Abavumira FDLR ku gahera nibatuurure ntacyo ibatwaye

Muri iyi minsi mike ishize kuva aho FDLR igabiye igitero kun gabo za Kagame ku Gisenyi mu mvugo ityaye, ndetse isa naho iherekejwe n’akababaro, abantu benshi barwanya ubutegetsi bwa Kagame bahagurukanye n’imizi maze imyambi y’amagambo yabo y’urucantege yose bayerekeza kuri FDLR biranyobera. Ibyo rero byatumye nsubiza amaso inyuma nibaza ku bibazo bikurikira:

  1. Hashize imyaka irenga 15 nibura FDLR irwana n’inkotanyi umunsi ku munsi nta gahenge. No mu myaka icumi ishize ngo itavugwa sibyo kuko yari k’urugamba irwana n’ingabo za Kongo zifatanije n’inkotanyi ndetse na loni n’ibihugu bikomeye ntibyayoroheye. Muri icyo gihe cyose abayivuma ubu bayifashije iki gituma noneho bayagaye nkaho yaba yabatabye mu nama. Hari abayisanze mu mashyamba yiberamo se noneho bakayigezaho gahunda z’ibikorwa bafatanya none ubu ikaba yabahemukiye. Niba nta nkunga mwayiteye mukaba mutayibamo mubabajwe n’iki ko nta muturage yishe ikaba yarwanye nabo basanzwe barwana murashya mwarura iki koko?
  2. Ngo FDRL yarahubutse mbese abavuga ko yahubutse babihera ku ngengabihe bari bahanye noneho ikaba itarubahirijwe.Ngo nisange opozisiyo na sosiyete sivile.Iyo opozisiyo na sosiyete sivile ni ibihe? Byo se bihagaze he bihagaze bite ? FDRL ni ishyaka politico- militaire kuva yavuka kugeza ubu.None se ubu isenye ibyo yubatse ikanabirwanirira mu gihe cy’imyaka 15 maze ibasange mwebwe bande? Nimutobore muvuge muve mu matamatama.Mbese kuki ubu ariho FDLR ibazwa kuvuga ku mugaragaro umutwe wa politiki ukora nayo kandi yaramye ari muvoma politico militaire.
  3. Ngo FDRL igiye gutuma muri iki gihe Kagame amerewe nabi ashobora kubona ibisobanuro ku ntambara ahora ashoza muri Kongo Ibyo bisobanuro azabisabwa nande ryari? Harya igihe arwanirayo na Museveni inshuro eshatu zose ni FDRL yarwanaga nayo? Igihe se arwanya Kabila Père akanamwica ni ukubera FDLR yabagoreweho? Iyo ntambara se yarangiye ite? Hari icyo we na Museveni byabatwaye se? Ngo amerewe nabi?
  4. Amerwe nabi se ate ? Suzan Rice, Clinton, Warren na ba Jendayi n’ibindi bisahiranda se ntibakiriho ? Lynda Chalker na Tony Blair se hari aho bagiye? Bya bisambo bafatanyije bahura buri mwaka ngo nibo bajyaname be hari aho byagiye ntibigihari? Nimureke rero abafite uburyo bwo gusanga Kagame mu ndiri ye babikore. Nta mpamvu yo kugira ipfunwe ndetse njye nifuza ko FDLR yaba intangamuganzanyo aya magambo twirirwamo agasigara inyuma ya Huye.
  5. Ngo FDLR igiye kwongera kumarisha baturage. Harya abashiriye i Kibeho bazize ko FDLR yari iriho? Abatabarika bafungirwa ubusa mu magereza bagapfiramo bazira FDLR? Abicwa n’inzara bazira FDLR.? Abanyamakuru n’abanyapolitiki bicwa ubutitsa barazira FDLR? Nyamwasa na Rudasingwa barazira FDLR? Abo baturage tuvugira aho tuzi koko uko babayeho noneho FDLR ikaba igiye kubavana amata mu kanwa? Rero maye ngo ntibashonje ahubwo ngo bazira kutamenya gutegura indyo yuzuye bakoresheje impungure n’ibitiritiri.
  6. Va ku giti dore umuntu.Turarwana n’ikinyabubasha gifite imitwe myinshi n’ibihimba binyuranye n’imirizo itabarika ndetse n’amatwi maremare nimworohere rero abashoboye kugira gato bakora aho kubatwama dusa naho tubibasira. Buri wese nakore ibimureba ku itabaro duhuriyeho, amagambo tuyarekere beneyo. Abashaka kujya gukorera politiki mu gihugu mubareke bagende bagerageze, abakoresha umwuga w’ubunyamakuru barwanya ikibi n’akarengane tububahe tubahe amahoro. Abandika mu mazina y’amatirano ariko bagamije icyiza tubahe amahoro maze twese imbaraga tuzikoreshe tuvanaho igitera agahinda n’ubuhunzi mu banyarwanda.

