ABANYARWANDAKAZI TUGOMBA GUTANGIRA IBIKORWA BY’AMAHORO DUHEREYE KU BAGABO N’ABASORE B’ABANYARWANDA.

Jeanne Mukamurenzi

Intambara iteka zateye ibibazo mu bana b’u Rwanda birakara kuva kubw’Umwami Ruganzu wa Kabili Ndoli,ngiyo Rucunshu… kugeza ubu mu 2019.

A.Mu kwitabira ibikorwa by’amahoro,abanyarwandakazi bose kuva kuwa 01 Nyakanga 2019,itariki u Rwanda rwigengeyeho niba twumva uburemere bwabyo,dusabwe gufatira ibihano abagabo n’abasore bigize ntibindeba n’intakoreka mu rugamba rw’amahoro duhagarika kubumbulira amaguru ibigwali by’abagabo n’abasore.

B.Ntibyumvikana ukuntu hari ababyeyi nkatwe bamaze imyaka 25 mu Magereza abandi 28 babungera bazira ubusa,abiruka mu mashyamba boshye ibikoko banafatwa ku ngufu,abicuruza kubera ubukene bigeretseho n’ibikorwa biteye isoni biba ku mugaragaro mu Rwanda bikorerwa abo duhuje uko Nyagasani yaturemye;uburyo twakomeza gutetesha ibigwari tutabifatira ibihano.Ari Umuhutu,Umututsi n’Umutwa mu Rwanda no mu mashyamba bambuwe ubumuntu na FPR.Abacu bishwe bagizwe ibicuruzwa.Imisoro,imisanzu,amashuri,ubuvuzi,ubuhinzi n’ubworozi …byose byahindutse isayo yamize rubanda.Harya ngo umusonga wundi ntukubuza gusinzira! Iby’iwacu birarenze usinzira ntacyo yibajije ni umurwayi ukwiye kujya mu baganga bita ku ndwara z’ihungabana ritagaragara.

C.Hari abambwiye ngo basaza bacu baduta bakajya ahandi;bizamenywa ku isi kuko nta mwari n’umubyeyi uzakingurira ibigwari yewe n’abicuruza bazabimenya !!!Yaba uwubatse,umupfakazi,uwatandukanye n’utarashaka ubu butumwa burabareba. Muduhe ibitekerezo kandi ntibushingiye ku ishyaka,umuryango runaka,ni igikorwa kireba buri mubyeyi n’umwari ushyira mu gaciro.Ibiducamo ibice tubyirinde tube nka « Mouvement  » ya ba « Jilets Jaunes » mu Bufaransa.

D.Ntituruta Victoire Ingabire uheruka kubaka urugo akiri i Burayi .Yashoboraga kuhaguma ubuzima bugakomeza kurusha benshi muri twe.Ese abagabo bo bibaza bene wabo nka ba Mushayidi Déogratias,Docteur Niyitegeka Théoneste none hikubiseho n’umusore Sankara Callixte uri mu mazi abira naho abandi bari gukina kuri Watsapu mu bazungu no mu bihugu bya Afurika, Aziya na Austaliya.

E.Tugomba kwiga uko twigaragambya i Bruxelles,Genève, New York, Paris, Moscou, Ottawa, Pretoria, Sydney, Lyon,Washington , Oslo n’ahandi.Abanyepolitiki bacu bameze nk’Abajenerali batagira ingabo.Bashyira hamwe gute abayoboka amashyaka ari ntabo ngo babotse igitutu.Njye sinabagaya babuze abanyarwanda bari mu mahanga. Ntacyo amahanga ataduhaye nitwe twinaniwe.

F.Nidutinyuke tuzambare imyenda ihisha imyanya y’ibanga murebe ku isi itumva umubyeyi n’umwari w’i Rwanda.N’ubundi ku mapiscines niko dukora nta kibi kirimo kimwe n’imyambarire runaka.

G.Noneho icy’ingenzi tuzabikora tugamije gutabara atari ukwinezeza no kwiyerekana. Abakuru b’ibihugu bazadutumaho naho nituguma mu bikoni,amakwe,iminsi mikuru, amazimwe n’ibindi ni ukuri tuzabazwa amaraso y’abanyarwanda bari mu Rwanda no mu Mashyamba.Ibikorwa by’amahoro bikozwe na benshi biruta intwaro Amerika itunze.

H.Abagabo n’abasore batinya gutabara mu mahoro no gufata umuheto koko twabita iki?Murantuka kahave ariko simbura abanshyigikira. Kurya, Kunywa,Kugura Amazu, Gukora cyane cyangwa kunebwa cyane,Gukwiza Impuha, Inzangano, Gusuzugurana mu mago,mu bubari no ku materefoni mutava aho muri mwibwira kw’agatsiko kabyitayeho ka bariya bicanyi b’i Kigali bica ururo n’icyatsi.

I.Abagabo n’Abasore ntibitabira imyigarambyo ikozwe mu mahoro kandi intwaro ya mbere ni iyo izindi zikaza nyuma zirimo itangazamakuru, ibitabo,ibiganiro mbwirwaruhame,Sitini,Kwigisha abo mu Rwanda gukomanyiriza agatsiko mu mayeri mu rwego rw’ubukungu…Abagabo n’Abasore ntibasobanura ikibazo cy’u Rwanda mu turere babamo mu mahanga .Abagabo n’Abasore bacu babuzemo ba Matata Joseph n’abandi banyapolitike babyimeje nk’igihumbi barwanira hirya no hino.

J.Umuntu nka Sezibera wamaze abantu akabatera ubwoba.Niba mudahagurutse mu bikorwa by’amahoro indege zirajya zibamena i Kigali buri munsi guhera umwaka utaha muzira ubusa.Ubwenegihugu bw’amahanga mwiratana,agatsiko kabugize ubusa kanyuze mu Bayahudi bamwe n’abazungu.Maze musange abo mwanze kurengera mu mahoro buzuye ibigo by’iyicarubozo mutinya kubi.Bamwe mwanabibayemo nayo mashyamba.

K.Ibi ntibireba abari n’abategarugoli bo mu Rwanda no mu Mashyamba.N’ubundi abagabo n’abasore baho nabo ubwabo bifitiye ibibazo byuwo mukino ukinwa n’abijuse.Abo mu gatsiko nibo bijuse nk’Abatutsi n’Abahutu bari hanze aha. Abatwa ni mbarwa.

L.Twungurane ibitekerezo maze kuwa 1 Nyakanga 2019 ibigwari by’abagabo n’abasore bikanirwe ibirukwiye kandi bazabone duseruka nka Ndabaga turi benshi.Ibikorwa biruta amagambo. Nibitunanira tuzitwa Ibigwarikazi.Njye nizeye umubyeyi n’umwari w’i Rwanda.

Tubiture Imana y’ i Rwanda.

Jeanne Mukamurenzi,
Norvège.