Abaturutse mu Rwanda bagabye igitero mu gihugu cy’u Burundi

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2019 aravuga ko abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero ku ngabo z’u Burundi baturutse mu Rwanda.

Ayo makuru nk’uko akomeza abivuga ngo abo bitwaje ibirwanisho mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 16 rishyira ku cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2019 ahagana i saa munani z’ijoro bateye ibirindiro by’ingabo z’u Burundi biri i Marura mu ishyamba rya Kibira muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke ku mupaka icyo gihugu gihana n’u Rwanda.

Amakuru ava muri ako gace aravuga ko hagaragaye abasirikare benshi b’u Burundi ku biro bya Komini Mabayi ndetse hari n’abandi ngo boherejwe ahabereye ibyo bitero.

Kuri uyu munsi wo ku wa mbere hacicikanye amajwi ku mbuga za whatsapp avuga ko abateye ari abasirikare b’u Rwanda. Amwe muri ayo majwi ni aya:

Nyuma twaje kubona andi makuru avuga ko abasirikare b’u Burundi batewe babaga mu birindiro ari 112, abagera kuri 20 bari baragiye mu kiruhuko ahandi, hari amakuru avuga ko uwari uyoboye ibyo birindiro Major Réverien Ngomirakiza yaguye muri icyo gitero. Amakuru tutarabonera gihamya aravuga ko 15 mu basirikare b’u Burundi ari bo babonetse ari bazima, 8 barapfa naho abagera kuri 69 ntawe uzi irengero ryabo.

Amakuru atangazwa n’ababonye abateye abo basirikare b’U Burundi aremeza y’uko baje baturuka mu gihugu cy’ U Rwanda, bambaye imyambaro ya gisirikare y’ U Rwanda kandi bavuga ikinyarwanda. Bari kandi bambaye ingofero (casque de combat) n’amakoti ntamenwa n’amasasu (gilet pare-balles), ndetse na n’amataratara abafasha kubona mw’ijoro (lunettes de vision nocturne) Nyuma y’igitero ngo basubiye mu Rwanda.

Ayo makuru kandi yemejwe n’igisirikare cy’u Burundi mu itangazo ryasomwe kuri Televiziyo y’igihugu nk’uko mushobora kubyirebera hano hasi:

1 COMMENT

  1. Il faut dire la Vérité telle qu’elle est et connue des Rwandais.
    Il s’agit d’une agression armée caractérisée du Rwanda contre le Burundi, sur décision de Kagame, le tout au mépris du droit international et de toutes les conventions internationales auxquelles le Rwanda est partie.
    Kagame se prend pour Netanyahu Benjamin, le premier ministre de l’Etat d’Israël qui s’est arrogé le droit d’attaquer les pays voisins en l’occurrence la Syrie en toute impunité.
    Sur décision de Kagame, son armée a attaqué la RDC et massacré impitoyablement les femmes, enfant et hommes de tous âges et conditions. Sur décision de Kagame, son armée est directement impliquée dans le coup d’Etat contre le Burundi, lequel coup d’Etat a foiré. Plusieurs soldats burundais y ont laissé leur vie.
    Kagame loge et nourrit les groupes escadrons de la mort d’origines burundaise et rwandais qu’il a créés, formés et armés pour semer la mort et la terreur au Burundi contre les Burundais.
    Par son agissement de la nuit du 17 au 18 courant, Kagame a voulu aller plus loin dans ses méfaits et montrer au Président Burundais qu’il peut agir comme bon lui semble et quand il veut dans n’importe quel pays de notre région, le tout en toute impunité, exactement comme Netanyahu, son ami. Il convient de préciser que les chefs des escadrons de la mort ci-dessus évoqués ont été ou sont formés en Israël.
    Il y quelques jours, sur ordre du même Kagame, les policiers rwandais ont fusillé publiquement des citoyens ougandais à la frontière entre le Rwanda et l’Ouganda. Quelle a été la réaction de Museveni? Silence de tombeau. Kagame étant une pure créature de Museveni.
    Pour Kagame, la charte de l’ONU, la charte de l’Union Africaine, le statut institutif de la Communauté des Etats d’Afrique de l’Est et autres conventions internationales dont le Rwanda a ratifiées ne sont que de vulgaires papiers ou chiffons. Tous ces méfaits n’ont jamais été contestés par Kagame ou quiconque autre. Les questions posées sont les suivantes : pourquoi Kagame, un hors-la-loi notoire, est et reste intouchable ? Pourquoi les dirigeants des Etats membres membre de la Communauté des Etats d’Afrique de l’Est et/ou de l’Union Africaine ne le soumettent pas à la loi internationale ou ne lui fassent pas audiblement comprendre que, contrairement à ce qu’il pense, la force de la loi internationale est supérieure à celle des balles.
    Que va faire le président burundais ? Il doit dire la vérité aux Burundais. C’est sa crédibilité et l’honneur de son pays qui sont en jeu. Il doit demander à Kagame de libérer les soldats burundais qu’il détient d’une part et dire la vérité aux familles des soldats qui ont été assassinés par les soldats rwandais sur ordre de Kagame d’autre part. Ils ne sont morts pas sur le champ d’honneur car le Rwanda n’est pas en guerre contre le Burundi.. Ils ont été attaqués par les soldats rwandais en pleine obscurité comme Kagame l’a fait contre le Président Habyarimana parce qu’ils étaient incapables de les affronter tout droit. Ils ont agi comme des gangsters ou des cafards ( qui n’agissent que dans l’obscurité et fuient la lumière).

Comments are closed.