Abarokotse ubwicanyi bwo muri Rweru batangiye kugaragara

Amakuru The Rwandan ikesha umunyamategeko, Me Innocent Twagiramungu nawe avuga ko ayakesha umwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi aravuga ko:

Nyuma y’aho mu kwezi kwa Kanama 2014, aho uruzi Akagera ruva mu Rwanda ruhurira n’ikiyaga Rweru hagaragariye imirambo, inzego za Parike y’u Burundi zakoze amaperereza yemeje ku buryo budashidikanywaho ko imirambo yavuye mu Rwanda ariko kubera kutagira ibimenyetso byisunze ikoranabuhanga hitabajwe ibihugu by’amahanga bifite ubushobozi busumbyeho.

Kuva ku wa 16 Ukuboza 2014, Leta y’u Burundi yemeye ubufasha mu rwego rw’iperereza yari yemerewe na Leta z’Amerika, U Buhorandi, n’U Busuwisi kugirango hamenyekane abapfuye abo ari bo ndetse n’icyo bazize. Umuryango w’Afrika yunze ubumwe nawo ngo wari witabajwe ngo ukorane hafi n’undi muryango mpuzamahanga ufite icyicaro i Genève mu Busuwisi wari wifujwe n’ibihugu by’Amerika, U Buhorandi n’u Busuwisi.

Kuri Leta y’U Burundi nta gushidikanya ko imirambo yaturutse mu Rwanda, ni muri urwo rwego ku wa 8 Ukuboza 2014, hari abahagarariye ibihugu by’Amerika n’U Busuwisi mu Burundi, abanyarwanda 2 b’impunzi bashyikirijwe uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR mu Burundi

Abo banyarwanda 2 bivugwa ko bitwa Zabulon HARERIMANA na Jean Bosco MUGABO, bemeje ko bageze ku butaka bw’U Burundi bahunga kwicwa mu Rwanda. Uwa mbere yakiriwe n’abaturage b’Abarundi hafi y’umugezi wa Ruhwa mu gice cya Cibitoki, uwa kabiri we yakiriwe ameze nabi cyane mu gace ka Kayanza (ngo we yarokotse urupfu hafi y’ikiyaga Rweru).

Leta y’u Burundi yahaye abo banyarwanda uburenganzira bwo kwitwa impunzi by’agateganyo inasaba umuryango HCR gukora uko ushoboye ngo ufate ibyemezo bidasanzwe byo kurinda umutekano w’abo bantu bashobora gutanga amakuru yafasha mu iperereza mpuzamahanga ritegerejwe ku mirambo yo mu kiyaga Rweru .

The Rwandan

17 Gashyantare 2017

[email protected]