Abasangizi baranyomoza ibyo bita ibinyoma bya Veritas na Ikaze Iwacu

Anastase Gsana

Umusomyi w’ikinyamakuru Veritas witwa cyangwa se wiyita KAVARUGANDA Paul wahimbye inkuru ivuga ko “Ambasaderi Karega Vincent yayoboye inama ya DMI harimo abayobozi b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI” akayisohora muri Veritas tariki ya 22/07/2015 n’Umunyamakuru w’ikinyamakuru Ikaze Iwacu witwa Sylvestre MUKUNZI nawe akaba abisamiye mu kirere akabisohora tariki ya 23/07/2015, ibyo bombi batangaje ni ibinyoma gusa gusa icyo bagamije akaba ari uguharabika ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’abayobozi baryo, no gusenya opozisiyo nyarwanda.

Tukimara kubona iyi nkuru kandi tubisabwe n’abanyarwanda benshi bo mu ngeri zitandukanye, baba abarwanashyaka b’ishyaka PRM/MRP ABASANGIZI, andi mashyaka  ya politiki ndetse n’aba sympathisants bacu, bose bifuje kandi basaba ko iyi nkuru y’impimbano y’aba bagabo bombi ikwiye kuvuguruzwa, ikinyoma kikamaganwa hagatangazwa ukuri, kuko umuco wo kubeshya, kwandagaza, gusebanya no kwanga abo munyuranyije ibitekerezo umaze kuba karande mu biyita abanyapolitiki muri iki gihe babeshya ko baharanira gukuraho leta y’ikinyoma iri mu Rwanda kandi ari bo bambere mu gukoresha ikinyoma nk’iki batangaje mu binyamakuru byabo

Tukimara kubona iyi nkuru twibajije impamvu  ba Bwana  KAVARUGANDA Paul na Sylvestre MUKUNZI biyitirira iyi nkuru itari iyabo kandi uwayanditse azwi tubifitiye ibimenyetso. Twagiye i Durban muri Africa y’Epfo tariki ya 16/07/2015 mu butumwa bw’akazi twahawe n’abayobozi b’ishyaka n’abo dukorana, abo dukorana bose barabizi na gahunda zari zatujyanyeyo n’abo twari kumwe bandi bo muyandi mashyaka ya opozisiyo barazizi. Ko twari duhari turi amashyaka ya opozisiyo arenze ishyaka rimwe, kuki uwanditse iriya nkuru yahisemon kwikoma ishyaka rimwe muri yo ari ryo PRM/MRP-ABASANGIZI? Aho si ishyari  ko ishyaka RDI-RWANDA NZIZA ryo ritari ryatumiwe mu butumwa bwari bwatujyanye!

Uri inyuma y’iyi nkuru y’impimbano yitiriwe Bwana  KAVARUGANDA Paul na Sylvestre MUKUNZI, ni Bwana UWINEZA Vincent uharagariye RDI Rwanda Rwiza muri SADC  n’umudamu witwa MUKAMWIZA Maria Komiseri ushinzwe Imibereho Myiza na we wo mw’ ishyaka RDI Rwanda riyobowe na Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, batuye mu mujyi wa Durban muri Afrika y’Epfo. Umuryango w’uyu muyoboke wa DRI Rwanda Rwiza ufitanye amakimbirane akomeye cyane n’umuryango wa HANYURWIMFURA Jean de Dieu kubera ko uyu Hanyurwimfura yakunze kandi agashaka Veneranda w’umututsikazi, ibi byaviriyemo uyu Jean de Dieu icyaha gikomeye cyane, uyu Uwineza Vincent aramwibasira cyane amaze kumwandika incuro zigera kuri indwi amwita intore ya FPR – Inkotanyi, amuharabika kandi amwangisha abandi. Birabaje cyane mu gihe tugezemo kubona umunyapolitiki nka Uwineza Vincent abasha gukora ibintu nkibi bigayitse cyane kandi bitamuha icyubahiro na busa.  Ikibabaje cyane ni uko aba bagabo bombi bagakwiye kuba ari abavandimwe haba mu Rwanda baraturanye batuye mu kagali kamwe n’umudugudu umwe n’i Durban naho bakaba baturanye mu nyubako imwe.

