ABAYOBOZI B’AMASHYAKA PS IMBERAKURI NA FDU INKINGI BARAGERWA AMAJANJA.

Mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu gutumiza abantu mu bugenzacyaha
kuri uyu wa 23 Ukwakira 2013 nibwo Bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste
umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga mw’ishyaka PS Imberakuri
yitabye telefone imubwira ko ari iyo mu bugenzacyaha  kuri sitasiyo
ya polisi i Remera, maze asabwa kubwitaba ariko ubugenzacyaha bukaba
ngo bwifuzaga ko ngo yazana na bagenzi be bari baherutse kufunganwa
nyuma urukiko rukabagira abere ubwo aribo Bwana NTAVUKA Martin usanzwe
ari umuyoboziw’ishyaka FDU Inkingi mu mugi wa Kigali, NTAKIRUTIMANA
Emmanuel na HITIMANA Samuel bose bakaba bari bafungiwe kwandikira
minisitiri  w’intebe ibaruwa imusaba kurenganura abanyeshuri
n’abashoferi ku byemezo leta yabafatiye harimo guca imodoka za tagisi
mini busi mu mihanda minini yo mu mugi wa Kigali ndetse no gukuraho
inguzanyo yo kwiga kaminuza n’amashuri makuru ya leta.

Ubwo yageraga kuri station ya polisi yahaswe ibibazo n’umugenzacyaha
witwa CIP IYAKAREMYE Richard(DJPO GASABO) maze Bwana ICYITONDERWA
amubwira ko azabazwa aruko ari kumwe n’umunyamategeko,ntibyatinze kuko
umugenzacyaha yahise amubaza aho abandi bari ndetse anongeraho ko
ashaka na Bwana BAKUNZIBAKE Alexis Visi perezida wa mbere w’ishyaka
ry’Imberakuri ndetse na Madame IRAKOZE Jenny Flora umubitsi w’ishyaka
FDU Inkingi maze bakisobanura kubyaha bikurikira aribyo icyaha cyo
kwigaragambya ndetse no kwiyitirira umutwe wa politike mugihe
wahagaritswe.

Igitangaje nuko yasabwe kwisobanura kubyaha yisobanuyeho ubwo
yabazwaga n’uyu mugenzacyaha aribyo kwigaragambya binyuranyije
n’amategeko no kwiyitirira umutwe wa politiki mu gihe wahagaritswe
bikaba ibyaha bihanwa n’ingingo za 685 na 686 mu gitabo cy’amategeko
ahana ibyaha mu Rwanda. Ibyo byaha babyisobanuyeho mu
bugenzacyaha,mubushinjacyaha, baregerwa urukiko barekurwa ari abere
kuwa 26 Nzeri 2013. Twakibutsa ko ingingo ya 6 yo mu gitabo
cy’amategeko ahana ivugako ntawe uhanirwa icyaha kabiri.

Kuba ubugenzacyaha bwafashe  umwanzuro wo gutumiza abari barafunzwe
maze urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rukabagira abere tariki ya 26 Nzeri
2013 ku byaha baregwaga ubu bukaba bunashaka kubigarura bunongeraho
Bwana BAKUNZIBAKE Alexi na IRAKOZE Jenny Flora aho kugirango
ubushinjacyaha niba butaranyuzwe bujurire,ahubwo hakitabazwa
ubugenzacyaha kandi nta kindi cyaha  gishya cyakozwe nyuma yo
kurekurwa ntabwo amashyaka PS Imberakurina FDU Inkingi abishira
amakenga,arasanga hari undi mugambi ubyihishe inyuma cyane ko bamwe mu
bayozi harimo nuwari wandikiwe aho kugirango agire icyo asubiza ku
bibazo yari yagejejweho nk’umuyobozi ahubwo yatangaje ko ngo
abamwandikiye atari abanyeshuri,ngo ahubwo ngo ni
abarwarwanya(abatavugarumwe)  leta ariko yirengagiza ko kuba mu
ishyaka rinenga ubutegetsi buriho bitakubuza kuba umunyeshuri,
umushoferi cyangwa umunyarwanda ufite uburenganzira bwo gusaba no
guharanira  ko abarengana barenganurwa.

Kuba nanone ubugenzacyaha bwararemye ikindi cyaha cyo kwiyitirira
umutwe wa politiki wahagaritswe ibi birashimangira ko nta wundi
mugambi ubutegetsi buriho bufite utari uguhanagura burundu ishyaka PS
Imberakuri cyane cyane ko ubugenzacyaha bwo buvuga ko ryahagaritswe.
Ibi kandi birakomeza gushimangira ko nta rubuga rw’ubwisanzure
amashyaka anenga leta ya Kigali ateze kubona kuko ukurikije ibihano
biteganwa n’ingingo zavuzwe haruguru ntawe utakwemeza ko leta ya
Kigali ishaka gukora uko ishoboye kose harimo no kubahimbira ibyaha
maze abari mu mashyaka atavugarumwe nayo bose ikabamarira mu magereza.

Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi akomeje kunenga bidasubirwaho
iyi myitwarire igayitse ya leta ya Kigali,bityo agasaba ko kureka
abanyarwanda bakisanzura kandi ubutegetsi buriho bwibuke  guha
abanyarwanda uburenganzira biri munyungu zabwo.

Ntagushidikanya inkundura ya demukarasi twiyemeje izasiga igezweho
kuko itara ryayo ryarangije kwaka ntawarizimya ngo bishoboke!

Bikorewe i Kigali kuwa 23 Ukwakira 2013

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere
P S Imberakuri
Tel:0788814906

Boniface TWAGIRIMANA
Visi perezida w’agateganyo
FDU Inkingi
Tel :0728636000/ 0788501333