Abdallah Akishuli aratabariza murumuna we

Yitwa AKISHULI Abdoul Razak akaba ari murumuna wanjye. Amakuru yangezeho ambwira ko Ingabo za RDF zagabye igitero iwacu mu rugo ejo bundi kuwa mbere tariki ya 17/12/2018 ari nyinshi cyane zirahasaka zirangije ziramutwara zimufungira ahantu hatazwi mu kato.

UYU MWANA NTAHO AHURIYE N’IBIKORWA BYANJYE BYA POLITIKI, BITYO RERO MURAMURENGANYA. ARAZIRA KUBA AVA INDA IMWE NANJYE.

Ndagirango mbwire abamufashe ko ntari umujinga wo kuba nahisha intwaro iwacu mu rugo cyangwa se kuba nakorana n’abasivile batazi iby’urugamba iyo biva n’iyo bijya.

Niba kandi mutangiye kwinjira mu muryango wanjye mukeka ko byanca intege aho murahibeshye cyane.

Ntabwo njye ndi za nanga mwahaye izina ry’ibigarasha cyangwa se ry’interahamwe.
Njye Ndi AMACUMU ACANYE yo Mu RUKATSA

Niba kandi mushaka gupima ingufu z’URUKATSA uko zihagaze Muzatugaye guhera ntimuzatugaye gutinda.

Ntimutegereze ko mbasaba imbabazi cyangwa ngo mbinginge

Ntimuzategereze kandi ko URUKATSA tubasaba imishyikirano ahubwo nimwe muzayidusaba.

Abdallah Akishuli