Abaturage b’i Nyagatare basangira amazi n’inka hari icyo basaba Leta

    Ntibimenyerewe ko umuntu arira ku mbehe imwe n’amatungo cyangwa ngo banywere ku nkongoro imwe. Ibi ariko siko bimeze mu Murenge wa Rwimiyaga kuko abaturage banywa ndetse bagakoresha mu buzima bwa buri munsi amazi inka zatayemo amase zikanagangamo, bakaba basaba Leta amazi meza.

    Ni mu gishanga cy’Akagera, ahateganye n’umusozi wo muri Tanzania witwa Karyuwimba, hari amazi yibese uruzi atembera mu gishanga, afite ibara risa n’ikigina nubwo bitoroshye gushushanya isura yayo nyirizina.

    Aya mazi ni yo abatuye Gatebe ya mbere n’iya kabiri, Nyenyeri, mu Gikobwa n’ahandi mu Murenge wa Rwimiyaga bavoma bakayanywa, bakayakoresha n’indi mirimo, niyo kandi ashorwamo inka ndetse n’amatungo magufi.

    Abaturage bakora urugendo rw’ibirometero bisaga 10 bajya kuyavoma, higanjemo abagabo dore ko ngo nta mugore cyangwa umwana wayisukira adaherekejwe. Mu kuyavoma baba bahigika amase n’indi myanda, ari na ko babyigana n’abidumbaguza ndetse n’abatsiritana imbyiro.

    Inka n’amatungo magufi nazo zikora urwo rugendo kuko nta handi zashoka bugufi, nta wabura kuvuga ko zihagera zatagangaye dore ko ngo hari n’amatungo amara kunywa akanogoka.

    Mbere yo kuvoma babanza kuyagotomera

    Ngarambe Eric, abyuka saa cyenda z’ijoro agiye kuvoma. Yagize ati “Mbyuka butaracya njye n’abagabo duturanye tuba dufite amagare tumurika amatoroshi inzira yose, iyo tuje mu museso nibwo tubona amazi asa neza kuko inka ziba zitaratangira gushokamo, iyo bwamaze gucya tuyavoma duhigika amase yazo. Sinakubwira ko tuyanywa atetse kuko na mbere yo kuyavoma tubanza kuyagotomera.”

    Byukusenge Edmond akora urugendo rw’ibirometero bisaga 10 kugira ngo agere kuri aya mazi.Yagize ati “Mbere yo kuyavoma turabanza tukayagotomera kubera inyota duterwa n’urugendo rurerure tuba twakoze, ni ukuvuga ngo iyo uje bwacyeye uvoma amazi yuzuyemo amase n’amaganga y’inka zashotsemo.”

    “Kuvoma aya mazi ntibyoroshye niyo mpamvu udashobobora kubona abagore cyangwa abana hano keretse iyo baherekejwe n’abagabo kuko muri aya mazi habamo ingona.”

    Hari abanyeshuri biga rimwe mu cyumweru

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri abanza cya Gatebe, Bumbakare Faustin, avuga ko igihe cy’izuba hari abana baza kwiga badakarabye, abandi ugasanga ntibaheruka kumesa.

    Yagize ati “Hari abana basiba ishuri kubera ko bagiye kuvoma bakavayo bakerewe. Nakubwira ko nko mu minsi itanu hari abana baza kwiga nk’iminsi itatu gusa. Urebye mu makayi duhamagariramo wakumirwa.”

    Mwarimu ava kwigisha akajya kuvoma

    Abarimu batandukanye bigisha ku Ishuri ribanza rya Gatebe nabo badutangarije ko barangiza akazi basiganwa no kujya kuvoma amazi yo mu Kagera. Umwe muri bo yagize ati “Iyo turangije kwigisha, umuntu afata igare agashyiraho amajerekani nk’atatu aba yazanye mu gitondo ubundi akajya kuvoma. Turavunika cyane ariko nta kundi twabigenza. »

    Ingaruka zitandukanye ku bavoma aya mazi

    Abaturage bavuga ko muri aya mazi habamo ingona ndetse n’inzoka, hari kandi n’abajya baza kuyavoma bakarohamamo. Indwara zikomoka ku gukoresha amazi adasukuye zirimo inzoka zo mu nda na byo ngo bibasimburanwaho.

    Inkuru irambuye>>>