Théobald Rwaka

6 COMMENTS

  1. uvuze ukuri rwose,ubundi se ni ryari kwicwa n fpr byahagaze?Kabarebe we ngo ikimurya ngo ntibaza bose baza ibice,harya mwe mwaziye rimwe?kuki habagaho Paratuni ya 1,iya 2 n’iya 3 kdi zigiye ku rugamba rumwe?impamvu mwakoraga umurungo muremure si ukugira ngo mudapfira rimwe?wumva se ko Fdlr ari ibicucu ku buryo baza nk’isoko mukabagira nka babaturage b i Byumba mwateragamo Bombe mu isoko kdi nta basirikare barimo,ko mwarwanye na Ex-Far mwigeze mwumva ibategeka ngo muzire rimwe?sha muhame hamwe zibarye na nyina w’undi abyara agahungu,muribuka uburyo mwashiriye mu Mutara kubera kutamenya urugamba,mupfa umusubizo?na America yakuriye Fdlr ingofero kuko african si American,Fdlr yarabakubise bagenda bihungura amatwi,mbega ku rupfu rwa Nyakwigendesa Col.Nkundiye i Giciye byagendekeye gute American?kdi yararwanishaga Pistol?kuki inkotanyi zamutinye zigahitamo guhamagara America?kuki se izo nkotanyi niba koko muzi urugamba mutamufashe mu ntoki mugafata umurambo?Fdlr rero yo ikeneye gushyikira Kagame mu biganza byayo,akabazwa n’ayo ibyo yakoreye abanyarwanda,ubu se Congo hapfa inkotanyi zingahe buri munsi?twagize amahirwe ibyitso biyishiramo bijya kwa Kagame, nkotanyi muzabeshye abasiviri twe turabazi kuruta uko mwiyizi,niyihe Nkotanyi idatinya Fdlr?mwitaka muhagarare kigabo duhangane natwe mudutegeza american Congo ntawe twatakiye,nde se?nyamara nyuma yo gupfa kwa American muri Congo ntimenye aho uyirashe aherereye yabwiye kagame iti watubeshye si abantu turwana nayo,ni amagini,twarwinjiye muhame hamwe imvura ibagwire Nkotanyi mu masomo ahambaye ya Gisirikakare twahawe mu w’2002 aho umusirikare umwe wacu agomba kurwana n’inkotanyi 100 akazinesha,mu magerageza twakoreye inkotanyi muri Congo twabonye ko byashobotse cyane ni uburyo bwiza kdi bwihuse ku rugamba,aho umusirikare wacu 1 yarwanyaga inkotanyi 100 zigahunga izindi zigapfa,turi benshi rero twaje nk’uko Kabarebe abyifuza,mbibutse ko nta Ex-Far iturimo turi abasore gusa turashaka gushwanyaguza indiri z’inkotanyi aho zirangwa hose,kugera tugeze kuri bamwe bashyira ibya Rubanda mu bifu byabo,tukabitobora rubanda rugahumeka,ndagira ngo mburire buri nkotanyi ituzi muri Congo itarakoze amaraso kwirinda kuturwanya akihutira kuyamanika,Kabarebe twaje rero.

    • Ayo magambo yose uhuraguye, iyo ubika umwanya ukawukoresha ibyo uvuze?
      Yewe abazi amagambo muri benshi, ivuzivuzi ntawe ryananira man.

  2. mwitegereze uko asa nibyo avuga murabona bijyana neza neza 100%, ariko si nbyo gusa uyu mugabo mubamuzi bavuga ko ari igihubutsi avuga ibibonetse byose ariko nannjye naje gusanga aribyo none se iyo nyandiko yanditse wowe uramutse uri muzima utekereza wamufata ute? ni ikibazo ushaka asubize

  3. Urakoze Rwaka kuko iyi nyandiko yawe iza gufasha benshi kumva aho ibintu bigeze aho guhora buri gihe abenshi batekerezako byose bikorwa n’Inkotanyi nkaho abandi bicaye! Inyandiko nkizi zihumura kandi zitabogamye zirakenewe! Mukomere k’umuheto mw’abasore mwe n’inkumi musaziye mu mashyamba ya Kongo kandi ukuri kuzatsinda!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.