Abayobozi ba Leta ntibitabiriye umuhango wo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa i Nyanza

Uretse Ministre Julienne Uwacu ufite umuco mu nshingano ze n’abandi bayobozi bake bo mu rwego ruciriritse barimo Robert Masozera, Antoine Mugesera, Jean Mutsinzi… nta bandi bayobozi bagaragaye mu muhango wo gutabaza Kigeli V Ndahindurwa.

Perezida Kagame we n’abandi bayobozi bahisemo kwigira mu gikorwa cy’amasengesho ngo yo gusengera igihugu ’National Prayer Breakfast cyahuje abayobozi basaga 700 baturutse mu gihugu hose, harimo n’abashyitsi baturutse mu Budage, RDC, Repubulika ya Congo, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania.

Mbese muri make benshi mu bayobozi b’u Rwanda n’abakuru b’amadini babonye uburyo n’urwitwazo byo gukwepa umuhango wo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa.

Amashusho yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga no kuri murandasi yerekanye abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa barangajwe imbere na Pasteur Ezra Mpyisi bakura umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe umwami Fayisali ku Kacyiru berekeza i Nyanza.

Umugogo wa Kigeli V ukurwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe umwami Fayisali

Nyuma yo kugera i Nyanza mu Rukari habaye imihango yo gusezera kuri Kigeli V irimo igitambo cya MIsa cyayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyosezi Gaturika ya Butare, ndetse n’abandi bantu batandukanye bafashe amagambo icyo gitambo cya misa gihumuje.

Pasteur Mpysi wavuze umwanya utari muto yavuze byinshi ngo nk’umuntu wabanye na Nyakwigendera igihe kitari gito ndetse yaboneyeho akanya ko kwifatira mu gahanga Boniface Benzinge wari umukarani w’umwami Kigeli V Ndahindurwa! Ndetse agaya bikomeye abatutsi bavuga ko Kigeli V Ndahindurwa ntacyo yakoze ngo FPR ifate ubutegetsi.

Pastor Ezra Mpyisi

Mushiki wa Nyakwigendera Speciose Mukabayojo wakoreshejwe kugira ngo umugogo wa musaza we ushobore kujyanwa mu Rwanda yari yitabiriye uwo muhango ndetse yahawe ijambo yavugiwe n’umuhungu we ashimira Perezida Kagame kuba yarabafashije mu byago bagize!

Imihango yo kumusabira irangiye hakurikiyeho kujya gutabariza umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa i Mwima.