”Abashyigikiye Kagame nibatamugira inama bazaregwa ubufatanyacyaha”:Jean Damascène MUNYAMPETA, wa PDP-IMANZI

Twaganiriye ni Ishyaka PDP-IMANZI rya Déogratias MUSHAYIDI, akaba ubu afungiye mu Rwanda. Umunyamakuru Marc Matabaro yagiranye ikiganiro na Munyampeta Jean Damascène, akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PDP-IMANZI.

Mwakwibwira abanyarwanda, ndetse mukababwira muri make ishyaka ryanyu PDP-Imanzi, byaba bisobanura iki mu magambo arambuye y’ikinyarwanda? Muri make mwatubwira imigambi ishyaka ryanyu rifite n’intego rishaka kugeraho?

MUNYAMPETA Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka PDP-IMANZI

Nitwa Munyampeta Jean Damascène, nkaba ndi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PDP-IMANZI. PDP-IMANZI bisobanura mu magambo arambuye:

– mu Kinyarwanda IGIHANGO CYO KURENGERA ABANYARWANDA – IMANZI.

– mu gifaransa ni PACTE DE DEFENSE DU PEUPLE –IMANZI,

– mu cyongereza ni PEOPLE’S DEFENSE PACT-IMANZI,

– mu giswahili ni CYAMA CYA KUTETEYA WANANCHI-IMANZI.

Ishyaka PDP-IMANZI rifite imigambi yo kuzana impinduramatwara nyakuri mu Rwanda. Iyo mpinduramatwara ikaba izaba ishingiye kuri demokarasi nyayo, ubutegetsi buregera inyungu z’abaturage. Intego zaryo ni ukubanza mbere na mbere guhumuriza abanyarwanda uko bangana bose. Ibyo bikazaca mu biganiro bidaheza bizahuza abanyarwanda b’ingeri zose ari byo twita mu gifaransa DIALOGUE INTER RWANDAIS HAUTEMENT INCLUSIF cyangwa mu cyongereza HIGHLY INCLUSIF INTER RWANDAN DIALOGUE. Muri ibyo biganiro buri mu nyarwanda agomba guhabwa umwanya wo kuvuga ibibazo n’ibyifuzo bye kubyerekeye ubuzima bw’igihugu muri rusange, ariko kandi nawe akagomba gutega amatwi abandi. Muri ibyo biganiro hagomba no kuganirwaho uburyo igihugu cyazayoborwa, ubutegetsi bubereye abanyarwanda, n’uburyo bwashyirwaho. Aha PDP-IMANZI, ikurikije amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda, ifite uburyo ibona ubutegetsi bwajyaho n’uburyo bwakora. Tuzabigarukaho birambuye mu yindi nyandiko cyangwa mu mibonano yose abanyarwanda bakwifuza.

Président w’ishyaka ryanyu Bwana Déogratias Mushayidi n’abandi, bari mu buroko. Mwatubwira muri make uburyo yafashwe kugira ngo agezwe mu Rwanda? Twifuzaga kumenya uko amerewe n’uburyo afashwe muri Gereza? Urubanza rwe rugeze he, mufitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda? Ubu se mukora iki ku buryo bw’umwihariko kugirango mumufashe mu buzima bwo muri Gereza, mu kumufasha kuburana, ndetse no mukumenyekanisha ikibazo cye?

Mu mwaka wa 2008, nyuma y’imyaka umunani (8) bakorera politiki i Burayi, Bwana Mushayidi Déo hamwe na bagenzi be bafashe icyemezo cyo kwegera ibihugu byegereye u Rwanda aho abanyarwanda benshi bahungiye.

Abakora politike bagomba kumva ko niba ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda, bene u Rwanda b’ingeri zose bagomba kubigiramo uruhare. Ni muri ubwo buryo ingamba zo kujya gukorera muri Afrika zafashwe ari nabwo hashinzwe PDP-IMANZI hakurikijwe ibyifuzo by’abahuje umugambi wo kuharanira impinduramatwara nyakuri mu Rwanda.
Mu gihe cy’umwaka n’igice Bwana Mushayidi Déogratias yasuye impunzi zo mu bihugu byinshi bya Afrika, abagezaho umugambi wa PDP-IMANZI.

