Abarwanyi ba FDLR barenga 3000 bashobora kuba barimo kwerekeza mu Rwanda

Abarwanyi 3500 bo mu mutwe wa FDLR, tariki 01/01/2013, bavuye mu mashamba babagamo n’imiryango yabo berekeza i Luhago mu gace ka Kabare (muri Kivu y’Amajyepfokandi ngo bafite ubushake bwo gushyira intwaro hasi bagatahuka mu Rwanda.

Abo barwanyi barimo aba koloneli babiri bavuye mu mashyamba ya Karehe, Bunyakiri, Kashehe, Ninja, Kitumba, Luyuyu ndetse hari n’abavuye mu intara ya Kivu y’Amajyaruguru; nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Umuyobozi w’agace ka Luhago yavuze ko hari abarwanyi ba FDLR ba bayobowe na koloneli Nicolas na Job bafashe umuhanda ugana i Mulambula muri teritware ya Walungu.

Ishami ry’umurango w’abibumbye rikorera muri Kongo (MONUSCO) ryatangaje ko ryumvise amakuru ko abo barwanyi ba FDLR bashaka gushyira intwaro hasi ryohereza itsinda ryo kubigenzura no kumenya neza icyatumye abo barwanyi bimuka aho babaga.

MONUSCO kandi yatangaje ko yiteguye gufasha abarwanyi ba FDLR bifuza gutahuka ku bushake.

Ubuyobozi bwa region ya 10 y’ingabo za Leta ya Kongo bwemeje ko abo barwanyi ba FDLR bimutse aho babaga ariko buvuga ko bukeka ko baba bahunze uduce tugenzurwa n’umutwe wa Raïa Mutomboki bakaba bagiye ahitwa i Mwenga.

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa FDLR, Laforge Fils Bazeye ngo tumubaze kuri aya makuru ariko ntitwashobora kumubona.

 

4 COMMENTS

  1. Yego tugiye gutaha kubera abayobozi bacu baradushutse Ngo umwaka uzarangira twatasye ariko biraboneka ko ingabo zakagame zifite imbaraga nyinshi , kandi zisyigikiwe cyane kuko zifite displine rwose naho aho bigeze turaba twassesekaye murwanda vuba kuko aho kuraswa twagya kuburana ibyo twakoreye abatutsi wenda tugafungwa cyangwa tukababarirwa, kuko ntawarwanya leta ya Kagame uriya muperesida arakomeye.kuko abavuze ko aru mu Israel ntibibesye simpamya ko arumunyarwanda kuko imparaga afire mubiyaga bigari zirakomeye ameze nkumuzungu ndakenda umwisywa, rero twahisemo gutaha vuba nabwango, kuko Ngo na Congo igiye guha uburengsnzira m23 mumaguru musya…Ngo bayobore kivu zombi aho gufata kinshasha murakoze…lt Rukokona ubarizwa mungabo za FDLR

  2. Yes Kagame afire imbaraga nyinshi ejo bundi yohereje indege eshanu zogucunga umutekano muri sudani, iki nikimenyetso kerekana ko Kagame asyikikiwe nibihugu byibihangange, nka China, Russia, USA, UK, Canada,Germany, ibi byonyine bikwereka ko Peresida Kagame avuga rikigyana Ngo kuko abahutu bishe abatutsi nabi ..kandi byagaragariye burumwe, Kagame ntawamushobora ubu igisigsye nukumuha amahoro..ingabo za FDLR twiteguye gutaha twese, naho byabinyamakuru byirirwa bidusyusya, nka bya le profete..ibi nibyo kutubesya byikorera inyungu zabyo natwe dushirira mimasyamba wapi reka tugende tuzagwe irwanda..aho kugwa mumssyamba ya Congo, nkaba nisabira abanyarwanda Bose ko dukundana kandi tukubaha peresida kagame, kuko aho bigeze ndamwemera murakoze, umuntu nka Thomas Nahimana nubwo arimwenewacu turamusaba Ngo ahinduke, Rudasingwa, Kayumba, Karegeya namwe mureke gukomeza kwiyandagaza kuko sinzi usibye umuryango wanyu mukomokaho ko harababagurana Kagame Ngo kuko murabatutsi ndimwebwe..nacisha bugufi ejo mutazasaza nabi mwanduranya muzimerere Nka Gahima wicecekeye, ikindi Kagame ahagarariye igihugu..kandi mumenye ko arwanya umurwanya uriya ningabo Su musivili…ntimukibesye umuhaye amahoro arayamuha nawe..murakoze..mutahe musabe imbabazi nkatwe aba FD

Comments are closed.