Abanyekongo bo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba bafashe inzira ngo basubiye iwabo

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gitondo cya kare cyane kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba zazinze utwazo zirakambura mu kivunge zivuga ko zerekeje iya Congo Kinshasa iwabo.

Umwe mubabibonye yabwiye The Rwandan ko impunzi zahagurutse zirimo gusohoka mu nkambi zigenda n’ubwo Polisi y’u Rwanda yagerageje kuzitangira.

Umwe mu banyamakuru wavuganye n’umwe mu mpunzi amubwira ko hari igisa n’imyigaragambyo rusange y’impunzi zazinze ibyazo zerekeze kuri UNHCR zijya gusaba ko babareka bagatahuka cyangwa ngo bakabajyana ahandi hatari Kiziba bari bamaze imyaka isaga 20, kuko ngo babafashe nabi.

Muri iyi minsi havugwaga amakuru y’uko izo mpunzi zitishimye aho zavugaga ko zigiye gutaha iwabo zikicwa n’amasasu aho kwicirwa mu nkambi n’inzara.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko kuva kera izi mpunzi z’abanyekongo zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda zisa nk’izafashwe bugwate na Leta y’u Rwanda ngo ijye izikoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri Congo aho zikomoka ndetse no mu buryo two kwereka amahanga ko muri Congo Kinshasa nta mutekano uhari. Impunzi ubwazo zivugira ko bamwe muri zo binjizwa mu gisirikare no mu gipolisi cy’u Rwanda ndetse bahabwa amarangamuntu y’u Rwanda kandi ari impunzi.

Ubu buryo ntabwo burimo gukoreshwa ku banyekongo bavuga ikinyarwanda gusa kuko hari n’amakuru avuga ko impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama nazo zibuzwa gutahuka na Leta y’u Rwanda ndetse hakaba harabonetse n’amakuru avuga izo mpunzi zishyirwaho iterabwoba n’inzego z’umutekano z’u Rwanda iyo zishatse gutahuka dore ko izo nzego nyine ziregwa n’amahanga ndetse n’impunzi ubwazo kwinjiza mu mitwe yitwara gisirikare impunzi z’abarundi hagamijwe guhungabanya mutekano mu gihugu zikomokamo.