Mu gihe yari kubakangurira no kubasobanurira ibijyanye n’ibiganiro bidaheza byazahuza abanyarwanda b’ingeri zose (Dialogue Inter Rwandais Hautement Inclusif) ari nako yanateguraga uburyo ishyaka ryazajya kwiyandikisha no gukorera mu Rwanda, mu kwezi kwa gatatu 2010, yashimutiwe i Burundi maze ajyanwa mu Rwanda.
Muri icyo gihe, ishyaka PDP-Imanzi ryaramutabarije hose rikoresheje itangazamakuru ry’ubwoko bwose kimwe n’imiryango mpuzamahanga.

Mu Rwanda nyuma y’iminsi afungiwe ahantu hatazwi no mu buryo butazwi kandi butemewe n’amategeko, yashyikirijwe urukiko aho yarezwe ibyaha birindwi (7) aribyo:
– Gukorana n’umutwe w’iterabwoba FDLR,
– Gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi,
– Kurema umutwe w’ingabo
– Guhungabanya umutekano w’igihugu
– Gukoresha impapuro z’impimbano
– Ingengabitekerezo ya jenocide
– Kubiba amacakubiri

Ubu afungiwe muri gereza yo ku Muhima izwi mw’izina rya 1930.
Kw’itariki ya 17 z’ukwa cyenda 2010, urukiko rwamuhanaguyeho ibyaha bine (4), rusigaza bitatu (3) ari byo :
– Guhungabanya umutekano w’igihugu, ngo ibi bikaba byemezwa na amanama yakoreye mu mahanga,
– Gukwirakwiza ibihuha ugamije kwangisha abaturage ubutegetsi,
– Gukoresha impapuro z’impimbano,

Urukiko rwamuciriye igihano cyo gufungwa burundu.

Nk’uko mubibona ibi birego nta shingiro bifite, ariko nubwo byarigira, ugereranyije n’ibyo bahanaguye, nti byagombye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.Yajuriye icyo cyemezo, akaba yaragombaga kuburanira mu rukiko rw’ikirega kw’itariki ya 10/10/2011 ariko rukaba rutaraburanishijwe ngo kubera umushinjacyaha yari arwaye. Ubu rwimuriwe mu kwezi kwa cumi n’abili kw’itariki ya 19 uyu mwaka (19/12/2011).

Urubanza rwa Déogratias Mushayidi kimwe na bagenzi be b’abanyapolikike, nta kindi bafungiwe uretse ibitekerezo byabo. Nta leta cyangwa urukiko rwaba rwigenga kandi rukoresha ukuri rwarega umuntu nka Mushayidi Déogratias kugira Ingengabitekerezo ya jenoside ruzirikana ko ayo marorerwa ya jenoside yamuhekuye akamusiga iheruheru, nta mubyeyi cyangwa umuvandimwe akigira. Ibwo ntago ari ubutabera n’ubushinyaguzi.

Nta butabera buri mu Rwanda, mu manza za politiki zibera mu Rwanda, iyo uzikurikiranye usanga atari imanza ari ikinamico rigamije kwikiza uwo ariwe wese uvuga ibitagenda mu Rwanda.

Muri gereza abayeho nk’izindi nfungwa. Muzi neza uko imfungwa zo mu ma gereza yo mu Rwanda zifashwe. Abakunzi be n’Imanzi bashoboye kumushakira abamwunganira kandi twizera tudashidikanya ko ubutegetsi bwamufunze burundu butazabaho ubuziraherezo. Turasaba rero umunyarwanda wese ukunda amahoro kudufasha kugirango akarengane Mushayidi yagiriwe kimwe n’abandi banyapolitiki karangire. Mushayidi yaharaniye uburenganzira bw’abanyarwanda bose atarobanuye n’ubwo bwose nta muvandimwe bavukana wari urusigayemo. Nk’uko rero yitangiye u Rwanda, turasaba abanyarwanda kumufata kivandimwe mukamurengera mukamubera ababyeyi, abavandimwe kuko inshuti zo benshi tuzi kuri muri zo.

Abayoboke ba PDP-IMANZI bafatanyije n’inshuti ze bakora uko bashoboye kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, abanyarwanda kimwe n’amahanga bamenye ibibera mu Rwanda cyane cyane ibibera mu butabera.

