ABATUTSI MU BUCAKARA BUKOMEYE

Abdallah Akishuli

Bavandimwe dukunze kuganira nongeye kubaramutsa!

Sinterura ndondogora kuko nzi neza ko mumaze kumenyera ko iyo nkanda ikibyimba ntatinya kugitoneka kuko mba ngambiriye ko kimeneka.

Sinisegura kuko ibyo nsesengura n’impumyi itagira amaso ifite amatwi yumva ndetse ikumvisha n’umutima bityo ikamenya ko u Rwanda rwicariye ikirunga gitinze kidasibiye nk’amenyo ya ruguru.

Bavandimwe,

Uko iminsi igenda yicuma niko ngenda ndushaho kubona ishusho nyakuri y’akaga abanyarwanda barimo ndetse n’imvano yako.

Muri aka kanya ndifuza kwibanda ku batutsi nk’uko nigeze kugira akanya ko kwibanda ku bahutu.

Ntabatindiye rero dore uko mbona abatutsi mubyiciro bitatu by’ingenzi bibakanyaga ku ngoyi y’umwidishyi biyimikiye ubwabo bibwira ko bibohoje naho birakajya.

1.Hari abatutsi bari mukaga bakishyizemo ubwabo,kubera umutima unangiye bakagwira izima nyamara bari ku wa kajwiga ngo ni ukwanga kwimena inda.

2. Hari abagashyiwamo na benewabo, babagize ibiraro,baratunga baratunganirwa n’aho abo bambukiraho barishwe n’intimba kuko u Rwanda basezeranyijwe rwababanye amahanga asumbya ubukana ayakiriye impunzi za kera n’iz’ubu,

3. Hakaba n’abagashyirwo n’ingoma y’abidishyi yabigambiriye kubera ubugome ndenga kamere bwayo bushingiye ku ishyari no kutijuta bitayibuza no kwikora munda.

Nk’uko natangiye mbiviga,abantu bari mukaga bakishyizemo ni abakomeje gutsimbarara kukaboze no guheka impyisi kandi baramenye ko ari bihehe bagahitamo guterera agati muryinyo nyamara bagendera mu mahwa atarushwa amakaka.

Aba bantu baboneka muba civile ndetse no mubasirikari bemeye kwihambiraho igisasu kandi bazi neza ko kizabaturikana mugihe umunsi w’urubanza rutareba izaba wageze.

Abagashyirwamo na benewabo ni babandi bahora babwirwa cyangwa baririmba ngo ingoma iri mwabo nyamara batagira n’inzara zo kwishima ahubwo barutwa n’abahutu b’inkomamashyi bakamiwe nayo nka ba Rucagu, Bamporiki n’abandi ntarondoye.

Abashyirwa mu kaga n’ingoma y’abidishyi ni ba bandi bahisemo gukoresha amaboko n’ubwenge bwabo batitaye ku mavuta y’isahu maze isiha rusahuzi zikabototera ngo bagabane ni banga bisandare ndetse banahasige ubuzima.

Nk’uko nigeze kugaragaza impamvu z’ingenzi zihejeje abahutu mu bucakara,
Kanda hano usome iyo nkuru
http://www.therwandan.com/…/impamvu-zingenzi-zizatuma-abah…/

Narasuzumye nsanga abatutsi nabo baranze gusigara inyuma muri iryo curabirindi nk’iry’abahutu nakomojeho munyandiko yanjye ya mbere.

Iyo nitegereje ukuntu abatutsi b’ingeri zose bahindutse ba yego mwidishyi ku ntero yose itewe n’akamasa kaziye guca inka nsanga nabo ubwenge bwabo bwaragiye mu gifu nka ba Rwarakabije,Evode, Ndengera n’abandi.

Gusa aho iby’abatutsi bibera urusobe ni uko ibibazo by’ingutu igihugu kirimo babibona ariko bakanangira nk’abo kwa MUNYANKUGE bakananirwa kubyigobotoramo bitewe n’ urwango rukabije bafitiye abahutu kubera ingengabitekerezo bonse mumashereka ya ba nyina hirya no hino iyo mumakambi y’impunzi babayemo mubihugu byabakiriye.

Urwo rwango kandi ntirugarukira kubahutu gusa kuko si gake abatutsi bavuye hanze batahwemye kutwereka ko babajwe n’uko tutarimbukiye gushira ngo batuzungure batuje.

Iyo myifatire kandi igaragaza ko abatutsi ari ba nyamwigendaho (égoïste) kuburyo umusonga w’abo bavindimwe bawufata nka sakwe sakwe bityo uwo utarageraho agakomeza gusoma no gusomana na Pilato ku ntango y’amaraso abyita ko ngo ariko gukunda igihugu kurusha abazibukiriye umunuko w’inkaba.

Niyo mpamvu Kagame yica cyangwa agafunga abo batangiranye urugamba baturukanye ibugande, naho benewabo bitarageraho bagakomeza kwirira umunyige,agahunga n’ibinyebwa bakabimanuza ka waragi maze akaguru bakakarenza kukandi bakarara inkera bakina mumiyonga ngo u Rwanda rwaribohoje none rugeze muri vision.

