ABANYARWANDA TURACYIBAZA KU MWIHERERO WA 12 W’ABAYOBOZI

    “How could you allow this mess to go on for so long?…” (P.K.)

    Aha Perezida Kagame arabwira nde? ariho aribaza n’ubwo yibaza atumbereye abategetsi b’igihugu cyose. Aragira ngo bamuhe igisubizo kuko we yumva iyo “mess” cyangwa se Akajagali atagafitemo uruhare akibaza abagafitemo uruhare ibyo baba barimo! Aliko ariho aranabaza abo atumbereye!

    Ese ategereje ko haboneka umuha igisubizo muli baliya bantu? Arateganya kukiha se nk’umwe muli bo?

    Aha niho hali ukwibaza rero!

    Umutware w’abatware mu gihugu arabona ko hali “Horrible characters …” ziyobora rubanda kandi aliwe wazitoranyije zikamunyura akaba anazigumishaho ngo zikomeza kwicara hejuru ya Rubanda. Ni ikibazo kitamuturutseho niba nta kundi yabigenza, aliko yagombye gutabarwa pe!

    TUREBE ICYO ABANTU BITA “TIMING” Y’UBUTUMWA:

    Arashakisha “manda” ya gatatu; agaragaza ko atangajwe kandi abababajwe na ECHEC iboneka cyane mu bwami bwe. Ibi si ukubara nabi mu bu’ukuli.

    Aliko Timing irabigira bibi cyane.

    Gutegereza igihe manda zemewe zigeze ku musozo, aho bagutegerejeho kwivuga imyato izatuma babura n’intege zo kwinuba wihayeindimanda(kukokubikubuza byo bataba babishoboye! Kwibuba byo kubibabuza biragoye n’iyo babikora batabikweretse), Noneho ukabatura hejuru “UKWATURA” ko byazambye na burundu ko igihe cyose wayoboye ali “a total mess”/Akajagali n’ukwicwa kw’abantu bicwa n’ababayoboye, imitungo, …., byo sinzi niba biba byabayemo kugirwa inama zishishoje cyane. Aha ni mu myumvire ya ba rubanda rugufi twese.

    Uku Kwatura kunahinduka ikibazo iyo kutajyanye no gupfukama ngo wicuze mu izina rya bose kuko ZITUKWAMO NKURU! Ali nko mu bihe bizima, uku kwatura kwagombye gukurikirwa no kwegura k’umukuru Mukuru n’umukuru wa Guverinoma na Guverinoma yose n’inzego z’ubutegetsi zaba zirebwa n’ibigaragara zose. Aliko siko bili si nako bimeze, turi mu bihe bitari bizima.

    Aho bishobora guhinduka ikibazo mu mitwe y’abaturage n’abumva bandi, ni ukuba babona cyangwa se bakumva ko uwibonera ko byamuzambanye imyaka myinshi aliho atinyuka kubasaba kumuha ikindi gihe (tucyite manda)? n’uwabitekerezagaho ibyo byo,kuyimuha yakwisubiraho! Aliko ntibivuga ko atsimbaraye mu kuyifata abaturage barwana. Oya, bashobora kuhaba abanyamahoro bagatuza bagategereza uko ibihe bizisobanura mu kubatunganira cyangwa se mu kubazambana, ibizakurikira bakaba bazabyakirana umunezero cyangwa se bakazabyakiriza amaboko yombi bitewe n’uko bibaziye!

    Hali uwambajije ati uyu mugabo wacu wimye ingoma, kandi uhagarikiwe kugeza ubu, indi manda yayisaba abihereye he nyuma yo kugaragza no kwivugira ibyo benshi babona ntibakopfore? Aha halimo no guca intege abambari be bajyaga bihahira bahuha ko byose bigenda neza! Mu by’ukuli nyirubwite yabaciye amazi, nta jambo bazongera kubona! Kandi byabagora kugenda bavuga ngo ntbyazambye kuko baba basetsa imikara! baba bavuguruza Umutware wabo kandi atihanganira umuvuguruza! babizira nk’aho mvugiye aha. Ni umutware utagir UMUVUGURUZA kandi cyaraziraga no mu Rwanda rwa cyera nta mwami wabagaho atagira umuvuguruza, kuko icyo gihe ubwami bwakwisanga habi cyane nk’aho uyu mutware yibonera iby’iwe bigeze n’amaso ye akabivuga no mu ijwi rye!