Deo Mushayidi: “Si vous m’aimez, soutenez la cause que j’ai défendue et que je défendrai de mon vivant”

By’umwihariko PDP-IMANZI ifite inshingano zo gukomeza urugamba rwo kugeza impinduramatwara mu Rwanda. Urwo nirwo rugamba Déogratias Mushayidi kimwe n’izindi mfungwa za politiki bazira kandi amaherezo tuzarutsinda. Turasaba buri munyarwanda wese ushyira mu gaciro, kwiyumvisha ko uru rugamba rumureba kandi ko agomba gutanga Umusanzu we. Bariya bose bafunze (imfungwa za politiki), bafunzwe mu mwanya wa buri mu nyarwanda wese uharanira ukuri n’imibereho myiza. Ejo wenda nijye uzafungwa cyangwa wowe usoma iyi nyandiko. Muhaguruke rero turwanye igitugu kuko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Twe rero ntituri n’abakeba turi abavandimwe.

Hari abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw’abatutsi, bitewe n’ibyo babwirwa, bafata umuyobozi wanyu Bwana Déogratias Mushayidi nk’umuntu wagambaniye ubwoko bwe igihe yiyemezaga gufatanya n’imitwe yiganjemo abahutu irwanya ubutegetsi bwa Président Paul KAGAME. Ababa batekereza gutyo mwababwira iki?

Ni byo koko tuzi ko hari bamwe mu banyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi bumva ko umuyobozi wacu Bwana Mushayidi Déogratias yagambaniye ubwoko bwe. Ibi byabaye n’intandaro yo kumutoteza we n’abandi batutsi bafatanyije, haba mu mvugo no munyandiko. Icyo twababwira ni uko Déogratias Mushayidi kimwe n’abandi bose bafatanyije batahujwe n’ubwoko kandi ko ibyo baharanira atari inyungu z’ubwoko runaka.

PDP-IMANZI igizwe n’abanyarwanda b’amoko yose bahujwe n’ibitekerezo byabo maze bajya hamwe bagena ingamba n’intego ubu bagerageza kugeraho.

Abanyarwanda bafite ibitekerezo nk’ibyo ntabwo bari mu bwoko bw’abatutsi gusa, no mu bahutu uzahasanga bamwe bumva ko umuhutu wafatanyije n’umututsi aba yagambaniye ubwoko bw’abahutu cyangwa ngo abatutsi baba bamushuka. Twe muri PDP-IMANZI ntitwemera ubwenge cyangwa imbuto ubwoko buvukana. Twemeza ko abana bose bavuka basa, uburere nibwo bubatandukanya. Ntabwo rero abatutsi barusha ubwenge abahutu kimwe n’uko abahutu ntabwo barusha abatwa.

Nta masezerano Bwana Mushayidi Déo yagiranye n’abatutsi ngo none habe havugwa ko yagambaniye abo bari basezeranye. Mushayidi ubwe yabyisubirije muri aya magambo ubwo abo muri Ibuka bamushinjaga ko yagiye kwibuka urupfu rwa Habyarimana ku itariki ya gatandatu mata i Buruseli. Yagize ati “Allons-nous ériger au Rwanda un Hutuland et un Tutsiland et dresser un mur de fer entre les deux composantes d’une même Nation fondée sur le même patrimoine linguistique et culturel ?” Ari byo bisobanura “Tugiye se kubaka igihugu cy’abahutu n’ikindi cy’abatutsi hanyuma dukore urukuta rw’ibyuma rutandukanya ibyo bice bigize u Rwanda kandi basangiye ururimi n’umuco? Uwashaka gusoma neza ibisubizo kuri icyo kibazo yareba kuri murandasi “Internet” inyandiko ya Déo Mushayidi yise “Pourquoi j’ai commémoré le 6 avril?”

Ikizwi ni uko Mushayidi Déogratias kimwe n’abandi batutsi, mu bihe byashize, bari abanyamuryango ba FPR, bayiyobotse bakurikije intego yari ifite. Ubu ndakeka ko nta washidikanya ko ari FPR yatatiye igihango yari yagiranye n’abanyamuryango bayo. Ibi rero si Mushayidi Déogratias byabayeho gusa. Ingero ni nyinshi, yemwe n’abari m’ubuyobozi bukuru bw’umuryango wa FPR byabagezeho.

Kutavuga rumwe na FPR ntibigomba gufatwa nko kugambanira abatutsi kuko FPR si iya abatutsi kabone n’ubwo baba aribo bayiganjemo. Bibaye ibyo byaba ari ukwambura Bazivamo Christophe, Rucagu Boniface, minisitiri w’intebe n’abandi bahutu bari muri FPR uburenganzira bwabo. FPR ntibisobanura Tutsi nk’uko Tutsi bidasobanura FPR.
Abanyarwanda twagombye kujya turebera umuntu mu bitekerezo n’ibikorwa bye, tukava mu byo gushakishiriza impamvu z’ibyo tutumva cyangwa tutemera mu moko duturukamo. Mushayidi Déogratias kimwe n’abayoboke bose ba PDP-IMANZI duharanira impinduramatwara mu Rwanda rw’abanyarwanda bose nta n’umwe uhejwe.

Ikibazo cy’ubutabera mukibona mute? Ahandavuga mu bice 3:
– Abagize uruhare muri génocide?
-Abasirikare ba FPR/APR bakekwaho ubwicanyi bwaba ubwakorewe mu Rwanda kuva muri 1990 cyangwa muri Congo kuva muri 1996 ?
– Abarimo gukora ibyaha ubu bijyanye no guhohotera abaturage ndetse abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse n’ibindi byaha bijyanye no gusahura umutungo w’igihugu?

Mu Rwanda ubu tubona ko nta butabera bahari kuko inzego z’ubutabera ntizigenga.
Ikindi n’uko politiki yo kwihimura isa n’aho iganje mu Rwanda.

Abagize uruhare muri jenoside bagomba kushyikirizwa ubutabera nyabwo. Bagomba guhabwa amahirwe yo kwisobanura ku byo baregwa nk’uko uburenganzira bw’ikiremwa muntu bubiteganya. Ikibazo ni uko mu Rwanda kubera ubutabera butigenga bivanze na ya politiki yo kwihimura cyangwa ubutabera twakwita ubw’uwatsinze, biragoye kuvuga ko abaregwa jenocide kimwe n’abandi bose baregwa ibindi byaha babona ubutabera nyabwo.

Muri PDP-IMANZI ntago dushyira ibyaha ku munzani. Twemera ko mu gihe umuntu akekwaho icyaha agomba gushyikirizwa ubutabera kugira ngo yisobanure. Igihe icyaha kimuhamye agomba guhanwa hakurikijwe amategeko yabigenewe hatitaweho uwo ari we cyangwa aho akomoka. Kuri twe icyaha ni nk’indi nti biterwa n’uwagikoze cyangwa aho yagikoreye.

Abasirikare ba FPR/APR bakekwaho ubwicanyi bwaba ubwakorewe mu Rwanda kuva muri 1990 cyangwa muri Congo kuva muri 1996 bagomba gushyikirizwa ubutabera bwigenga atari bwa bundi bubereyeho gukingira bamwe ikibaba no kwihimura ku bandi.

Aba bose, nta n’umwe ugomba kwibwira ko ari hejuru y’amategeko ngo kubera aho ari n’umwanya yaba arimwo. Bagomba kwiyumvisha ko niba bakora ibi byaha none /ubu bagombye gushyikirizwa ubutabera ngo babibazwe. Bitabaye ubu, ejo ibintu nibihinduka bazabibazwa kuko ubutabera nyabwo buri mu bizana amahoro mu bantu kandi bugashimangira ubwiyunge mu banyagihugu. Bitinde bitebuke rero bamenye ko bazabazwa ibyo bari gukora muri iki gihe n’icyashize.

Ikibazo cy’amoko mukibona gute mu ishyaka ryanyu? Ubwiyunge bw’abanyarwanda mubona bushobora kugerwaho? Inama mwatanga kugira ngo bugerweho ni izihe?

Muri PDP-IMANZI twemera ko u Rwanda rugizwe n’amako atatu (Hutu, Tutsi na Twa), ni ko twabisanze kandi niko tuzabisiga. PDP-IMANZI isaba buri munyarwanda kugira ishema ry’ubwoko bwe kandi ikanamwifuriza kudahohoterwa cyangwa ngo agire icyo aba cyose azira ubwoko bwe. Nta muntu cyangwa Leta ifite uburenganzira bwo kubuza uwari we wese uburenganzira bwe bujyanye n’ubwoko bwe.

Muri PDP-IMANZI twemera ko ubwiyunge mu banyarwanda bushoboka mu gihe abanyarwanda baba bahawe uburenganzira n’urubuga rwo kuganira ku bibazo bahuye nabyo maze bakarebera hamwe ejo hazaza habo bose, uko bazabana bitandukanye n’uburyo babanye kugeza ubu. Nta biyunga batabanje kuganira ngo basesengure ibyabatandukanyije maze bafate ingamba zatuma bitazongera kubaho. Tugomba kurebana mu maso maze buri munyarwanda akavuga icyo yifuza cyakorwa ngo yumve yisanze mu gihugu abasekuru bamuraze. PDP-IMANZI yiteguye kubafasha muri iyo nzira kuko umushinga w’ibiganiro ari nk’uruti rw’umugongo rwa politiki igenderaho.

Twasaba abanyarwanda bose, ab’imbere mu gihugu kimwe n’abo hanze yacyo yemwe na leta (yagombye kuba ar’iya bose), kwiyumvisha ko nta yindi nzira twacamo kugira ngo tugere ku bwiyunge nyabwo atari iyo kubanza gusasa inzobe, tukarebana mu maso, tukabwizanya ukuri kubyatubayeho byose maze nyuma tugafatira hamwe ingamba nyazo zatugeza ku bwiyunge nyakuri. Abanyarwanda twese twagombye guharanira ko ibiganiro ( Dialogue) byabaho vuba na bwangu.

Ishyaka ryanyu rifite imikoranire ndetse n’ amasezerano n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi. Ese Leta y’u Rwanda yemeye kugirana imishyikirano n’ishyaka ryanyu ryonyine ndetse mugahabwa imyanya mu buyobozi hadahamagawe n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi mwabyemera?

Mu mahame PDP-IMANZI igenderaho hari ubufatanye n’andi mashyaka cyangwa buri muntu wese bahuje imigambi. Muri PDP-IMANZI twemera ko nta shyaka cyangwa umuntu umwe ushobora guhindura ibintu wenyine ngo bigire ikintu kizima byagezaho abanyarwanda muri rusange. Twemera ko mu kujya inama mu bworoherane n’ubwinvikane niho honyine hava ubufatanye bwazana impinduramatwara yagira icyo izanira u Rwanda n’abanyarwanda mu buryo bw’amahoro arambye.

Kugeza amagingo aya, dukorana n’amashyaka kimwe n’amashyirahamwe menshi ariko iryo dufitanye amasezerano ni rimwe gusa ariryo PS-Imberakuri.

Ku byerekeye kuba twahamagarwa gufatanya na Leta, PDP-IMANZI ntago iharanira imyanya, iharanira impinduramatwara yuzuye. Iyo mpinduramatwara ntago yazanwa na politiki twita iyo kureshya uyu cyangwa uriya.
Ibibazo cyugarije u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange ni bimwe, Icyo gihe bigomba kubonerwa umuti ukemurira abanyarwanda bose ibibazo. Iyi politiki yo kureshya, muri PDP-IMANZI turayigaya cyane kandi turanayamagana, kuko tubona nta kindi igamije uretse gukomeza gucamo abanyarwanda, cyane cyane abari hanze, ibice ari nako ibaheza hanze. Twe icyo duharanira ni impinduramatwara yuzuye kandi irengera abanyarwanda bose. Ntabwo rero ari imyanya kabone n’iyo bayiduha ku mbehe.

Ishyaka ryanyu ritekereza iki ku Mwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa?

Umwami Kigeli V Ndahindurwa, kimwe n’undi munyarwanda cyane cyane wigeze kuyobora igihugu, akwiriye icyubahiro. Birababaje kubona ubutegetsi butita ku kibazo cy’abenegihugu bahejejwe hanze nk’impunzi. Ikibazo cya Kigeli ni kimwe n’iby’abandi banyarwanda bifuza gutaha ariko kubera ubutegetsi bubi bakaba baheze hanze.

Kimwe n’abandi banyarwanda, umwami yagombye guhabwa uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cye.
Ibyerekeye kuba yasubira kuyobora u Rwanda, ibyo n’ikibazo cyabazwa bene u Rwanda aribo banyarwanda muri rusange. Ntago ari ubutegetsi cyangwa leta kanaka yakemura icyo kibazo. Na cyo cyaganirwaho muri ya nama yahuza abanyarwanda bose maze hagashakishwa igisubizo.

Muri make ishyaka ryanyu ryifuza ko u Rwanda rwagira ubutegetsi bumeze gute? U Rwanda mwifuriza abana n’abuzukuru banyu mwifuza ko rwaba rumeze rute?

