Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bagiye gutanga ikirego kimurega mu Rukiko mpuzamahanga rwa La Haye

Nk’uko tumaze iminsi tubisoma mu bitangazamakuru binyuranye no ku mbuga zitandukanye harimo n’iza’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame harimo FDU-Inkingi n’Ihuriro nyarwanda ryitwa RNC bafatanyije n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’ikora ibikorwa bitari ibya politiki ndetse n’imiryango y’abanyekongo, ejo taliki 17 Kanama 2012, bahagarariwe n’umunyamategeko wo muri Canada Christopher Black ushinjwe kurwanya ibyaha mpuzamahanga by’intambara, bazashyikiriza ikirego mu Rukiko mpuzamahanga rwa La Haye aho bavuga ko barega Kagame ku byaha by’intambara akorera muri Kongo.

Iki kirego gitanzwe mu gihe leta ya Paul Kagame iregwa n’Umuryango mpuzamahanga gufasha umutwe w’inyeshyamba za M23 zirwanira mu burasirazuba bwa Kongo uwo mutwe ukaba nawo uregwa ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu ndetse no kwinjiza abana mu gisirikari ku ngufu. Ibi bikaba bijya gusa n’ibyarezwe Charles Taylor wahoze ayobora igihugu cya Liberia uherutse gukatirwa n’urwo rukiko igifungo cy’imyaka 50 kuko yahamwe n’ibyaha byo gufasha inyeshyamba za LUF zo muri Sierra Leone nazo zarezwe ibyaha nk’ibiregwa uwo mutwe wa M23. Bamwe mu bakoze ibyaka muri Sierra Leone bakaba bafungiye mu Rwanda muri gereza ya Mpanga iri mu Majyepfo mu karere ka Nyanza.

Christopher Black umunyamategeko ukomoka muri Canada niwe uzahagararira amashyaka n’imiryango bazatanga ikirego

Nk’uko tubikesha urubuga rwa FDU-Inkingi icyo kirego ngo kizaherekezwa n’imyigaragambyo yo kugishyigikira ndetse ngo hanashyirweho igitabo kizasinywamo n’abazaba bitabiriye iyo myigaragambyo mu rwego rwo gushyigikira icyo gikorwa. Ikigaragara ni uko leta ya Kagame igeze mu bihe bikomeye cyane ku buryo bishobora kuyiviramo intandaro yo gutembagara kuko iherutse gufatirwa ibihano n’ibihugu bisanzwe biyifasha birimo guhagarikirwa imfashanyo n’ubwo iyo leta yihagararaho ko ntacyo bizayitwara nyamara ikaba yaratangiye gushakisha uko yakwambura abaturage utwabo ngo ibone uko yakwigobotora icyo kibazo n’ubwo nabyo bitazashoboka.

Ikigaragara rero ni uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bagiye buhoro buhoro kugeza ubwo ubutegetsi bumungwa none baracyakomeza kumuhata umuti bigaragara ko uzamururira byanze bikunze kuko bisa n’aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi barushaho kugenda bamutsimbura atabizi n’ubwo we yiyemereye ko nta nzira n’imwe yashobora kumuvana ku butegetsi I yaba iy’intambara cyangwa iya politiki nyamara dore mu gihe gito iya politiki igiye kumugarika. Biragaragara ko iyo politiki Kagame atayizi kuko iyo ayimenya ntiyari kwidoga ko nta nzira byanyuramo n’ubwo ubu noneho atagishobora gusubira muri cya cyivugo cye.

RWANDA IN LIBERATION PROCESS

6 COMMENTS

  1. Iyi nkuru uko yanditse isa nkaho ubogamiye kuruhande rumwe, ushimangira bimwe nturebe iyindi cote. Nta profesionalism mbonamo

  2. Ariko mfite ikibazo nakwibariza by’umwihariko abayobozi ba RNC..mbere yo kujya kurega Kagame ibyaha by’intambara bikorerwa Congo kuki mudahera mu kujya gutanga ubuhamya bw’iraswa ry’indege kandi muvuga ko mubifitiye ibimenyetso ? Ubu se ntimusimbutse étape…? Niba koko ibyo mwemeza ari ukuri ko Kagame ariwe watanze itegeko ryo kuyirasa mbona ariryo pfundo ry’ibibazo niho mwakagombye guhera noneho abanyarwanda bakamenya ukuri…uretse ko byakora ku bantu benshi ubanza aribyo mutinya ? Biramutse aribyo abanyarwanda bamuzinukwa bigaragajwe ko Kagame yamarishije abantu ajya kurasa iriya ndege yakongeje ubwicanyi n’intambara zose z’ingaruka! Kuva ibi bitarakorwa nibaza ko abanyarwanda babafata nk’ababeshyi cyangwa ko mwifitiye inyungu bwite mwapfuye na Kagame..none rero nk’uko urwo rusorongo rw’ubwicanyi n’intambara byakurikiranye, nimuhere ku mbarutso hanyuma murebe …

  3. cg wareba kuri link: rwandarwiza.onblog.fr/2012/04/21/dr-theogene-rudasingwa-yahaye-ubuhamya-umucamanza-trevidic/

  4. ibingibi birasekeje ngo bararega kagame ibyaha byi ntambara akorera congo none se kwikibazo nunva kire aba congomani, abanyarwanda bakizamo kuki,eh ntibizoroha ,rudasingwa yavuze kwafitiye inzika kagame areke ubusambo

Comments are closed.