Abatangabuhamya mu rubanza rwa Kizito Mihigo baburiwe irengero

Inkuru ituruka i Kigali, iratumenyesha ko abatangabuhamya b’umushinjacyaha 2 bagombaga gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Kizito Mihigo baburiwe irengero.

Police yarabashakishije iyo baba, n’iyo bakora, bakaba kugeza na n’ubu bataraboneka. Umushinjacyaha, akomeje kubona ko babuze, yabakuye ku rutonde rw’abatangamubuhamya yari afite.

Ku italiki 29 Ukuboza 2014, umushinja cyaha yasabiye Kizito Mihigo gufungwa burundu. Biratanganzwa ko abo batanga buhamya babuze bari kwemeze ibyo KizitoMihigo ashinjwa bijyanye no gukorana n’abanzi b’igihugu, bateganya guteza umutekano muke.

Abo barimo umwe mu bari mu nama y’ubuyobozi bwa Kizito Mihigo Foundation, akaba yanakoraga mw’iposita n’undi wari ushinzwe gufasha Kizito mubyerekeranye n’ikorana buhanga rya internet na websites.

Umuvandimwe w’umwe muri abo babuze, utashatse ko umwirondoro we utangazwa yatangajeko uwo mwene wabo atari yishimiye kujya gushinja Kizito Mihigo ibinyoma yari yasabwe kuvuga.

Ibyo nibyo bakeka ko byaba byarateye uwo mwene wabo kwihisha akanga kwitaba urukiko.

H. J H

The Rwandan/Kigali