Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzaniya babujije Capitaine Innocent Sagahutu kwinjira mu Burundi

Amakuru aza muri Tanzaniya mu ntara ya Kagera muri District ya Ngara aravuga ko Capitaine Innocent Sagahutu yafungiwe ahitwa Bukoba igihe kingana n’iminsi 11 nyuma yo gufatwa ashaka kujya guhurira n’abo mu muryango we mu gihugu cy’u Burundi.

Umuyobozi uashinzwe abinjira n’abasohoka mu ntara ya Kagera muri Tanzaniya, yatangaje ko Capitaine Sagahutu yatawe muri yombi kuko yashatse kwinjira mu gihugu cy’u Burundi adafite impapuro zibimwemerera zuzuye!

Ariko ku ruhande rwe Capitaine Sagahutu yatangaje impupuro afite z’urugendo yahawe n’umuryango w’abibumbye zuzuye ahubwo ari abashinzwe abinjira n’abasohoka muri District ya Ngara batashoboye gusoma izo mpapuro neza. Capitaine Sagahutu avuga ko izo mpapuro atari ubwa mbere azikoresheje mu gukora ingendo kuko mu minsi ishize yazikoresheje ajya mu gihugu cya Mozambique ndetse no mu Burayi mu gihugu cy’U Busuwisi!

Nabibutsa ko Capitaine Sagahutu ubu acumbikiwe mu nzu y’umuryango w’abibumbye iri Arusha we n’abandi bagenzi be barangije ibihano byabo cyangwa bagizwe abere, mu minsi ishize akaba yaragiranye ikiganiro na Radio Ijwi ry’Amerika yinubira ubuzima babayeho muri iyo nzu y’umuryango w’abibumbye Arusha. Mwakumva icyo kiganiro hano hasi:

Capitaine Innocent Sagahutu yavukiye mu cyahoze ari Komini Gisuma muri Cyangugu mu 1962, yarangije mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (ESM) mu 1986 muri Promotion ya 22, ahita yoherezwa gukorera muri Bataillon de reconnaissance muri Camp Kigali. Yize ibyo kurwanisha za Burende ahitwa i Mbanza-Ngungu mu cyahoze ari Zaïre.

Nyuma y’igitero cy’ingabo za FPR mu 1990. Sagahutu wari Lieutenant icyo gihe yitwaye neza ku rugamba aho yoherezwaga hose cyane cyane mu Mutara ku buryo yahawe ipeti rya Capitaine mbere y’igihe.

Muri Mata 1994, yategekaga Escadron A ya Bataillon de reconnaissance yabaga muri Camp Kigali, za Burende yayoboraga zarwanye ku mujyi wa Kigali kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 1994, ingabo zose za FAR zisohotse mu mujyi wa Kigali.

Yafatiwe mu gihugu cya Danmark muri Gashyantare 2000 ahita yoherezwa ku rukiko rwa Arusha mu Gushyingo 2000, urubanza rwe rukaba rwaratangiye muri Nzeli 2004. Muri Gicurasi 2011 yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo.

Tariki ya 12 Gicurasi 2014, Capitaine Innocent Sagahutu wari ufungiye Arusha ku rukiko mpuzamahanga ku Rwanda yarekuwe igihano cye kitarangiye kuko ubundi yagombaga kurekurwa mu ntangiriro za 2015.

Muri Gashyantare 2014  urugereko rw’ubujurire rw’urukiko rw’Arusha rwagabanyirije igihano Capitaine Innocent Sagahutu wari umwe mu bayobozi ba Bataillon de reconnaissance. Imyaka 20 yari yarakatiwe yaragabanijwe ishyirwa kuri 15. Amaze guhanagurwaho urupfu rw’uwari Ministre w’Intebe Agathe Uwiringiyimana. Ariko yarezwe ngo kuba ntacyo yakoze ngo abuze abasirikare yayoboraga kwica abasirikare 10 b’ababiligi. Sagahutu mu myaka yakatiwe hakuwemo 14 yamaze afungiye Arusha.

Capitaine Sagahutu yarekuwe akurikira abandi basirikare benshi ba FAR bagizwe abere (Gen I.G. Gratien Kabirigi, Gen Maj BEM Augustin Ndindiriyimana, Major BAM Francois Xavier Nzuwonemeye..) n’abarekuwe barangije igihano bahawe (Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva, Lt Col Tharcisse Muvunyi..)

Marc Matabaro

The Rwandan