Abayobozi b'ishyaka PPR Imena basesekaye i Kigali!

Bwana Habimana Bonaventure na Hassan Bakundukize bo mu ishyaka PPR-Imena rivuga ko ngo ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, basesekaye i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kanama 2013.

Ikibagenza ngo ni ukwandikisha ishyaka ryabo rigatangira gukorera mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko. Bakaba barabanje guca mu gihugu cya Zambiya ngo mu rwego rwo kuganira n’abayoboke babo.

Twabibutsa ko abagize iri shyaka abenshi ari abahoze mu ihuriro Nyarwanda RNC mu Bubiligi, bakaba bararivuyemo nyuma bagashinga iryabo nyuma yo kutishimira ivugururwa ry’ubuyobozi ryakozwe mu Ihuriro Nyarwanda mu gihugu cy’u Bubiligi. Ariko icyatangaje benshi n’uburyo babaye nk’abijugunya mu maboko ya Leta ya Kigali mu kanya gato ndetse imikoranire na Ambasade y’u Rwanda yatagiye kugaragarira bose ndetse banakorerwa n’ibikorwa byo kubamamaza n’ibinyamakuru bimwe bibogamiye kuri Leta ya Kigali.

Bwana Hassan Bakundukize ashinzwe itangazamakuru muri iryo shyaka naho Habimana Bonaventure ashinzwe ibijyanye n'”UBWOROHERANE”. Twabibutsa ko Bwana Bonaventure Habimana ari murumuna wa Nyakwigendera Joseph Nzirorera wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya MRND ndetse akaba yarabaye na Ministre w’imirimo ya Leta  ku butegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Habyalimana. Bwana Joseph Nzirorera yaguye mu buroko Arusha aho yari afungiye aregwa uruhare muri Jenoside.

Abo bayobozi ba PPR Imena bakigera i Kigali bahise bajya gusura urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi, hari benshi bahise bibaza niba Bwana Bonaventure Habimana nyuma yo kunamira abashyinguye ku Gisozi azatinyuka kunamira abavandimwe be na bene wabo barimbuwe n’ingabo za FPR iwabo iyo mucyahoze ari Segiteri Ryinyo n’ahandi muri Komini Nkuli ya Ruhengeri. Hari abasanga ngo muri politiki ye yo korohera FPR, Bwana Habimana icyo agiye gukurikizaho ari ugutumirwa mu manama no ku maradiyo agashinyagurira umuvandimwe we Nyakwigendera Nzirorera ndetse hari n’abakabya bakavuga ko ashobora kuzasaba n’imbabazi mu izina ry’abahutu bose ndetse n’irya mukuru we Nyakwigendera Nzirorera kugira ngo ashimishe FPR n’abayobozi bayo, kandi siwe waba ubaye uwa mbere.

Uyu muvuno wa FPR wo kureka udushyaka tumwe ibona tudafite icyo tuyitwaye tukemerwa n’amategeko ugaragara nk’ugamije kubeshya amahanga ngo bayereke ko rwa rubuga rwa poitiki rudadiye noneho barufunguye, ntibizabatangaze utu dushyaka n’ubwo tutiyamamaje mu matora y’abadepite, FPR igize irya ngo mu rwego rwo gusaranganya ikagira imyanya ibagenera ya nyirarureshwa.

Umuntu yarangiza yibaza niba  FPR idatinya Bwana Twagiramungu alias Rukokoma koko, none se ko abandi bahabwa za Viza mu gihe kitarenze iminsi 21 igenwa n’amategeko, abo baba barusha Bwana Twagiramungu kuba abanyarwanda? Ese bo ko bahawe Viza mu nzandiko z’inzira z’ababiligi, Leta y’u Rwanda yabaciye iki kandi bitwa ngo bari mu batavuga rumwe nayo?

Reka tubitege amaso

Marc Matabaro

8 COMMENTS

  1. Bwana Marc Matabaro, iyi politiki yawe yo gusebanya nsanga ari amarangamutima gusa.Nawe urafata ibintu ukabicurikiranya, ukivugira ibiri mu mutwe wawe bidafite aho bihuriye na gahunda ijyanye intumwa z’ishyaka PPR-Imena mu Rwanda.
    Ikindi kandi gahunda y’ishyaka PPR-Imena twarayisobanuye bihagije ko Kubijyanye n’imikorere yaryo, Ishaka PPR –Imena ritangariza abanyarwanda bose ko ryiteguye gukorana n’imitwe ya politiki y’u Rwanda, yaba ikorera mugihugu n’ikorera mubuhungiro n’amashyirahamwe nyarwanda arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, muri gahunda y’ubworoherane, ukuri, ubwubahane n’ubwiyunge bw’umuryango nyarwanda.
    Naho ikijyanye n’uko intumwa za PPR-Imena zabonye viza naho Twagiramungu ntayibone, ibyo ntibyabazwa PPR-Imena, byabazwa Leta y’u Rwanda.
    Kwibasira abantu ukivugira ibyo wishakiye bwo gusebanya, nsanga iyo ari politiki y’abashumba.
    Gahunda yo gusaba imbabazi ku cyaha cya jenoside, PPR-Imena yarabyamaganye, ari ko wowe mu gusebanya uracurika amagambo ukumvisha abantu ko ngo ari yo gahunda ijyanye Bwana Bonaventure.
    Reba ibikorwa bya politiki by’ishyaka PPR-Imena maze ureke gusebanya wikoma abantu kuko gahunda intumwa z’ishyaka PPR-Imena zirimo mu Rwanda ni gahunda y’ishyaka ryose ntabwo ari gahunda y’umuntu ku giti cye.
    Muve muri politiki y’amarangamutima, inzangano n’inzika maze mukore politiki igaragaza ibikorwa biharanira kwerekana umurongo wanyu wa politiki, naho nsanga gukora politiki yo kureba ibyo abandi bakora ngo ukuremo ibyo ujora maze wiyite intungane , abadahuje ibitekerezo nawe ubite abanyamakosa nsanga atari yo politiki abanyarwanda bakeneye muri iki gihe.

