Abavandimwe ba Maurice Rwambonera baremeza ko ubwenge bwe babucuritse!

Nyuma y’aho Bwana Maurice Rwambonera aherewe ijambo muri Rwanda Day yabereye i Amsterdam mu buhorandi akavugira abantu ngo bafunzwe yari yakanguriye gutaha  mu Rwanda ariko akabanza ngo kwitandukanya n’umuvandimwe we, abo mu muryango we barushijeho kumirwa ku buryo bibaza niba ubwenge bwa Maurice batarabucuritse.

Mushiki wa Maurice Rwambonera witwa Clotilde Rwambonera abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook yagize ati:

“Grand frère Jacques Rwambonera nawe yali umuntu nk´abo bose bibuka!!! Ariko iyo ubwenge babuculitse n’abawe urabibagirwa!!! Turarwaje !!!!”

Aya magambo Clotilde Rwambonera yayanditse asubiza undi witwa Clarisse Uwamahirwe wari ugize uti:

“Maurice Rwambonera we! Uteye agahinda rwose! Ibaze nawe: kuba usingiza Leta itakwemerera kunamira umuvandimwe wawe Jacques RWAMBONERA, none n’uwo ugihumeka, urimo urahakirizwa ngo uramwihakanye?! Ubwo se urumva usigaye hehe Maurice we!”

Aho si Martin wagiriye Maurice inama ngo nawe yitandukanye n'umuvandimwe we?
Aho si Martin wagiriye Maurice inama ngo nawe yitandukanye n’umuvandimwe we?

Nabibutsa ko mukuru wa Maurice Rwambonera witwaga Jacques Rwambonera yishwe n’abasirikare ba FPR mu 1994!

Uku kwihakana abavandimwe wagira ngo ni umuderi mushya wadukanywe na FPR ku buryo abantu wagira ngo basigaye barushanwa kwihakana abo bavukana.

Ingero ntabwo zibuze uretse Maurice Rwambonera hari izindi nyinshi ariko twafata izi zamenyekanye cyane :

-Uwitwa Martin Rutagambwa muri Rwanda Day y’i London yitandukanyikje umuvandimwe we Jonathan Musonera izuba riva

-Edda Mukabagwiza mu nama ya FPR nawe yafashe ijambo yihakana murumuna we Odetta Mukabakomeza

Solange Mukasonga, uyoboye akarere ka Nyarugenge yihakanye  musaza we Dr Anastase Gasana! yagize ati:

 “Ndasaba imbabazi nyinshi kubera ibyo musaza wanjye ari gukora kandi akabikora mu izina ry’umuryango we, agakora ibibi, asebya igihugu, ni umwanzi w’igihugu, nsabye imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”

Igishekeje ni uko Perezida Kagame n’abandi bakorana  bahita babyishimira bakanabashishikariza kwanga abavandimwe babo ari nako banabannyega.

Maurice Rwambonera akimara kwihakana umuvandimwe we, Perezida Kagame yahise amushimira ko yitandukanije n’ikibi!

Naho Solange Mukasonga akimara ngo gusabira imbabazi musaza we Dr Gasana, Perezida Kagame yagize ati:

“ Umurusha ubwenge ibyari byo byose”, n’undi nawe amusubiza agira ati “Murusha ubwenge kuko nkunda igihugu cyanjye nivuye inyuma, kuko we aho ageze ni umwanzi wacyo.”!

Kuri Edda Mukabagwiza ngo Perezida Kagame yishimiye  ‘ukuri’ Mukabagwiza yagaragaje,  avuga  ko ibyo bifasha Umuryango wa FPR Inkotanyi gushyira ibintu mu buryo, asaba abari bateraniye muri iyo nama kudahishira ikibi…

Benshi ubu bibaza niba FPR itagejeje abanyarwanda mu bihe bya nyuma aho umubyeyi asigaye yihakana umwana, umwana nawe bikaba uko  naho umuvandimwe akihakana uwo bonse rimwe.

Hano hasi mushobora kumva aho Maurice Rwambonera yihakana umuvandimwe we:

Ben Barugahare