Abaturage ba Gatsata baribaza irengero ry’ amafaranga yabo batswe babwirwa ko ari ayo kubajyana kwakira Perezida

Abaturage bo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali, baribaza icyakoreshejwe amafaranga yabo bagiye bakwa babwirwa ko ari ayo kuzabakodeshereza imodoka zizabatwara bagiye kwakira umukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yasuraga akarere (Gasabo).

Nk’uko byagiye bitangazwa n’ abaturage batandukanye, ngo buri mudugudu ugize akagali muri Gatsata wagiye wakwa ibihumbi 80, babwirwa ko ari ayo kubashakira imodoka zizabatwara, ariko icyaje kubatungura ni uko batigeze babona imodoka ziza kubatwara.

Umwe mu baturage batswe ayo mafaranga wanze ko amazina ye atangazwa ku bw’impamvu z’umutekano we, yagize ati: “Bavuze ko bashaka amafaranga yo gutwara abaturage babajyana ahantu Perezida azaza, buri muntu yatangaga ayo ashaka, njye natanze ibihumbi 5 ni ushinzwe umutekano waje kuyafata, abantu bose barayatanze dore ko nta n’igiciro fatizo bafatiragaho”.

Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Busasamana akagali ka Karuruma benshi bazi ku izina rya Habibu, yatangaje ko icyo yari ashinzwe kwari ugukusanya amafaranga, ngo nyuma haje abantu benshi bamwe baragenda abandi barasigara, agahamya ko ikibazo cyaba cyaratejwe n’ababiteguye batumye bizamo akavuyo.

Undi na we yagize ati: “Ayo mafaranga nta kindi yakoze kuko yari ayo gutwara abantu ariko ntibatwawe kuko Perezida yaje ndeba anagenda ndeba yewe nta n’amazi bigeze bamuha ngo tumenye ko ari cyo yakoze, ubwo rero ayo mafaranga bayadusubize”.

Mu gushaka kumenya icyo uruhande rw’ ubuyobozi rubivugaho, twashatse kuvugana n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gatsata, Gertulde Urujeni ariko inshuro ebyiri umunyamakuru yagerageje kumuhamagara ku murongo we wa telephone igendanwa ntiyayakiriye kandi byumvikana ko yahoze ayivuganiraho n’ abandi.

Théoneste Itangishatse