Tukigera i Durban, bamwe mu banyarwanda babimenye baje kudusuhuza kimwe n’abandi bahagarariye amashyaka hariya bifuje ko tuganira kandi twabahaye umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo, nyuma yaho nibwo twifuje kubonana ni umuvandimwe UWINEZA Vincent, twaramuhamagaye ntiyafata telephone noneho duhamagaye uyu HANYURWIMFURA Jean de Dieu atubwira ko aturanye na UWINEZA Vincent kandi azi ni aho akorera, tumusaba ko yaduha umwanya akajya kuhatwereka tukamusuhuza bisanzwe kuko twari dusanzwe tuziranye. Nngo aho aho byavuye kwitwa ko turi Intore za FPR kuko uyu UWINEZA Vincent wa RDI Rwanda Rwiza atubonanye na HANYURWIMFURA Jean de Dieu umwanzi we tugiye kumureba ngo tumusuhuze. Twebwe,  ibibazo aba bagabo bombi bafitanye ntaho duhuriye nabyo, kugeza aho umuntu ahimba amazina agamije gusebya no guharabika ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI na twe abayobozi baryo!

Banyarwanda igihe kirageze ngo tumenye uwo turwana nawe uwo ariwe, ngo aba banyapolitiki bo muri iki gihe, aho gufata ikaramu ngo yandike gahunda ya sosiyeti yumvikana barandika ibintu bigamije kurangaza abantu gusa bihimba amazina. Abanyarwanada bakwiye kwamagana imico nk’iyi y’abanyapolitiki bahora gusa bagamije gucamo amashyaka ya opposition ibice basa nk’aho babigize iturufu yo kwereka abandi ko aribo bashoboye.

Turasaba kwima amatwi ba rusahurira mu nduru bagamije ahubwo aribo guca intege abandi no kubacamo ibice nk’uko bagiye babikora mu mahuriro barimo. Iyo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe, aba biyita ko bakinira politiki mu kirere, bakomeje gucamo abanyarwanda ibice none imyaka ibaye 21, impunzi niko zihunga buri munsi, abicwa bari gupfa bagatabwa mu Kagera naza Rweru, umutungo w’igihugu urasahurwa buri munsi, ntibamenye ngo bazirikane ko igihe ari iki ngo abanyarwanda muri rusange umuhutu, umututsi n’umutwa bashyire hamwe mu guharanira ko icyiza gisimbura ikibi mu rwatubyaye. Turamagana cyane umuco mubi wo kubiba amacakubiri, guhimba ,kubeshya no kwandagaza  abayobozi b’ishykaka PRM/MRP-Abasangizi,tukaba tuboneyeho gusaba abanyarwanda bashyira mu kuri kudaha agaciro inyandiko z’aba bayobozi ba RDI Rwanda Rwiza ziharabika ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’abayobozi baryo kandi zishyira mu mutekano muke  umuryango wa HANYURWIMFURA Jean de Dieu kandi tunawushingana ko mu gihe bazaramuka bagize icyo baba bizabazwa Bwana UWINEZA Vincent uhagarariye RDI Rwanda Nziza I Durban ari nawe mu by’ukuri wanditse iriya nyandiko y’impimbano tuvuguruje.

Inzira twatangiye yo kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda turayikomeje kandi ntiduteze gucibwa intege n’abagambiriye gutanya imbaraga za opposition biyitako aribo barwanya ingoma y’igitugu ya Kagame na FPR ye.

 

Bikorewe I Savannah Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 23/7/2015

Dr. Gasana Anastase, umuyobozi w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI’;

Mr.Mukeshimana Isaac Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr.Batunganayo Janvier Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka.