Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n’iminsi 3 yamara akiri President!

Mu magambo menshi Président Kagame avuga, agenda avuga aho ubutegetsi bwe bugeze bubeshya abanyarwanda ko bwabazaniye iterambere kandi ubukene n’inzara binuma, ndetse akanatukana, cyangwa se akanirata ku banyarwanda, ababwira amagambo ubundi umukuru w’igihugu adakwiye kubwira abenegihugu, iyo abubaha, kandi ashishikajwe n’inyungu zabo.

Président Kagame ariko, si ibyo byonyine avuga. Mu myaka yashize, yigeze kwivugira ko Abahutu n’Abatutsi baramutse bashyize hamwe, bakajya mu mihanda bashaka kumuvana ku butegetsi, ngo we nta n’isasu na rimwe yarasa. Yongeyeho ko yatekera utwangushye agasubira iyo yaje aturutse!

Mu gihe abanyarwanda bamaze guhaga ubutegetsi bwe, bifuza icyatuma abuvaho, ikigaragara ni uko benshi muri bo batari basobanukirwa, ngo bamenye icyo bagomba gukora, kugirango Président Kagame ave ku butegetsi, kandi nyamara yarivugiye uko abanyarwanda babigenza kugirango abuveho ku manywa y’ihangu, izuba riva!

Buriya rero, ni uko abanyarwanda tutabyitegereza neza, ngo turebe ukuntu Président Kagame atinya imyigaragambyo! Muzarebe ukuntu iyo afata bya byemezo byo gukanda abanyarwanda, afata kimwe kimwe, buhoro buhoro, ariho acunga abanyarwanda ku jisho ngo arebe ko biyemeza kwigaragambya, kugirango ahite agikuraho. Ariko, iyo arebye, akabona abanyarwanda barajujuye gusa, ariko ntibigaragambye ngo bajye mu mihanda nk’uko ahandi babigenza, za ngamba zisharira aba yashyiriyeho abanyarwanda kugirango abakandamize, zihita zihinduka amategeko, maze Président Kagame agakanda abanyarwanda atyo, kubera ko nta wakomye!

Mu ngamba zisharira yagiye afatira abanyarwanda, harimo:

*gutegeka abanyarwanda guhinga igihingwa kimwe,

* kubabuza kwihitiramo uwo bagurisha umusaruro wabo,

* kuvanaho caguwa,

*gushyiraho inkiko za gacaca,

*kubuza abanyarwanda kunywa inzagwa n’ibigage kandi byarareze ba se naba sekuru… n’izindi ngamba nyinshi mutayobewe zibereyeho gucupiza abanyarwanda no kubica buhoro buhoro, kugirango badasakuza, batabaza amahanga.

Muribonera ko, iyo Président Kagame ahita ashyiraho ziriya ngamba zose icyarimwe agifata ubutegetsi, byari guhita birakaza abanyarwanda bagahita bajya mu mihanda kabone n’ubwo yaba arimo kubarasa, bityo ntagere ku ntego ye yo kumara abanyarwanda. Ariko kubera ko yashakaga kubeshya amahanga ko abanyarwanda bamukunze kandi atari ko bimeze, yagiye abikora buhoro buhoro, aruma ahuha kugirango abo arumye badataka bakamuvugiriza induru, maze amahanga agahita amwamagana, kuko icyo gihe yaba atumye abanyarwanda berekana ko batamwishimiye. Urugero natanga aha, nimwibuke ukuntu ejobundi hashize yategetse abanyarwanda mu cyayenge kwikorera ibiseke, babijyana mu nteko ishinga amategeko, ngo kugirango berekane ko ari bo ubwabo bagiye gusaba ko Président Kagame ari we ukomeza gutegeka, kandi ari ikinyoma gisa! Ibi, yabikoze ari ukugirango abeshye amahanga ko abanyarwanda bamukunze, kandi baramuhaze. Iki kinyoma giteye gitya, nicyo gituma akiyobora kugeza n’uyu munsi. Iyo abanyarwanda batajyana biriya biseke, ahubwo bakabyanga bivuye inyuma bakajya mu mihanda, ni nk’aho mvugiye aha, Président Kagame aba yarahise ava ku butegetsi !

