Abapolisikazi 2 b'abanyarwanda biciwe muri Haiti nyuma yo gufatwa ku ngufu!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Port au Prince muri Haiti aravuga ko abapolisikazi babiri b’abanyarwanda bishwe barashwe mu gitero abagizi ba nabi bagabye aho abo bapolisi bari batuye.

Ibyo biranemezwa na Polisi y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wayo ACP Céléstin Twahirwa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

Abapolisikazi bishwe barashwe bakoraga mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye the United Nations Stabilization Mission in Haiti (MINUSTAH).

Abishwe ni Assistant Inspector of Police (AIP) Lillian Mukansonera na Assistant Inspector of Police (AIP) Aimee Nyiramudakemwa, bakaba biciwe aho bari batuye ahitwa Cap Haitien kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2015.

Kuri ubu Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Haiti na polisi ya Haiti ngo barimo gukora iperereza ngo hamenyekane uko byagenze. Ngo imiryango ya ba nyakwigendera yaramenyeshejwe.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ava ku mupolisi w’umunyarwanda uri muri Haiti utashatse ko amazina ye amenyekana kubera umutekano we, yabwiye The Rwandan ko urupfu rw’aba bapolisikazi rurimo urujijo rwinshi, ngo harakekwa ko ababishe bari baziranye nabo kuko mu iperereza ry’ibanze hagaragara ko abo bapolisi batigize bagerageza kwirwanaho kandi bari bafite intwaro aho bari batuye.

Ikindi giteye inkeke ni uko intwaro zabo ababishe batazitwaye ndetse hakaba hagaragara ko abo bapolisikazi baba barafashwe no ku ngufu cyangwa barakoze imibonano mpuzabitsina.

Uwo mupolisi uri muri Haiti yabwiye The Rwandan ko hakekwa ko abakoze ubwo bwicanyi baba ari abandi bapolisi b’abanyarwanda cyangwa abandi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye kuko abapolisikazi batitabaye, ikindi gikekwa n’uko bashobora kuba baragiranye ubucuti n’abanyahaiti akaba ari bo babahitanye. Ngo iperereza rirakomeje uretse ko abayobozi ba polisi y’u Rwanda basabye abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti kutagira byinshi batangaza kuri iki kibazo.

Nabibutsa ko atari ubwa mbere abasirikare n’abapolisi b’abanyarwanda bari mu butumwa bwa ONU bishwe ndetse rimwe na rimwe bapfa basubiranyemo hagati yabo. Mu minsi ishize umusirikare w’u Rwanda yishe bagenzi be benshi mbere y’uko nawe yicwa ariko babanje gushaka kubeshya ko yiyahuye, muri Haiti naho umupolisi yishe mugenzi we nyuma aboneka yapfuye bikaba bivugwa ko yishwe bakabeshya ko yiyahuye.

Ben Barugahare

Facebook page: The Rwandan Amakuru  Twitter: @therwandaeditor   Email:[email protected]