ABASIRIKARE BAKURU BO MU RWANDA BAFUNZE BABA BAZIRA IKI? : Major Robert Higiro

Urukiko rwa gisirikare rw’ i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nzeli 2014, rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha abaregwa mu rubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, abahoze mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara na Sergeant Kabayiza Francois. Abaregwa bose bahise bajurira icyemezo cy’urukiko.

Abaregwa bahoze ari abasirikari Brig Gen Frank Rusagara na Sergeant Kabayiza Francois babwiye urukiko ko rudafite ububasha bwo kubaburanisha kuko batakiri abasirikari kandi bakaba ntaho bahuriye n’umusirikari baregwana nawe.

Gusa nyuma yo kwiherera urukiko rwemeje ko rufite ububasha bwo kubaburanisha kuko ibyaha baregwa babikoranye na Col Tom Byabagamba ukiri umusirikari.

Ngo imbunda ebyiri za Brig Gen Rusagara, sergeant Kabayiza yarazifashe ajya kuzihisha kwa Col Tom Byabagamba.

Urubanza rwa Gisirikari ruregwamo Umusirikari mukuru  Col Tom Byabagamba, ndetse n’abahoze ari abasirikari  Brig Gen Frank Rusagara  na  Sergent Kabayiza Francois bivugwa ko yatwaraga imodoka ya Brig Gen Frank Rusagara, abaregwa bagaragaye imbere y’urukiko, urubanza rwabo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rurasubikwa.

Urukiko rwavuze ko abaregwa bashinjwa ibyaha bitatu aribyo; Gukora igikorwa kigamije gusebya Leta n’ubuyobozi, Guhisha nkana ibimenyetso bishobora gufasha kugaragaza uwakoze icyaha, Gutunga imbunda mu buryo bunyuranye n’amategeko. Babazwaga niba abaregwa biteguye kuburana.

David Kabuye na we wafatanywe n’aba baregwa ntiyagaragaye mu rukiko, yoherejwe kuburanira mu nkiko za gisivire kuko ngo atareganwa ubufatanyacyaha na bagenzi be b’abasirikare

Nyuma y’aya makuru Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC yagiranye ikiganiro na Major Robert Higiro wahoze muri RDF, arasobanura uko abona icyo kibazo.

Umva ikiganiro Kirambuye>>>>>