Abanyarwanda n'abanyekongo bazarega Perezida Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC)

Ku wa 17 Kanama 2012, Abanyarwanda bafatanije n’Abanyekongo bazashyikiriza ikirego Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) i La Hayemu gihugu cy’ubuholandi, basaba ko Umushijacyaha yakurikirana ibyaha Perezida Paul Kagame n’ibyitso bye bashinjwa hifashishijwe Raporo z’umurwi w’impuguke zashyikirijwe Komite y’Akanama Gashinzwe Umutekano ka LONI yashyizweho hakurikijwe Icyemezo 1533 (2004) kirebana na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo[1], Raporo itanga ishusho (mapping report) y’ibyaha bikomeye by’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu n’itegeko mpuzamahanga rirengera ikiremwa muntu, byakorewe muri icyo gihugu (RDC/DRC) hagati ya Werurwe 1993 na Kamena 2003[2], hamwe n’ibikubiye mu mugereka wa raporo y’impuguke (S/2012/348) wibanda ku cyaha cyo guca ku mategeko akumira igurishwa ry’intwaro muri icyo gihugu gishinjwa Leta y’u Rwanda.

Turarikiye Abanyarwanda, Abanyekongo, Abanyafurika n’abandi bantu bo hirya no hino kw’isi babyifuza kuba abatangabuhamya b’iki gikorwa cyizinjira mu mateka no gushyira umukono ku nyandiko z’intabaza zisaba ubutabera zizasinyirwa imbere y’icyicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga Ruhana Ibyaha, iLa Haye(mu Buholandi), guhera saa tanu kugeza saa munani.

Turashima inkunga y’imiryango yigenga JAMBO asbl, ishyirahamwe riharanira ubutabera CLIIR n’urugaga mpuzamahanga rw’abategarugori ruharanira demokrasi n’amahoro RIFDP Hollande -Belgique.

 

Ubutabera buzatsinda !

 

Dr. Nkiko Nsengimana

Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU INKINGI
Lausanne, Switzerland
[email protected]

 

Dr. Theogene Rudasingwa,

Umuhuzabikorwa wa Komite y’Agateganyo ya

RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC)
Washington DC, USA
[email protected]

 

[1] http://www.un.org/sc/committees/1533/egroup.shtml

[2] http://www.ohchr.org/Documents/Countries/ZR/DRC_MAPPING_REPORT_FINAL_EN.pdf

7 COMMENTS

  1. ariko uzi ivogonyo rye?harubwo umuntu ageraho akikekamo ubumana nyakubahwa uyoboy.urwanda nacishemake yegure hakirikare.

  2. mbegi nzozi we ngo yegure nababwiriki komeza murota icyo nzi nuko ibyo birego ntaho bizagera kandi ntanicyo bizatanga kuko aribyifuzo byanyu, kuko ukuri kuzwi murarota mwicaye,mwabuze aho mwamukura kujya kurugamba byarabananiye, revolution biranga none ngo reka tumujyane rahe yo muteye imbabazi muzaseba ,inkora maraso zishobora zite kujyana uwatabaye abanyarwanda,akadukura habi,akahagarika genocide u rwanda rugatera imbere, amahoro agasa kara u rwanda rwose mwarangiza mutari no mu gihugu ngo mwatanze ikirego irahe, sha muratinya rwose ni ntahangarwa mugerageze murebe ko abo bazungu harico bamara,kuko mwe mwamazeona ko ntacyo mwakwishoborera

  3. Ariko abasazi baragwira ariko njye ntangajwe nubwoko bwibisazi numvise hano ngo Kurega nde?nuko nyine aribyifuza by’abantu batagira umurongo birirwa babunza amagambo gusa gusa nuko nyine FATUMA yabambwiriye neza cyane ntarenza kubyo yavuze nahubundi mwararindagiye gusa.

  4. Rudasingwa n’awe Nkiko,buretse nurugamba rw’ibirego bitandukanye mwagiye mumurega,n’urwamasasu yararutsinze,kandi icyo mu mwangira nicyo abanyarwanda benshi,abasore,abagabo,abasaza,abakecuru twese tumukundira…afite mbyinshi cyaneee yakoreye abanyarwanda.harya mwe mwiyemeje gucuruza amagambo muteye isoni n’agahinda.duramukunda n’imushaka muziyahure….

Comments are closed.