Abateruzi b’ibibindi koko?

Mbere y’uko uyu mwaka urangira, nifuje kubwira abo duhurira aha ko iyi mvugo yo kwitana abateruzi b’ibibindi jye ntayishimira kubera impamvu ntanga:

Impamvu ya mbere ni uko ari ugutesha agaciro umuco wacu wa kinyarwanda wo kubana kivandimwe no guturana inzoga. Inzoga imara urubanza kandi igomba kugira uyikorera. Hari benshi babihinduyemo ikibazo cy’amoko ariko nyamara ni umuco wa kivandimwe. Ntawakorera uwo yanga cyagwa asuzuguye urwagwa ngo ajye kugukurira ubwatsi, kugusabira cyangwa kugutebukiriza umugeni. Abibwira rero ko abikorera inzoga ari abahutu gusa baribeshya bakanabeshya n’abatazi umuco. Iyo ufite urubanza wiyambaza umusore w’umuturanyi w’inkoramutima akaba ari we ugutwaza ikibindi cy’urwagwa. Akajyana n’umukobwa wawe cyangwa umukazana wawe cyangwa umukobwa wo mu baturanyi wikoreye igiseke mukazinduka. Urabashorera ukajya kuvugira inzoga ijambo cyangwa ugatumayo umusaza ukuruta uri bukubahishe iyo wohereje ubutumwa. Uwo muntu ugutwaza urwagwa kumutesha agaciro usa n’umwita umucakara ni ukugomera umuco. Guterura ibibindi, kubitwara, yewe no gusuka inzoga mu ruvumbiro ni ibintu bisanzwe bitagira ubwoko.

Impamvu ya kabiri ni uko muri iyi minsi iyo mvugo ikunze gukoreshwa batunga agatoki abahutu bari mu buyobozi bwa leta i Rwanda. Ibi na byo simbyishimira n’ababibita ndabanenga. Niba abantu barahisemo kuba mu gihugu kuki wababuza no kugikorera? Kiriya gihugu kirimo abaturage barenze miliyoni umunani ni kuki hari abumva kitagira abagikorera umunsi ku wundi ? Ikintera impungenge ni uko bamwe mu bita abandi abateruzi b’ibibindi bafite imiryango mu Rwanda, ikeneye kwigishwa, kuvurwa, kubona services zinyuranye, baganira baha amafaranga ariko bakumva abakorera abaturage ari abateruzi b’ibibindi. Cyangwa bakanumva ko abateruzi b’ibibindi ari abandi bose uretse abo mu miryngo yabo kandi na bo bari mu gihugu.Nirinze kuvuga amazina y’abantu ku bushake ariko nsanga dukwiye guha amahoro abiyemeje kandi bakabasha gukorana na leta ya FPR, tukareka bakigeragereza aho kubacunaguza nk’ababatunze. Niba baterura ibibindi se bikaba bibatunze turabashakaho iki? Twabaretse bakigeragereza niba batabirengaho ngo bagire uwo birirwa batuka ku gasozi. Igihugu gikeneye abagikorera, babishoboye nimubahe rugari aho kubumvisha ko atari bo bikorera. Si bo bahembwa ku kwezi? Si bo bahagararira igihugu iyo babikeneweho? None se niba batanafata ibyemezo byose twabaretse bagafata ibyo bemerewe niba bo barabihisemo turabashakaho iki?

Abandi bitwa abateruzi b’ibibindi ni abari hanze bari mu mashyaka y’abahoze mu butegetsi bwa FPR ariko ubu bakaba barabuhunze. Ubirebera kure abona bakeza uwanyazwe . N’ubwo byaba byo ariko, niba bo barabihisemo dukwiye kubaharira ibyo bahisemo ntitwivange mu byabo. Kwirirwa tubatoteza tubita abateruzi b’ibibindi ni nko kubabwira ko bakwiye kujya ahandi batazabiterura ahubwo bazabiterurirwa kandi tutanahabereka. Ibyo na byo nkabona ari ukwivanga mu buzima bwabo nta mpamvu.

Impamvu ya gatatu intera kutishimira iyi mvugo ni uko mbonamo ikintu gisa n’igitugu n’iterabwoba. Kuri jye mbona ari ukubura inema y’UBWOROHERANE. Le manque de tolérance. Niba umuntu afite ibyo yahisemo ni kuki tutabimuharira tutabyivanzemo? None se liberté d’opinion, liberté politique, liberté de choisir twirirwa turirimba twazayigeraho ryari n’ubu tudashobora kuyemerera abo tubana ubu uyu munsi? 

Iyi mvugo rero y’abateruzi b’ibibindi nsanga ari ihohotera mu rindi, ikwiye kutuva mu mutwe, tukayishyira hasi, tukareka buri wese agakora ibintu uko abyumva, agakorana n’uwo ashaka kandi akaba aho ashaka natwe tugakora neza ibyo twahisemo. Uko tuzitwara ni byo bizatuma ba bandi tunenga imyitwarire badusanga kuko bazaba babona hari icyo turusha abo tubona nk’ababahatse uyu munsi.

Muzagire umwaka mwiza na Noheli nziza

Jean Claude Nkubito (Facebook)