Abaregera indishyi bajyanye ikibazo cy’indege ya Habyalimana mu rukiko rwa ONU.

Perezida Yuvenali Habyalimana

Yanditswe na Ben Barugahare

Muri iyi minsi abantu benshi barimo kwibaza niba ikibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana kitagiye kongera kubyuka.

Ibi ni icyizere cya benshi mu baburanira indishyi mu kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ubu bafashe icyemezo cyo kujyana iki kibazo mu rwego rwasigaye rukurikirana ibibazo byasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (Mécanisme de l’ONU pour les Tribunaux pénaux internationaux (MTPI).

Nabibutsa ko nyuma y’imyaka irenga 20 y’iperereza, inzego z’ubutabera z’u Bufaransa zafashe icyemezo cyo kureka gukurikirana abari muri FPR ngo kubera ibimenyetso basanze bidahagije.

Abaregera indishyi ni ukuvuga imiryango y’abaguye mu ndege ya Perezida Habyalimana bajuririye iki cyemezo cy’ubutabera bw’ubufaransa ariko mu gihe hataraboneka igisubizo uburanira Madame Agatha Habyalimana yohereje ikibazo mu rwego rwasigaye rukurikirana ibibazo byasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Mécanisme de l’ONU pour les Tribunaux pénaux internationaux (MTPI).

Mu ibaruwa yanditswe imyaka 25 umunsi ku munsi nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, Me Philippe Meilhac wunganira umupfakazi wa Perezida Habyalimana yasabye ko ubutabera bw’u Bufaransa bwashyikirizwa ibimenyetso biri mu cyegeranyo cy’ibanga cyakozwe mu 2003 n’umurwi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha.

Iki cyegeranyo kitari gisanzwe kizwi cyamenyekanye biturutse ko cyavuzwe mu gitabo cyanditswe n’umunyakanadakazi, Judi Rever, mu kwezi kwa Werurwe 2018. Icyo gihe, abaregera indishyi bahise babimenyesha abakora iperereza mu Bufaransa ku kibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana ariko umucamanza Jean-Marc Herbaut yanze gukomeza iperereza avuga ko babonye ibimenyetso bihagije.

Nk’uko uburanira Madame Agatha Habyalimana, Me Meilhac akomeza abivuga ngo muri icyo cyegeranyo cyakozwe n’urukiko rwa Arusha havugwamo abatangabuhamya batari munsi ya 8 bagombye kumenya ibyo bavuze. Ngo iyo raporo ifite agaciro gakomeye kuko abatangabuhamya benshi ntibagihari cyangwa ntibagishaka gutanga ubuhamya kubera ubwoba bwo kugirirwa nabi.