Abayoboke ba FDU Inkingi Bazaburanira mu Rugereko Rwihariye

Urukiko rukuru mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko rudafite ububasha bwo kuburanisha abayobozi n’abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Umucamanza yahisemo kohereza uru rubanza mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka kuko ari rwo rufite ubwo bubasha.

Mu iburanisha riheruka impande zombi zatanze inzitizi uhereye ku baregwa n’ababunganira basabaga urukiko kutakira ikirego cy’ubushinjacyaha kuko ngo bwakiregeye binyuranyije n’amategeko. Ni inzitizi umucamanza yirinze gusuzuma abanza kureba inzitizi y’ubushinjacyaha.

Na bwo bwari bwatanze inzitizi ko busanga urukiko bwaregeye rudafite ububasha bwo kuburanisha abayobozi n’abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ritaranemerwa gukorera mu Rwanda. Bukavuga ko mu byo bubarega harimo n’icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Aha ariko byumvikana ko habayeho ukwibeshya gukomeye mu kuregera uru rukiko rwari rufite uru rubanza kuko ubushinjacyaha busanga urubanza rugomba kuburanishwa n’urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Abaregwa n’ababunganira bamwe bakavuga ko icyo cyaha batakirezwe abandi bakavuga ko batigeze bakibazwaho mu iperereza ry’ibanze.

Mu isesengura ryarwo urukiko rukuru ruravuga ko rusanga hararegewe ibyaha bitatu birimo no gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Ruravuga ko kuba hari abatarabajijwe kuri iki cyaha bitasuzumwa n’uru rwego rwari rufite urubanza. Rukavuga ko urukiko ruzaburanisha urubanza mu mizi ari rwo ruzabisuzuma niba koko hari abatarabajijwe kuri iki cyaha mu iperereza ry’ibanze.

Ku byo Me Gashabana na mugenzi we Me Antoinette Mukamusoni bavuga ko ibyo abo bunganira baregwa bikekwa ko byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, umucamanza yavuze ko nta shingiro bifite. Yavuze ko abayobozi n’abarwanashyaka ba FDU Inkingi bafashe iya mbere mu kujyana bagenzi babo mu mitwe y’iterabwoba kandi ko hari abafashwe bagerageza kuyijyamo, abayigezemo n’abari muri uwo mugambi banyuze muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Urukiko rukuru rukavuga ko n’ubwo hari ibindi byaha baregwa biri mu bubasha bwarwo bwo kubiburanisha, icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba kiburanishwa gusa n’urugereko rwihariye. Umucamanza aravuga ko baregwa ibyaha bigize urusobe kandi bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, bityo ko bigomba kuburanishirizwa hamwe.

Ku nzitizi yatanzwe n’abaregwa ndetse n’ababunganira yo kutakira ikirego cy’ubushinjacyaha kuko ngo cyaregewe binyuranije n’amategeko, urukiko rukuru rwavuze ko rudashobora kuyisuzuma kuko nta bubasha rubifitiye.

VOA