Abasilikare Batanu ba Kongo Biciwe mu Mirwano N’Ingabo z’u Rwanda

Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo biritana bamwana ku mirwano hagati y’ingabo zabyo yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Buri gihugu kirashinja ikindi kugitera.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, umusirikare mukuru mu ngabo za Kongo yemeje ko abasirikare babo batanu baguye muri icyo gitero. General Bruno Mandevu ayoboye inteko zijejwe kurwanya inteko z’umurwi urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, FDLR yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bateye ibirindiro byabo, byerekana ko zari zaje kurwana.

Ku munsi wa gatatu, ingabo za Kongo zari zamenyesheje ko ukurasana gukomeye kwabereye hafi y’umupaka n’u Rwanda. Leta ya Kongo yareze ingabo z’u Rwanda ko zashyizeho ibirindiro ku butaka bwacyo.

U Rwanda na rwo ruvuga ko rufite ibimenyetso simusiga byemeza ko batewe na Kongo. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eddie Rwema yavuganye n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Colonel Innocent Munyengango. Uwo muvugizi ntahakana ko iyo mirwano yabaye.