Abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa bakatiwe imyaka 8!

Uhagarariye ubushinjacyaha Shaun Abrahams yari yabasabye igikano kinini gishoboka ku cyaha cyo gushaka kwica, n’ukuvuga imyaka 15.

Umucamanza Stanley Mkhari, akaba yasanze imyaka 8 y’igipfungo, kuri bane batsinzwe n’urubanza, ikwiye.

Kuri we ngo ni nk’ubutumwa bukomeye cyane cyane kuri abo bose bacumbikiwe nk’impunzi cyangwa bacyaka ubuhunzi muri Afrika y’epfo.

Ngo yabahaye ubutumwa, ko nta n’umwe ushobora gukora icyaha akagenda atabihaniwe aho muri Afrika y’epfo.

Uburanira aba bane bakatiwe Gloria Matlala, nawe yemeje ko agiye kujuririra iki cyemezo.

Avuga ko umucamanza ubwe yasobanuye ko icyaha barezwe cy’uko bashatse kwica koko cyakozwe, ariko ko bene kugikora atari bo bifuza agahanga ka Lt Gen Kayumba Nyamwasa, abari inyuma y’iki cyaha bakaba batari muri urwo rubanza.

Kubw’uwo wunganira abaregwa rero ngo baciriwe igihano kirekire kandi atari bo bashaka ko Kayumba Nyamwasa apfa.

Ku kibazo cy’uko imyaka ine bari bamaze mu buroko igiye gukurwamwo muri 8 bahawe, umucamanza yasobanuye neza ko iyo myaka umunani bagiye kumara mu buroko, itanguye kubarwa kuva uyu munsi baciriwe urubanza.

Ibyo bisobanura ko yose hamwe bazamara imyaka 12 mu buroko.

Lt General Kayumba Nyamwasa yari mu rukiko, ngo yiruhukije kubona urwo rubanza ruciwe.

No ku kibazo cy’uko yifuza ko ubushinjacyaha bujurira, cyane cyane kuri babiri barekuwe -Pascal Kanyandekwe na Richard Bacisa- Kayumba Nyamwasa avuga ko atari ingingo imuturukaho.

Ko abahagarariye ubushinjacyaha bwa Afrika y’epfo bajurira cyangwa batajurira, Kayumba Nyamwasa avuga ko ntacyo bivuze kuko abakatiwe sibo bashakaga ubuzima bwe ahubwo ababatumye nibo kibazo.

BBC