Evode Uwizeyimana, Perezida Mushya w’u Rwanda

Inkotanyi zikomeje kwesa imihigo yo gukora udushya, ariko aka ko kabaye intangamuganzanyo. Cya gitabo cya Guiness des Records cyandikwamo ibikorwa bidasazwe muraturebere kitarangara maze iki gikorwa cy’impangare kikabasoba. Kuva isi yaremwa bibaye ubwa mbere Perezida yegurira undi muntu inshingano ze. Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe mu

mwaka wa 2015, ku nginro yaryo ya 98 riragira riti: Inshingano za Perezida wa Repubulika: “ Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w‟Igihugu. Perezida wa Repubulika ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw‟Abanyarwanda”. Ngaho rero nimumbwire iby’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga iyo byerekera. N’akataraza kari inyuma. Bishobora kumvikana mu buryo bwinshi ariko buhuriza ku kintu kimwe: Kagame ibyo gucanga amakarita no kongera kwiyamamaza byamubereye agaterereranzamba none atangiye gupfunda imigeri aho abonye hose.

Uyu murimo Evode ahawe wakumvikana muri bumwe muri ubu buryo4 bukurikira :

  • Kurinda Itegeko Nshinga:

Uku niko ikinyamakuru Veritas.info cyahise kibitera imboni. Niba ari iki Kagame yatekereje, ni byiza kuko atangiye gutegura uzamusimbura. Evode Uwizeyimana rero ariho aratozwa kurinda itegeko nshinga, kugira ngo muri 2017 niyiyamamaza agatorwa, azabe yaragize umwanya wo kubyitegura no kubyimenyereza. Gusa icyari kuba kizima ni ukumugira umujyanama muri Perezidansi mu by’amategeko. Ikindi kibazo umuntu yakwibaza ni impamvu Evode Uwizeyimana ari we utoranyijwe. Byaba se bisobanuye ko Kagame nta muntu acyizera mubo basanganywe muri FPR ? Nyuma y’aho avumburiye ko abiru bayo bamupfunyikiye ikibiribiri bagakora itegeko nshinga rimubuza kwiyamamaza muri 2017 kandi ari byo bari bamwijeje, yaba se ahisemo kuzamamaza Evode Uwizeyimana noneho akamukoreramo nka bimwe byo mu Burusiya? Niba rero ari uku bihagaze, Evode Uwizeyimana yinjiye mu gaco gashya kagomba kubakirwaho FPR y’ejo hazaza. Ahawe ikaze mu “gaco k’amabandi yitwaje intwaro kayobora igihugu cy’u Rwanda” (si njye ubivuze ni amagambo bwite ya Evode nifashishije).

  • Gusobanura Itegeko Nshinga.

Aha na ho hari ikibazo kitoroshye kuko gusobanura Itegeko Nshinga bifite uwo bishinzwe. Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, ku ngingo yaryo ya 96 riragira riti: “Isobanurampamo ry‟amategeko rikorwa n‟Urukiko rw‟Ikirenga. Iryo sobanurampamo rishobora gusabwa na Guverinoma cyangwa Urugaga rw‟Abavoka. Umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba isobanurampamo abinyujije ku Rugaga rw‟Abavoka”. Niba rero gusobanura Itegeko Nshinga bivanywe mu rukiko rw’ikirenga bigaharirwa Evode, dufite ikibazo, nako Kagame afite ikibazo. Aho ntibigomba kumvikana muri bwa buryo Evode yakomeje kujya avuga ko igihugu kiyobowe n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro kando akora icyo ashaka n’igihe ashakiye, iby’amategeko ikaba ntacyo bibabwiye? Niba rero iki ari cyo kigamijwe, ahawe ikaze mu “gaco k’amabandi yitwaje intwaro kayobora igihugu cy’u Rwanda”.

  • Gushingwa ibibazo by’Itegeko nshinga.

Aha ndashimira BBC ko yahise ibitera iboni ikanadufasha kubyumva mu magambo make. Mu gusohora inkuru yaragize iti “Umunyamategeko Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana kenshi anegura ubutegetsi bw’U Rwanda mbere yo kugaruka mu gihugu ku buryo bwatunguye abatari bake yahawe kuyobora ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe ibibazo by’itegekonshinga”.  Iki gifite inshingiro kuko koko iri Tegeko Nshinga rifite ibibazo by’uruhuri. Ikibazo cya mbere ari na cyo ashinzwe ni ukureba uburyo Kagame yasimbuka umutego abiru bamuteze. Mu gihe mu mushinga wo kuvugurura iri Tegeko Nshinga bahamyaga ko Kagame yemerewe kwiyamamaza kuzageza muri 2034, byageze mu Itegeko Nshinga ubwaryo babivanamo.

Ku ngingo yaryo ya 172 baragira bati: Perezida wa Repubulika Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe. Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y‟iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw‟Abanyarwanda bwabaye mbere y‟uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n‟amateka mabi rwanyuzemo n‟inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w‟iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y‟imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo. Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y‟ iri Tegeko Nshinga bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y‟imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy‟iyi ngingo”.

Ngiyi rero inshingano y’ukuri ya Evode Uwizeyimana. Buriya bunyamabanga bwa Leta barabumenamo amafaranga yose ashoboka, buzenguruke mu itangazamakuru n’ahandi hose hashoboka, busakuze ko Itegeko ryemerera Kagame kwiyamamaza. Bazabisubiramo kenshi amaherezo tugire ngo ni byo. Ibi ni wa muministre wari ushinzwe propagande muri Guverinoma ya Hitler wabisobanuye neza. Ngo ikinyoma iyo ugisubiyemo kenshi ukomeje, bigera aho abantu bakabifataho ukuri. Aha ho umuntu yashima ubushishozi bwa Kagame kuba yahisemo Evode Uwizeyimana akamushinga iki kiraka. Koko nta mubeshyi kumurusha yari bubone. Ubwo rero ari uku bimeze, Evode UWIZEYIMANA ahawe ikaze mu « gaco k’amabandi kagize ikinyoma intwaro ya politiki (mensonge institutionalisé) ». Ni amagambo ya Evode ubwe.

  •  Kuvugurura Itegeko Nshinga, ryaba ryose, cyangwa mu ngingo zimwe zaryo.

Iyi nzira ni yo Kagame atezeho amizero. Si ubwa mbere byaba bikozwe. N’iri tegeko nshinga ryo mu wa 2003 ryahinduwe umwaka ushize, mu by’ukuri ingingo zari zisigayemo ntizageraga no kuri 60%. Bari baragiye bazihindagura buhoro buhoro binyujijwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Ubu rero Evode ashinzwe kwiga inzira byanyuzwamo noneho iriya ngingo ya 172 abiru batambitse mu nzira ngo bazibire Kagame ikavugururwa. Ntibizabagora kuko bazaterura ya yindi yari yanditse mu mushinga akaba ariyo batora bikaba bisubiye mu buryo. Ikindi kizaborohera, ni uko mu Nteko abadepite ari abantu bake, bateraniye hamwe, bikaba byoroshye kubagenzura no kubashyiraho igitutu. Umunsi wo gutora iyo ngingo ntawe uzareba iruhande kuko azaba atinya ko atoye ibidashakwa ashobora « kunyerera muri escaliers » z’Inteko agafumbira umunaba nk’uko byagendekeye na ba Mucyo cyangwa Gasasira Gaspard. Uyu Gasasira ngo yiteguraga kujya ku kazi “yaje kunyerera yikubita hasi”. Naho Mucyo we mu magambo ya Makuza ngo « Yaje mu gitondo nk’uko bisanzwe azamuka ajya mu biro agomba kuba yanyereye akikubita hasi ».

Inshingano rero ya Evode ni ukureba inzira iriya nyagwa y’ingigo ya 172 yahindurwamo Kagame akabona yaryama agasinzira. Mu gusohoza izi nshingano, azakenera ibikoresho byinshi binyuranye : akabido k’utuzi, isabuni inyereza kuri escaliers n’ibindi byose byamufasha kwigizayo uwo ari we wese « wanga umwami ». Ubwo rero ari uku bimeze, birumvikana impamvu Jack Nziza bamwohereje kure kuko ntagikenewe. Abonye umusimbura. Ibiri n’amambu nabonye abo yari yarashyirishije mu myanya nka Caritas Mukandasira bamaze kugera muri poubelle (uyu mwanya Caritas yawukeshaka ko umugabo we ari ineko ikomeye ikorera Nziza). Evode UWIZEYIMANA rero turabona yinjiye mu gatsiko neza kuko yinjiranye n’ubunyereri budahusha. Tubitege amaso.

Umwanzuro.

Ikigaragara muri ibi byose ni uko Kagame ahangayitse. Nawe azi neza ko abakoze Itegeko Nshinga rishya bamupfunyikiye amazi. Ariho arashaka inzira zo kubisimbuka. None abonye umubeshyi kurusha abandi Evode UWIZEYIMANA, ati ngwino mutarushwa. Nyakubahwa Kagame humura rwose Evode azabigushoborera ntiwamwibeshyeho. Niba ubu adategwa mu kukwita inyamamare n’indasimburwa mu Rwanda kandi ejo hashize yarakwitaga umutware w’agaco k’amabandi yitwaje intwaro, iby’uyu munsi umushinze si byo bizamunanira. Ariko se waba uzi umugani w’abanyarwanda uvuga ngo ibisa birasabirana ?

Luc NZARAMBA.