Abayobozi ba PS Imberakuri basuye imfungwa za politiki muri Gereza ya Mpanga

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 013/P.S.IMB/013

Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2013, abayobozi b’ishyaka PS Imberakuri, Bwana Sylver MWIZERWA, umunyamabanga uhoraho na Donatien MUKESHIMANA, umujyanama mu by’umutekano, hamwe n’umuryango w’umuyobozi w’ishyaka, Me Bernard NTAGANDA, basuze imfungwa za politiki zifungiye muri gereza ya Mpanga arizo Me Bernard NTAGANDA, Déogratias MUSHAYIDI – perezida wa PDP Imanzi, Colonel Michel HABIMANA, umutangabuhamya w’umuyobozi wa FDU Inkingi – Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA ndetse na padiri TUYISENGE GAKUBA Deogratias

N’ubwo ariko abasuye bashoboye kubonana n’abo basuye, bababajwe n’uko batemerewe kubagezaho ibyo bari babashyiriye (ibiribwa, ibikoresho by’isuku) nk’uko bisanzwe ndetse ntibabone n’ubwisanzure bwo kubaganiriza. Aha niho tuvuga ko igikorwa cyo gusura kitigeze kibaho kuko yaba abasurwa cyangwa abasuye ntibigeze bahabwa uburenganzira buteganwa n’itegeko.

Aha twakwibutsa ko kubera impamvu z’uburwayi, bamwe muri izi mfungwa nka Me Bernard NTAGANDA basanzwe bafite uburenganzira bwa muganga bubemerera kugemurirwa umunsi ku munsi. Iki kibazo cyahise kigezwa ku bayobozi ba gereza ndetse no ku muyobozi mukuru w’amagereza mu Rwanda Generali Pahuro RWARAKABIJE, ariko abasuye barinze bataha nta gisubizo kibonetse.

Ishyaka PS Imberakuri riributsa kandi ko no mu minsi ishize, ubuyobozi bwa gereza na none bwimye perezida w’ishyaka uburenganzira bwo kwivuza. Kuba hiyongeyeho no kumwima uburenganzira bwo kugemurirwa, dusanga bifite umugambi muremure ufite icyo uhatse, cyane cyane ko leta ya Kigali irikubarira ku ntoki iminsi perezida asigaje muri gereza.

Ibyo aribyo byose, abasuwe batumye ababasuye ko bashimishwa no kumva hirya no hino, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bakomeje kuba benshi mu gukomeza urugamba rwo guharanira ubwisanzure bwa buri wese batangije.
Iri sura kandi rije rikurikira n’iry’umuyobozi wa FDU Inkingi ryari ryarakozwe kuwa 19 Nyakanga 2013.

Ishyaka PS Imberakuri rikaba rirasaba ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda gusubira ku cyemezo bwafashe cyo kwicisha imfungwa inzara, byumwihariko abatavugarumwe na leta ya Kigali bafungiye i Mpanga.

Ishyaka PS Imberakuri rikomeje gusaba abanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda gukomeza kuba hafi abanyarwanda cyane cyane abafungiwe ubusa mu bibabazo bikomeje kubibasira.

Bikorewe i Kigali, kuwa 26 Nyakanga 2013

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa Mbere.