Abdallah Akishuli ati: Twatangiza intambara mu gihe icyo ari cyo cyose

ITANGIZWA KUMUGARAGARO RY’ “IKIGEGA IMPURUZA”

Twebwe abanyarwanda b’ingeri zose bari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo ndetse n’abanyamahanga bashyigikiye uyu mushinga, nyuma yo kungurana ibitekerezo mugihe gihagije twemeje ishingwa ry’ “IKIGEGA IMPURUZA” twise mu rurimi rw’igifaransa “FONDS CITOYEN IMPURUZA” cyangwa se “IMPURUZA CITIZEN FUND” mururimi rw’icyongereza.

Impamvu itumye dushinga iki kigega ni ukugirango tubashe gukusanya amafaranga, ibikoresho,impano, umutungo ushingiye kumisanzu, bizakoreshwa mu bikorwa bishingiye ku nyungu rusange z’abaturarwanda zigamije kubafasha mu gutsura imibereho myiza yabo ndetse no kubongerera ubushobozi bubafasha muguhaha ingandurarugo kumasoko yo mu Rwanda.

Iki kigega kigamije gukusanya izo nkunga zose murwego rwo kuzikoresha muburyo butaziguye mubikorwa n’imishinga mu mishinga igamije guteza imbere imibereho y’abaturage cyangwa se mu mishinga itegurwa n’amashyirahamwe adaharanira inyungu afite intego zifite aho zihuriye n’intego igamijwe.

Mu rwego rwo gutunganya imikorere y’iki kigega twemeje kandi dushyize amategeko azakigenga kugirango intego n’inshingano kihaye zizagerweho neza hashingiwe kumikorere iciye mu mucyo,imicungire myiza y’umutungo uzajya ushyingurwa kuri konti zinyuranye mu mabanki anyuranye azatoranywa n’abazaba babifitiye ububasha.

Muri urwo rwego rwo rwo kwimakaza umuco wo gukorera mu mucyo ubuyobozi bukuru bw’iki kigega buzashyiraho akanama k’ubugenzuzi kazaba gashinzwe kubungabunga imicungire myiza y’umutungo kandi gahabwe ubushobozi bw’ibikoresho bizagafasha kurangiza neza inshingano zako.

Umutungo w’iki kigega uzakomoka mu mpano, inkunga,no mu bundi buryo ubwo aribwo bwose bwinjiza umutungo.

Intego:
Gukusanya imisanzu, amafaranga hagamijwe kuyakoresha muburyo butaziguye mumishinga ikurikira:

1. Guharanira uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bw’umwana,uburenganzira bw’urubyiruko, uburenganzira bw’impunzi, uburenganzira bw’umuryango, n’uburenganzira bw’abagororwa.

2.Guharanira Demokarasi, imiyoborere myiza, ubutabera, uburinganire imbere y’amategeko, uburenganzira bwa muntu, imihindukire y’imitekerereze mugihugu kizira ivangura

3.Guharanira uburenganzira bwo kutaniganwa ijambo, guharanira iyubahirizwa ry’amahame ya Demokarasi ndetse n’amahame agenga amatora ashingiye kuri demokarasi mu bwisanzure busesuye.

4.Gushyira mu bikorwa gahunda zose zigamije inyungu rusange bijyanye n’ubufasha bw’ibanze bwa muntu, nko gutanga ibiribwa, ubufasha mu buvuzi, imibereho myiza ndetse n’uburezi

5. Guhugura abatazi gusoma no kwandika, guca umuco w’inzererezi murubyiruko mumigi minini y’igihugu

6. Kubungabunga amahoro,ubwiyunge,ndetse no gukemura amakimbirane

Bikorewe iParis kuwa 31 Mutarama 2018

AKISHULI Abdallah
Uhagarariye « IKIGEGA IMPURUZA ».