Abasirikare ba Congo bikanze igitero cya M23 bararasa hagwa abasiviri 4

Urusaku rw’imbunda nini n’intoya rwumvikanye i Sake mu birometero 27 mu burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 28 rishyira ku wa mbere tariki ya 29 Ukwakira 2012.

Abantu bane bitabye Imana abandi 19 barakomereka ndetse n’amazu menshi arangirika. Urujijo nirwo rwaba rwatumye haraswa amasasu angana gutyo. Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ngo abasirikare babiri b’ingabo za Congo (FARDC) bari basomye ku gatama baratonganye barasa n’amasasu ahitwa Mubambiro mu birometero 5 uvuye mu mujyi wa Sake. Abandi basirikare bagenzi babo bikanze igitero cy’inyashyamba za M23 nabo bararasa bakoresheje imbunda ntoya n’inini mu mpande zose, byatangiye ahagana saa mbiri n’igice za nijoro kugeza hafi mu ma saa munani z’ijoro, ndetse ingabo za Congo zakekaga ko ari igitero gikomeye zari zohereje i Sake ibimodoka by’intambara bivuye i Goma nk’uko bivugwa n’abayobozi ba gisirikare ba Congo.

Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, yatangaje ko uko kurasa kwaguyemo abasiviri 4 naho abagera kuri 19 barakomereka barimo umusirikare n’umupolisi. Ako kaduruvayo kangije ibintu byinshi i Sake. Byibura amazu 4 yasenywe n’ibisasu.

Andi mazu menshi n’amabutiki yasahuwe n’abasirikare muri iryo joro nk’uko bitangazwa n’abahagarariye imiryango itagengwa na Leta muri ako gace.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ukwakira 2012 mu gitondo ubuzima bwasaga nk’ubwahagaze mu mujyi wa Sake.

L’auditorat militaire yavuze ko ngo izakurikirana abasirikare bagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ubwanditsi