Abatutsi babaye mumakambi y’ impunzi babayeho mubuzima bugoranye bakimara guhunga nyuma y’umwaka1959 ariko n’aho Imana ibakuriye kucyavu ntasomo byabasigiye ahubwo barushijeho kuzura umugara bibwira ko iyabaremye atariyo yaremye andi moko.

Ibyo byatangiye kugaragara bakiri mubuyobozi bwa Uganda bakimbagirana abene gihugu batari abahima cyangwa abatutsi bakomoka mu Rwanda batangira kubita abahutu atari ukubitiranya ahubwo ari ukugirango Pilato abone impamvu yo kubakubita agafuni.

Nibutse ko ako gafuni kandi kakomeje kuvuza ubuhuha no ku rugamba rwo mu kwakira 1990 ubwo abana b’abatutsi baturutse mubihugu bivuga igifaransa bishwe umusubirizo bazira ko baminuje naho abandi ngo ni ba‪#‎SINTABEBA‬.

Ibyo byose abatutsi ntibabiyobewe ahubwo barabyirengagiza

Ni muri urwo rwego benshi muri bo banze kureba kure ngo bazibukire ubasiga icyasha inzira zikigendwa ahubwo bahitamo gushinjagira bashira aka wa mugani ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva kugeza ubwo bazashirira ku icumu muri iyi jenoside ya kabiri yatangijwe kumugaragaro na Paul Kagame ubwe usigaye yica abantu akanasibanganya ibimenyetso bigaragaza ko bigeze ubuturo ngo hatazagira ubaririza amateka yabo.

Abatutsi bacitse ku icumu basanzwe bazwi nk’abarutakayemo kuko umuhutu bari batutanye mbere y’uko abavantara babacuza igihugu bombi ariwe wabacumise amacumu n’ibisongo nyuma bagahorahozwa n’intorezo ya Mukota wanutse, bo babuze amajyo babura n’intaho kuko jenoside yabakorewe yabagize imbata y’urwango rukabije banga umuhutu bahitamo guhungira ubwayi mukigunda maze bananirwa kwemera uruhare Kagame na FPR babigizemo nyamara nta mayobera arimo.

Abacitse ku icumu kandi baguye mumutego FPR yabashyizemo wo kumva ko ntamuhutu w’umwere ubaho bityo bishora mugushinja ibinyoma no gusahura imitungo y’abahutu kumugaragaro bibwira ko bizabagira intwari imbere y’icyama nyuma bisama basandaye.

Ipfunwe batewe n’iyo myifatire idahwitse niyo ibagize abacakara b’umwishi wabo kuko babuze ubutwari bwo kwikuraho icyo cyasha.

Abenshi muri bo bariho batariho nyamara bararenga bakabeshya imitima yabo ko ubuzima bwabo ari ntamakemwa.

Ibyo bigaragazwa n’agahinda baterwa n’ihohoterwa rya benewabo bafungwa cyangwa bicwa urusorongo nyamara bwacya bati Kagame ni Ngaruye u Rwanda nyamara bazi neza ko agaruye amarimbi, agaruye amatongo abyukije intimba mu mitima yabo, bazi neza ko adasiba kongera umubare w’imfubyi n’abapfakazi mu zo bari basanganywe.

Hari ikindi kibazo njya nibaza kubanyarwanda bari mumahanga bo mubwoko bw’abatutsi bakunze kugaragara mumutwe w’abarozi n’iterabwoba bise diaspora.

Nibaza hagati yabo na Kagame uwaba abeshya undi.

Biratangaje kubona abantu birirwa barata ko agatsiko bari inyuma ari indashyikirwa muri byose kandi ko igihugu cyahindutse paradizo ariko bagakomeza gusemberana n’abo bita ibipinga.

Ese kwaba ari ukudakunda umunezero wo muri paradizo cyangwa bahari bari mubutumwa bwo kurimbura abo batumva ibintu kimwe?

Ikindi gishoboka ni uko abambari b’ingoma babarizwa mu mahanga bazi neza ko ishyamba atari ryeru noneho bakaba bibereye mumukino wa Bakame n’umwami w’ishyamba.

Ibyo byose ni ibigaragaza ko abatutsi bihitiyemo ubucakara batazi uburemere bw’ingaruka buzabagiraho mugihe ababagize imbata zabo bazaba bihanitse mumiturirwa aho bazaba barirukankiye.

Ndagirango nsoze ntanga inama kubantu biyumva muri iyi nyandiko mbabwira ko kwitandukanya n’ingoyi y’umwidishyi mugacururutsa imitima yanyu mo urwango mufitiye abahutu, nabo bakareka ubuhezanguni n’ubuterahamwe bwabo aribyo bizatugeza kuri cya gihugu twifuza twese gitemba amata n’ubuki.

Nimwihitiramo kandi gutsimbarara kuri Pilato ntakabuza muzarimbukana nawe.

Abwirwa benshi akumva beneyo.

AKISHULI Abdallah

Ikivugo cyanjye ni
AMACUMU ACANYE naho itorero mbarizwamo ni # URUKATSA