    Mu bihe bisanzwe, Ibitugaragarira byagereranywano kwizirika amaguru ukayadanangira kandi ushaka kugenda unabwira abantu ngo nimumvire mu nzira ntambuke sinshaka guhagararira aha, n’abaguhekaga ukabahambira amaboko n’umunwa ukawupfuka burundu. Bili amahire ko ibi bihe atari ibisanzwe. Siko bimeze.

    UMUKURU MU BAKURU ARIBAZA NO KU BYAGEZWEHO BY’ITERAMBERE TWAKWITA IGICE NK’UKO TUBIGARAGZA HASI AHA

    Ummukuru w’Igihugu aribaza niba Iby’iterambere ryagezweho bizashobora kubungwabungwa cyngwa se bizamusambukira hejuru we n’abambali be n’abana bitarabageraho! Aha ikibabaje ni uko Perezida asa n’ubona ko iterambere ari amazu, amasoko na za Mobailo gusa; akaba atumva ko mu iterambere rusangehalimo no guteza imbere imyumvire no kugeza abantu ku mutimanama wo gushakisha no kurengera inyungu rusange. Iki gice cya kabili cy’iterambere ariyemerera ko byabaye umwaku ali urukozasoni ibyagezweho. Igice cya mbere twavuze cy’amazu na za mobailo, n’ibindi by’ibikorwaremezo (ibitagira ubwenge bigomba kubungwabungwa n’ibinyabwenge = consciousness) nibyo byateye imbere, bisiga inyuma mu icuraburindi ibigomba kubibungabunga (umutimanama, ubwenge, Umwete, … ukwitanga, ubumuntu). Ibi bisobanuye ko muli rusange icyitaweho ntaho cyageza igihugu ugereranyije n’uburemere bw’ikitaritaweho na gato cyazambye burundu uko tubibwirwa na Nyakubahwa. Iki gice cya kabili ali nacyo gikenewe mu by’ukuli ntacyo yagikozeho we na systeme ye, iby’iterambere ni lu gicuku kiniha, nta ntambwe nta n’igissa n’intambwe cyatewe nk’igicucu ngo abantu bapfe kwikanga kubona intambwe! Nawe arabyibonera, arabyivugira!

    BYAGORORWA BITE? HAKORWA IKI? ABAZAMWAMAMAZA BITE?

    Abazamwamamaza bizabasaba gukoresha imbaraga bari barateganyije ukubye gatanu cyangwa se gatandatu cyangwa icumi, kuko abantu bamaze kubwirwa ko no gucengerwa n’uko ibintu byazambye.

    Ubundi abanyarwanda nibajye inama.

    Kuko nziko bishoboka.

    Havuzwe ijambo ryiza, kandi byaravuzwe ko abavuye mu mwiherero basohotse bafashe ingamba nshya, aliko ntibihagije. Hali ikibura, abakuru nibagishake kugira ngo iyo migozi yabahambirijwe bidaturutse ku bushake bw’uwo aliwe wese iturike iveho maze bahanyanyaze gutambukana imbaraga byo ntibyahita biza, mu by’ukuli ntiwava mu icuraburindi rigaragarira umukuru mu bakuru ngo ukanure neza ako kanya.

    Umukuru nawe akeneye guhumurizwa no gufashwa kubonesha amaso ya Rubanda n’Umutima wa Rubanda kuko uwo ukunda ugendana umutima we, ubwo nawe niba akunda rubanda yifitemo umutima wa Rubanda! Mu gihe waba waramucitse ukamusohokamo, abatabara nibawushake bawumugarurire umubemo maze ajye yiyumvamo ikibabaje rubanda. Abohoke, abaturage bo mu gihugu babohoke, natwetwese abaturage batagituye tubohokane n’ababohoka iwacu dukunde twongere tube UMWE. Ubundi twese hamwe twibaze ku byacu tunabirwaneho ngo bitaducika.

    UMWANZURO

    Ijambo ryagaragariye bose nk’aho ari ukuli kumwe bagira bati “kwambaye Ubusa”.

    Ni byo koko Umuperezida w’Igihugu cyangwa se Umwami w’Ubwami aragahora avugisha Ukuli imbere ya Rubanda n’imbere y’abatware be kandi ba Rubanda nk’uko nawe ari uwa rubanda. Tumwifurije guhorana Imana.

    Imandrwa [P. Bamara]