Abayoboke ba FDU-Inkingi bafunzwe bagejejwe imbere y’urukiko

Abayoboke ba FDU-Inkingi igihe bitabaga urukiko bwa mbere

Abantu 9 biganjemo abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi rya Madame Victoire Ingabire, bagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 20 Nzeri 2017. Ubushinjacyaha bubashinja kurema umutwe w’ingabo utemewe ndetse no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Abo ni Twagirimana Boniface, Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka FDU Inkingi, Ndayishimye Papias, Twagirayezu Janvier, Nsabiyaremye Gratien, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Fabien na Nkiko Erneste. Abaregwa bose uko ari icyenda bagaragaye mu rukiko ariko bane nta bunganizi bafite.

Ntawabura kuvuga ko uwitwa Théophile Ntirutwa, umuyobozi wa FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali nawe wafatiwe umunsi umwe n’abandi we polisi itaramugaragaza kandi yaramufatiye imbere y’umugore we n’abana be!

Uru rubanza rugitangira abaregwa bagaragarije urukiko ko polisi ngo itigeze ibaha umwanya wo kubonana n’abunganizi babo, aho ngo batanazi ibikubiye muri dosiye zabo.

Perezida w’iburanisha akaba yabahaye iminota 20 kugira ngo babashe kuganira na bo, urubanza rugakomeza.

Nyuma y’iminota 20 abaregwa baganira n’abavoka, urubanza rwahise rukomeza, aho ubushinjacyaha bwasomye ibyo bubashinja.

Kugeza ubu aba bakekwa bavuga ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko kuko bateretswe impapuro zibafunga.

Umunani barabihakana keretse Papias Ndayishimiye wemeye ko yafashwe agiye kujya gutanga ubufasha mu mitwe y’ingabo itemewe. Gusa nawe yahakanye inyito y’icyaha yo kurema uwo mutwe.

Umucamanza yahaye umwanya abaregwa ngo basobanure ibyavuzwe n’ababunganira ko bafunzwe bitemewe n’amategeko maze Boniface Twagirimana avuga ko uburyo bwo kubafata, gusaka no gufungwa bidakurikije amategeko kuko batemerewe gusurwa cyangwa guhura n’abunganizi. Dore ko n’umufasha wa Boniface Twagirimana yari yatangarije radio Ijwi ry’Amerika ibisa nk’ibi.

Yavuze ko bafashwe nta mpapuro zibyemeza, bakaba bafungiye mu twumba duto umwe ku wundi kandi bahoramo amapingu amasaha 24/24. Basabye urukiko ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa bagafungwa nk’abakekwaho ibyaha aho gufungwa nk’abahanwa.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru igihe.com ngo, Ubushinjacyaha bwavuze ko intandaro y’ibyaha baregwa ari ihuriro ryashyizweho ryitwa P5 rigizwe na FDLR, CNRD, RNC, PS-Imberakuri, FDU -Inkingi na PDP Imanzi.  Abazanywe mu rukiko ni abayobozi n’abayoboke ba FDU bari mu mugambi wa ririya huriro wo kurema umutwe wa gisirikare uhuriweho wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. (aha ntawamenya niba ari ukwibeshya kw’ikinymakuru igihe.com cyangwa ari ukwibeshya k’ubushinjacyaha kuko P5 igizwe n’amashyaka: Amahoro PC, RNC, PS-Imberakuri, FDU -Inkingi na PDP Imanzi)

Abayobozi ba FDU mu Rwanda bashinjwa kwakira inkunga binyuze kuri Western Union bakayikoresha mu gushaka abajya muri uriya mutwe, kubashakira ibyangombwa n’amatike azabageza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ukorera.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari batanu bamaze kugera muri uriya mutwe ndetse ko mu gusaka babonye agenda ya Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU irimo amazina y’abagiye, bikaba byarashimangiwe n’ibaruwa y’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka yemeje ko banyuze ku mupaka wa Rusizi.

Mu baregwa kandi harimo batatu bashinja abayobozi bakuru ba FDU kubakangurira kujya muri icyo gisirikare gihuriweho, ndetse bakaba baranemeye ko babahaga amafaranga yo gushaka ibyangombwa, amatike n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bufite impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha zirimo inyandiko mvugo z’ibazwa za bamwe mu bakekwa biyemereye ibyaha. Inyandiko zafatiwe mu iperereza ubwo basakaga n’izatanzwe na Tigo zerekana uko abaregwa bahamagaranaga bahana amakuru.

Mu kwiregura, Twagirimana Boniface yavuze ko P5 irimo amashyaka atanu ariko atarimo FDLR na CNRD. Yahakanye ko iriya P5 idafite umugambi wo kurema umutwe, gusa yavuze ko FDLR ari intwererano yo kugirango ubushinjacyaha bugaragaze ko bashaka gukuraho ubutegetsi.

Yakomeje abwira urukiko ko ari umunyapolitiki kuva mu 2010, ko ishyaka rya FDU ritaremerwa kandi kugira ngo ryemerwe ari uko rigira abayoboye. Ibi byatumye avuga ko ibikorwa bakora ari ugushaka abayoboke ngo bemerwe.

Yemeye ko amazina basanze muri agenda yayanditse nka Visi Perezida wa mbere ngo abone uko akurikirana ibikorwa by’abarwanashyaka.

Uwitwa Fabien Twagirayezu wacungaga imitungo ya Ingabire Victoire akaba ari nawe wamugemuriraga, yasobanuye ko kuba hari abarwanashyaka ba FDU bagiye muri RDC byemewe nkuko umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka mu gihe afite ibyangombwa nkuko nabo bari babifite.

Papias Ndayishimiye wemera ko yafatiwe i Rusizi agiye mu mutwe wa gisirikare muri RDC, yabwiye urukiko ko Twagirayezu Fabien ariwe wamushishikarije kujya muri uwo mutwe akamuha n’amafaranga yo gushaka ibyangombwa n’itike.

Umwe mu icyenda baregwa witwa Janvier Twagirayezu yemeje ko Fabien Twagirayezu yamubwiye ko ishyaka ryabo niritemerwa mu Rwanda ngo ryiyamamaze mu matora y’abadepite umwaka utaha bazakoresha imbaraga kuko bafite igisirikare hanze.

Yavuze ko yanamusabye ko yamuha barumuna be akabajyana muri uwo mutwe ariko yirinda kumubwira aho ukorera.

Urubanza rwasubitswe abaregwa bose bireguye ariko Me Gatera Gashabana na Antoinette Mukamusoni bunganira batanu mu baregwa badahawe umwanya. Umucamanza yategetse ko urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruzakomeza ku wa Kane tariki 20 Nzeri saa munani.