Abarokotse ubwicanyi bw’i Gakurazo barasaba abicanyi kwisubiraho bakanatanga inama ku bategetsi

Abatumirwa ni Mme Espérance Mukashema na Emmanuel Dukuzemungu bombi barokokeye i Gakurazo ahiciwe abihayimana barimo abasenyeri ndetse n’umwana witwa Sheja akaba imfura ya Espérance Mukashema hari tariki ya 05/06/1994.

Bishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi, nyamara uwo munsi nta ntambra yari muri ako gace.

Imyaka 25 irashize, abarokotse ubwicanyi bw’i Gakurazo barasaba abicanyi kwisubiraho bakanatanga inama ku bategetsi.