    • BWANA MATABARO TWEBWE MURI POLITIKE YACU Y’UBWOROHERANE TWEMERA UBWISANZURE BWA BURI WESE MU MAGAMBO NO MU BIKORWA.
      ARIKO WIRINDE KUYOBYA ABANYARWANDA UVUGA NIBYO UTAZI.
      MBESE KO WAVUZE KO NDI MURUMUNA WA NZIRORERA URUMVA IYO ARI INKURU UGEZA KU BANYARWANDA ?
      MBESE WAKWIHANGANA UKAREBA IBYO TUZAKORA ?
      NTABWO NDUWO KU RYINYO MURI NKULI NK’UKO UBESHYA ABANTU NGO URANZI.
      DORE MAIL YANJYE UZAMBWIRE NKUBWIRE I WACU AHO ARIHO.
      SINZI ICYO MUSHAKA.

      • Hanyuma se bwana HABIMANA niba utari uwo ku Ryinyo urawahe?kuki ubuhisha ese ntukomoka mumajyaruguru? ndagirango nkumesheko NZIRORERA ntacyaha yakoze.yazize politike nkiyo nawe ulimo gukora.nawe nibikuyobera uzitwa umujenocideri.niko iyo ngoma yabasajya imeze.ikindi kandi niba utazanywe nokuvugira abanyarwanda bose cyane cyane abanyarwanda bishwe guhera muli 1990 ntacyo waba utaniyeho na KANYARENGWE. Ntabow aribyo gusebanya. ndizerako mugiye gutera intambwe muya INGABIRE. Hano muruhengeri twagize abahutu benshi batugurishije bibisahiranda nka RUCAGU nabandi. umuntu wese uzaza aje kuzana ubutabera bwabacu biciwe, Ruhengeri, GOMA,TINGITINGI, KIBEHO nomugihe cyabana bacu babacengezi cya 1997 ntabwo tuzamutora. ngaho bwira abanyarwanda bose hano kuri the Rwandan uwo uliwe ureke kutuyobya.

  2. BRAVOOO PPR-IMENA. Gukorera ibikorwa bya politiki mu Rwanda, ahari umubare munini w’abanyarwanda ni yo politiki ibereye abanyarwanda.
    Ishyaka ryanyu ndarikunda kuko rifite gahunda nziza yo kubaka umuryango nyarwanda. Ndabashyigikiye.
    Mukomereze aho kandi courage

  3. Bwana Hakizimana ,ndagushimye kubwibyuuze ariko nagira ngo nkuko sore gato kuko ukoesheje imvgo nyandagazi bikaba batuma na Bwana Marc cg natwe tuta kakira neza ibyo uvuze cg ngo tubibyaze umusaruro uhagije cg bitange umusaruru ukobikwiye kuko mubworohherane bwa PPR ndumva kwita abantungo bafite politiki yabashumba arimvugo igayitse kuko ikosa urikoshoje irindi,kuko nawe yerekanye aho abogamiye,sitwanze uko ubogama ariko ugaragaje amarangamutima kandi wariwatangiye neza.,ariko ntagobigayitse cyane ubuta hanugukosora ako gakosa

  4. Naho twe icyotwavuga nuko inzirazose wiyumvira ugakora icyafasha igihugu turayishyigikiye,ariko kujarajara ntitubshyigikira,umugabonufata icyemezo akirinda kujarajara.kandi ibyanjyanye PPR nibigeraho tuzayishima nibinanirwa,tuzayifata mumugongo,turebe ahoyaguye bidusigire isomo,nigambana tuzayikubita akanyafu tura yikurikiranira hafi

  5. ndagirango nkosore njyakubahwa marc mugabo ko intumwa za PPR Imena zitaje kubomama nabayoboke babo muri zambiya ahubwo baje kuvuga amatwara yabo nibibanjyane mu Rwanda nubwo banyirbwite batavuguruje iyinkuruyawe ariko twe tugombakuvuga ubyukuri iyo banyirubwite bacecetse.ariko bira gayitse kuba hatanganzwa inkuru ibavugaho ibinyoma ntibayinyomoze.ibinibyo bituma iihuha bikwira.kuko itangazamakuru tyibinyoma iyo bitanyomojwe biba inkomoko yibihuha.

Comments are closed.