Abaturage barinubira ko abategetsi bakomeje kurandura imyaka yabo, no kubicisha inzara

Abo ni abaturage bo mumurenge wa Nasho, akarerere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.

Abategetsi baranduye imyaka yabo irimo amasaka yari ashigaje amazi abiri ngo yere. Icyo gikorwa cyababaje cyane abo baturage batunzwe ahanini n’ubuhinzi.

Abategetsi bo bavuga ko aho hantu ngo hagenewe ubworozi bw’amatungo. Abaturage ntibiyumvisha ukuntu abo bategetsi batabihanganiye, ngo nibura babanze basarure.

Muri bo hari n’abari baragujije kugira ngo babone imbuto n’uburyo bwo guhinga. Kuri bo ni igihombo gikomeye.

Ni inkuru ya Radiyo Ijwi ry’Amerika, mu ijwi ry’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa