Abasirikare 3 ba Congo baguye mu mirwano yabahuje n'abakekwa kuba FDLR!

Amakuru aturuka muri Congo muri Kivu y’amajyaruguru aravuga ko abasirikare 3 b’ingabo za Congo (FARDC) bishwe mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 19 Mata rishyira ku wa gatatu tariki 20 Mata 2016 mu mirwano yahuje ingabo za Congo FARDC n’abarwanyi bakekwa kuba ari aba FDLR bari bateye ikigo cy’abasirikare ba Congo kiri ahitwa Katale hafi y’umujyi wa Goma.

Omar Kavota, umuhuzabikorwa wa Center for Promotion of Peace, Democracy and Human Rights (CEPADHO), yatangaje ko ikigo cy’ingabo za Congo cyatewe ku wa kabiri tariki ya 19 Mata 2016 mu ijoro. N’ubwo nta bimenyetso bifatika atanga, avuga ko ngo icyo gitero yitiriye FDLR cyari kigamije kwiba intwaro n’ibindi bikoresho mu kwiteganyiriza kubera ubwoba bw’uko ingabo z’u Rwanda zishobora kubatera (FDLR).

Omar Kavota akomeza avuga ko icyo gitero cyamaze igihe kigera ku isaha nk’uko abaturage b’ahitwa Buvunga babimubwiye, yongeyeho ko imibare y’agateganyo ku ruhande rwa FARDC ari abasirikare 3 bapfuye abandi 2 bagakomereka ku buryo bukomeye. Ngo nta makuru bashoboye kubona ku bapfuye cyangwa bakomeretse ku ruhande rw’abateye.

Nabibutsa ko kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mata ari bwo ingabo za Congo zatangaje ko hari ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo ku wa gatandatu tariki ya 16 Mata zije guhiga abari bagabye igitero mu Rwanda ahitwa Bugeshi bakica abapolisi ndetse bikaba bikekwa ko hari n’abo bashobora kuba barafashe mpiri bakabatwara. Ariko ngo izo ngabo z’u Rwanda ngo zinjiye nko mu birometero 2 gusa muri Congo imbere ubundi zisubira mu Rwanda.

Mu gusoza iyi nyandiko umuntu yakwibaza niba koko ari FDLR yateye ingabo za Congo, umuntu akibaza n’impamvu n’inyungu yaba ifite mu kugaba icyo gitero. Ikindi ni uko n’abatanze amakuru batunga agatoki FDLR nta bimenyetso bifatika batanga uretse gukekeranya.

Ku rundi ruhande ariko uko ibintu bimeze kuri ubu Leta y’u Rwanda n’ingabo zayo nizo zagira inyungu nyinshi mu gutuma abaturage ba Congo n’ingabo zabo bashyamirana na FDLR kandi ibi byo kwitirira FDLR ikibaye cyose ntabwo byaba ari ubwa mbere bikozwe muri kariya gace ka Congo.

Ben Barugahare