Ikindi tugomba kumenya, ni uko Président Kagame atagishobora kurasa abantu ikivunga, kuko atagishyigikiwe n’abazungu. Abazungu ntibagishaka kumushyigikira, kugirango ziriya “génocides” yakoreye abanyarwanda zitazabajya ku gatwe, maze bakazibazwa n’inkiko. Président Kagame azi ko aramutse yibeshye gatoya akarasa abigaragambya, amahanga yahita amutegeka kuvaho, ndetse agahita amanukana ingabo zayo vuba na bwangu, kugirango bashyire mu bikorwa icyifuzo cy’abanyarwanda cyo kumuvana ku butegetsi, kuko nk’uko mwagiye mubibona, ONU yihutira kuvana umunyagitugu ku butegetsi, iyo abenegihugu bagaragaje ko batakimushaka. Iyo, abenegihugu batagiye mu mihanda nk’uko bimeze mu Rwanda, ONU ibona ko abenegihugu bagikunze wa munyagitugu, maze ikabona ko iyo miyoborere ye mibi ntacyo ibatwaye, kandi nyamara bashira!

Muzarebe ukuntu Abarundi, Abanyekongo, Abanyakenya, Abanyatanzaniya n’abandi ba kure bo uko babigenza, iyo batishimiye akantu n’iyo kaba gato mu miyoborere y’abategetsi b’ibihugu byabo. Bo bahita biyama abayobozi vuba cyane, kuko amahame ya “démocratie” yabacengeyemo. Ntibatinya no kuvuga no kubyo mu bindi bihugu, kubera gutera imbere muri “démocratie”! Reka ntange ingero nke:

* Président wa Kenya, Uhuru Kenyatta, mu gihe gishize yoherereje President Museveni telegram y’ishimwe, kubera ko Museveni yari amaze gutsindira mandat ya 5 mu matora aherutse muri Uganda. Hari abanya Kenya bahise bamagana cyane Président wabo, bamubwira ko arimo kubasebereza igihugu na “démocratie” yacyo, kuko batemera izo mandats 5 zose Museveni yagiye abeshya ngo yazitorewe kandi yaribye amajwi akanafunga aba Lideri ba Opozisiyo! President Uhuru we kuko yubaha abaturage b’igihugu cye kubera ya “democratie” navugaga mu kanya, nta kindi yakoze uretse guceceka, kuko yari amwaye!

* Urundi rugero: Ejo bundi ubwo Président Kagame yari amaze kubeshya abanyamahanga ko abanyarwanda bamusabye gukomeza kuyobora u Rwanda, abanya Kenya bandikiye Président Kagame kuri “Twitter”, bamubwira ko ibyo yari amaze gukora ko nta murage mwiza bizasigira abanyarwanda, bamwamagana cyane! Bamwumvishije ko aramutse aribo ayoboye nk’uko ayobora abanyarwanda, bo batabyemera n’umunsi n’umwe.

None rero gukomeza gutaka tuvuga ngo Président Kagame aratumaze twebwe abanyarwanda kandi ari twe tumuha imbaraga zo kutumara, biteye isoni n’agahinda! Tuzi neza ubugome bwe, ariko twarangiza tugatanga inzenya, twikorera ibiseke ngo tugiye gusaba ko atorwa! Mwibuke ko nta kindi yamariye abanyarwanda uretse kubakenesha no kubatesemba, Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa. Mwanumvise ko ashaka gutangira indi mandat ya 3 ejo bundi muri 2017, akageza muri 2034! Ibi rwose ni agasuzuguro karengeje igipimo, ntabwo twagombye kubimwemerera, u Rwanda ni urw’abanyarwanda bose, si akarima ka se! Ikigaragara ariko, ni uko abanyarwanda turamutse tubishatse, tukamera nk’abandi b’ahandi tukajya mu mihanda, Président Kagame ntabwo yamara n’iminsi 3 akiri Président w’u Rwanda nk’uko yabyivugiye. Yaraturungurutse, yaradusuzuguye, agera n’aho atwibwirira uko twamuvana ku butegetsi !

None se, kuki tutabikora? Nyamara tubishatse twamusezerera. Si amagambo kandi.

Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali – Rwanda.