Rwanda: Abazarangiza ayisumbuye bazamara amezi arindwi bakora nta gihembo

Abanyeshuri bazajya barangiza amashuri yisumbuye bagiye kujya bajya ku Rugerero aho bizatangirana n’abanyeshuri bazarangiza uyu mwaka wa 2012, bakazamara amezi agera kuri arindwi bakora ibikorwa bitandukanye bifitiye Igihugu akamaro.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface kuwa 2 Kanama2012, yatangaje ko Urugerero rugenewe urubyiruko rusoza amashuri yisumbuye ruzatangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2012 amashuri afuze rukamara amezi arindwi.

Byari bimenyerewe ko iyo abanyeshuri bashoje amashuri y’isumbuye bitabira itorero bagatozwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ariko nk’uko Rucagu abitangaza, ibyo bizagumaho hanyuma urubyiruko rurangije gutozwa rujye gushira mu bikorwa byo rwahize.

Yongeyeho ko itorero ryahozeho mu Rwanda na mbere y’umwaduko w’Abakolini ngo rikaba ryari ishuri Abanyarwanda bigiragamo indanga gaciro na kirazira biranga Umunyarwanda warezwe neza. Akomeza avuga ko n’Urugerero rwahozeho ariko rwo rukaba urubuga rwo kwesa imihigo yahigiwe mu itorero.

Rucagu avuga ko ibijyanye n’urugerero bikinonosorwa neza ariko bateganya ko ruzajya rumara umwaka umwe, yongera ho ko kubera ko ari intangiriro, ku nshuro ya mbere 2013 Urugerero rukazamara amezi arindwi.

Urugerero ruzaba rugizwe n’imirimo ifiteye Abanyarwanda bose akamaro. Iyo mirimo izagenywa n’Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge bitewe n’igikenewe aho hantu kandi bitewe n’ibyo umuntu yize, ngo ashobora no gutanga umusanzu we akoresheje ubwo bumenyi.

Rucagu akomeza avuga ko urubyiruko rutari mu mashuri narwo ruzafatanya n’abagenzi babo mu mirimo y’amaboko.

Ku ruhande rw’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuri APACOPE ku Muhima, bavuga ko Urugerero ubwarwo atari ikibazo ahubwo basaba ko hagabanywa igihe ruzamara.

Hejuru ku ifoto:Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface

Source:igihe.com

3 COMMENTS

  1. ubwo kandi iryo tegeko riratanzwe ntakundi? Bakabanje kubaza abazabikora bakumva uko babitekereza nahu undi ako nagahato kandi ntutugashaka ariko murwanda hazaboneka demokarasi rya mana?

Comments are closed.