PDP-IMANZI yifuza ko u Rwanda rwagira ubutegetsi bubereye abenegihugu kimwe n’abagituye bose. Ubutegetsi burengera inyungu z’abaturage aho kurengera iz’agatsiko. Ubutegetsi buri munyarwanda yibonamo. Ubutegetsi buhumuriza buri mu Nyarwanda aho ava akagera, haba mu moko, mu turere, mu madini n’ibindi byose bibaranga.
PDP-IMANZI yifuza u Rwanda rw’amahoro n’ubwubahane n’ubworoherane. U Rwanda ruzira ibi bibazo byose byatugejeje aho tugeze ubu aho umunyarwanda yishisha mwene wabo. U Rwanda aho abana n’abazukuru bazajya biga mu mateka ibi twaciyemo kugirango bazirinde icyabibasubizamo. U Rwanda buri wese yishimira kuba aruvukamo, u Rwanda ruha amahirwe angana abana barwo bose rutitaye ku nkomoko. U Rwanda aho umuntu azaba hakurikijwe ubushake n’ubushobozi bwe maze akagira ishema ryo kwitwa umunyarwanda.

N’iki wabwira cyangwa mwasaba Président Kagame n’abamushyigikiye?

Icyo twabwira Perezida Kagame n’uko yabanza mbere na mbere
– akunamura icumu, akumva ko kuva aho yahereye ahekura u Rwanda n’akarere ntacyo byamuzaniye kandi nta nicyo bizamumarira uretse kuzabibazwa. Aha twamusaba kureba uko biri kugendekera abandi bategetsi bitwaye nkawe,

– Turamusaba guha abanyarwanda amahoro ataretse n’abaturanyi b’u Rwanda,
– mu gutanga amahoro, natange urubuga rwa politiki aho abanyarwanda babyifuza bazisanzurira batanga ibitekerezo byabo;
– mugutanga urubuga rwa politiki, yabanza agafungura imfungwa zose za politike ataretse n’abandi bose batagira amadosiye cyangwa barengana.
– Nareke gusahura no kwigwizaho imitungo yakaramiye abanyarwanda kandi azi neza ko umunsi yavuyeho iyo mitungo ishobora kutagira icyo imarira umuryango we.
– Namusaba gutekereza mu rubyaro rwe kugirango arushakire ejo hazaza ntibazaveho batinya kuvuga izina rya se ubabyara kubere ibyo yakoze.
– PDP-IMANZI ntishyigikihe politiki ya “have mpage” kuko izi neza ko nta mahoro itanga. Twifuza ko abategetsi bacu basazana icyubahiro niyo mpamvu tubasaba kudahemukira abo bashinzwe kuyobora. Na Kagame niyunamure icumu yiyunge n’abanyarwanda maze azasigire umurage muzima abamukomokaho.

Kubamushyigikiye, twabasaba gukoresha ububasha bahabwa n’ubucuti cyangwa ubufasha bamuha, bakamugira inama yo gukora ibyo twamugiriyeho inama hejuru. Kuko inkunga z’ubwoko bwose bamuha ziri mubimufasha gukandamiza, kwica no gusahura abanyarwanda n’akarere. Nibatabikora, amateka azabarega ubufatanya cyaha.

Ni ubuhe butumwa mwaha abanyarwanda muri rusange n’abarwanashyaka banyu ku buryo bw’umwihariko?

Icya mbere twabwira abanyarwanda ni ukutiheba ngo bahebere urwaje. Ibintu byose bigira igihe cyabyo amaherezo bigahinduka, bikabisa ibindi. Aho u Rwanda n’abanyarwanda bageze bagomba kwiyumvisha ko ibintu bigomba guhinduka, nta wundi rero uzabibakorera uretse bo ubwabo. Abanyarwanda bagomba gufatanya bagaharanira impinduramatwara. Kugira ngo iyo mpinduramatwara igerweho mu mahoro kandi izagirire akamaro bose, n’uko buri wese yayigiramo uruhare. Abanyarwanda bagomba gushirika ubwoba baterwa n’abashaka gukomeza kubicarira no kubaheza mu butindi n’uburetwa. Bagomba kwima amatwi abo bose bashaka kubacamo ibice kubera inyugu zabo.

Imanzi k’uburyo bw’umwihariko, turazishimira byimazeyo ibikorwa zikora, umurava zibikorana cyane cyane ikizere zifite muri ejo hazaza. Nizikomeze kwegera abandi bavandimwe zibasobanurire uko gufatanya mu kwikemurira ibibazo ariyo nzira ya mbere mu kwibohoza ingoma mbi.

Twese hamwe duharanire ukuri ariyo ntambwe ya mbere mu gusezerera ingoma y’igitugu.
Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda.

Munyampeta Jean-Damascène, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa PDP-IMANZI.
Email : [email protected] ou [email protected]

 

Comments are closed.