Abateye i Nyabimata ngo bafashijwe n’abaturage.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2018, mu kiganiro cyahawe abitabiriye ibikorwa byiswe isangano ry’Intore i Kibeho, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubuyobozi bw’ingabo muri aka karere bavuze ku bitero bibiri biherutse kuhagabwa mu Murenge wa Nyabimata, bemeza ko  ibi bitero byatijwe umurindi n’abaturage bemeye gushukwa n’abacengezi babizeje ibitangaza bakabafatirana n’ubujiji. Kugeza ubu abakoze ibi bitero bo nta wafashwemo muri bo.

Abaturage bamwe ngo bababwiye ko bazabavaniraho ‘uburetwa’ bw’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza abandi ngo babizeza ko bazabashakira akazi mu mahanga kuko bakabuze mu Rwanda.

Lt. Colonel Nyirihirwe Emmanuel waganirizaga abitabiriye ibikorwa by’isangano ry’Intore i Kibeho, aho abayobozi batojwe mu nzego zinyuranye bashishikarizwaga kwicyemurira ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage bifashishije amasibo y’intore.

Aganiriza aba baturage ku mutekano, yagize ati ʺTwakoze ubusesenguzi ngo tumenye icyafashishije bariya bantu kugera ku byo bagezeho, twasanze harimo abavandimwe bacu babafashije,  bibafasha gukora ibyo bakoze, bahawe amakuru

Avuga kandi ko byagaragaye ko abacengezi bamaze igihe mu ishyamba bakabasha kwitegura gukora ibyo bakoze.

Ati ʺIkindi nifuza ko mwakumva kugira ngo mukirwanye cyane, babonye ubufasha bw’abaturage nk’uko umuyobozi w’Akarere yari abivuze, aho abaturage bamwe ntabwo ari bose, bageragaje kubacumbikira barabagaburira babakorera ibyo bashaka ndetse barabaherekeza babageza aho umuyobozi w’Umurenge aba ndetse babereka icyumba araramo, ibyo rero ni abaturage b’ibigwari babagejeje aho ngaho.ʺ

Lt Col Nyirihirwe avuga ko ababafashije babitewe n’ubujiji. Ati “Twakwibaza ngo ni iki cyateye abaturage bacu kugera aho bashyigikira abantu badafite aho berekeza igihugu? Ni iki? Ni iki gituma abaturage twubakira amazu meza cyane nanjye ntafite? Abaturage igihugu kivuza, kigaburira abashonje, ni iki gituma bifatanya n’inyangabirama? Ibyo bibe umukoro mutahana. ʺ

Avuga ko babafatanyije n’ubujiji ngo bakoresha amagambo ngo “bazabavaniraho uburetwa bwa mutuweri nyamara ngo ari igisubizo ku buzima bwa bose.

Ati “Ngo bazaha abaturage akazi bahembwe amadorali icyo nacyo gishingiye kubujiji, ngo bazakuraho ikibazo cy’ubushomeri.

Lt. Colonel Nyirihirwe Emmanuel waganirizaga abitabiriye ibikorwa by’isangano ry’intore (3)
Lt. Colonel Nyirihirwe Emmanuel waganirizaga abitabiriye ibikorwa by’isangano ry’intore

Lt Col Nyirihirwe avuga ko ubu hoherejwe ingabo nyinshi ngo ibyabaye ntibizongera, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera cyane abaturage bakabaganiriza.

Igishimishije ngo ni uko abaturage bari bashutswe bemeye kuganirizwa bakiyemeza kuva mu byari byabashutse kandi ngo birakomeje kugira ngo umutekano ukomeze kuba mwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru nawe yasabye Intore gufatanya bagafasha abaturage kurenga ababizeza ibidashoboka, yagize ati ʺUmuntu arakubwira ngo azakurangira akazi mu Burundi gahemba amadorali 100 abo mu Burundi bo bose baragafite? ibyo ni ubujiji muganirize abaturage.ʺ

Yunzemo ati ʺBirababaje kuba duhora tuvuga ko turi abarinzi b’ibyagenzweho ariko umuturage agcumbikira umwanzi akamugaburira akwizeza ibitangaza, ibyo ni ubujiji twese twemeranye ko ishingiro rya byose ari umutekano

Source:

NSHIMIYIMANA Emmanuel
UMUSEKE.RW