Ab’i Nyarutarama bari bategereje ingurane bavuga ko leta iri kubasenyera ku gitugu!

Nyarutarama
Inzu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ziri mu manegeka ziri gusenywa

Bamwe mu baturage bo mu midugudu ya Kibiraro na Kangondo I na II i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ubu bari gusenyerwa, barashinja leta kubarenganya mu nyungu z’umushoramari ushaka ubutaka bwabo, bakabavuga ko leta iri kwitwaza ibiza igasenyera n’abatagombaga gusenyerwa.

Abaturage bo mu rwego ruciriritse n’abakene bo muri aka gace k’akajagari, aho batuye i Nyarutarama ni kamwe mu duce tw’umujyi wa Kigali dutuyemo abantu bakize cyane.

Ikibazo cyabo cyahereye mu 2017 ubwo bangaga ingurane z’inzu bubakiwe n’umushoramari ushaka ubu butaka bariho, bavuga ko bashaka ingurane ikwiye yumvikanyweho nk’uko itegeko ribigena.

Ubu inzu z’abo ubutegetsi buvuga ko bari mu gishanga ziri gusenywa, bo bavuga ko abategetsi bari kwitwaza ingaruka z’ibiza bakabasenyera mu gihe inzu zabo zikiri mu kibazo n’uwo mushoramari.

BBC yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali urebwa n’iki kibazo kubyo abaturage ubu bavuga ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Chantal Nyiramana utuye muri aka gace yabwiye BBC ko mu igenagaciro ryakozwe mu 2017 kugira ngo yimurwe umutungo we wabariwe miliyoni enye n’igice.

Avuga ko mu nzu bubakiwe n’umushoramari nk’ingurane bashaka kumuha inzu y’icyumba kimwe kugira ngo amuhe ubutaka bwe.

Ati: “None ubu bamaze kunsenyera bavuga ngo turi mu gishanga, ese uwo mushoramari we ntaje kubaka mu gishanga? Ntaho tutatakambye ariko nta rwego rushaka kuturenganura, ibi birakabije”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buheruka gutangaza imbago z’abagenwe ko bari mu manegeka bagomba kwimurwa mu kwirinda Ibiza bikomoka ku mvura nyinshi yatangajwe muri aya mezi.

Gusa aba baturage bavuga ko abategetsi bari kwitwaza ibi bagasenyera n’abatari aho bise mu manegeka kandi hakagira abo babona bitareba.

Umujyi wa Kigali uheruka kugaragaza imbago z'abagomba gusenyerwa kuko bari mu gishanga
Muri aka gace, Umujyi wa Kigali uheruka kugaragaza imbago z’abagomba gusenyerwa kuko bari mu gishanga bagomba kuhavanwa mu kwirinda ingaruka z’ibiza bikomoka ku mvura

Ihorahabona Jean de Dieu uri mu bari gusenyerwa yabwiye BBC ati: “Mu by’ukuri, hano hari abantu bari batuye mu gishanga, abo baraje barabasenyera ubu hashize amezi atatu n’ukwa kane kugiye kugera, abo bavuyemo baragenda.

“Itegeko ry’u Rwanda rivuga ko kuva ku mbibi z’igishanga hagomba kuba hari 20m ariko kubera ikibazo dufitanye na leta kuko twanze kwimuka bataduhaye ingurane kandi twaranabariwe, twe baraje aho kugira ngo batere metero 20 batera metero 30 bazita imbibi z’igishanga. Abaturage barasakuza ariko nta wo kubumva bari bafite”.

“Ubu rero baragarutse batera izindi metero 40 zidafite igisobanuro ubu zabaye metero 70 nta tegeko na rimwe ribigena, abo bose bari aho batangiye kubasenyera.

“Barongeye bafata izindi metero 24 bise ruhurura, iburyo n’ibumoso bagafata metero 12. Twarabajije tuti ‘ese ruhurura itwara metero 24 iyo ruhurura ni izacamo Nyabarongo?’ Ariko kuko turiho turengana nta udusubiza”.

Mugenzi we witwa Joselyne Mukamana ati: “Twandikiye Minaloc [minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu], Umujyi wa Kigali, Inteko ishinga amategeko, Umuvunyi abo bose nta rwego na rumwe ruradusubiza”.

Abaturage bavuga ko hari abaturanyi babo ndetse bo ngo bari mu gishanga badakorwaho
Abaturage bavuga ko hari abaturanyi babo ndetse bo ngo bari mu gishanga badakorwaho

Umushinga wa miliyoni $57

Ubutaka batuyeho hari umushoramari ushaka kuhashyira umushinga w’agaciro ka miliyoni $57 w’inzu zigezweho zo guturamo.

Mbere, imiryango yabazwe yagombaga kwimurwa yari 1,496, muri yo harimo imiryango 246 itari ifite ibyangombwa by’ubutaka kuko ituye mu gishanga.

Iyo miryango niyo abatuye hano bavuga ko, yo yamaze gusenyerwa mu mezi atatu ashize.

Kuva mu 2017 aba baturage ntibumvikanye n’umushoramari wabubakiye izindi nzu zo guturamo z’amagorofa, bavuga ko bashaga gushyirwa mu nzu ntoya cyane kandi zitajyanye n’imibereho yabo, bagasaba ingurane y’amafaranga.

Ibikorwa byo gusenya birakomeje
Bavuga ko leta iri gukora ibi mu nyungu z’umushoramari

Kuva icyo gihe babariwe agaciro k’imitungo yabo bategereza kwishyurwa. 

Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yo mu kwa kabiri 2018 yanzuye ko aba baturage bimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange ariko bahabwa indishyi ikwiye nk’uko biteganywa n’itegeko.

Itegeko rivuga ko ingurane ihabwa ugiye kwimurwa igomba kuba yumvikanyweho n’impande zombi kandi akayihabwa mbere yo kwimurwa.

Ubutegetsi ariko bwakomeje kubashishikariza kujya muri izo nzu bari kubakirwa n’umushoramari ahitwa mu Busanza mu mujyi wa Kigali.

Amasezerano ku ngufu

Abari gusenyerwa ubu, kimwe na bagenzi babo batari mu manegeka, bavuga ko ikibazo cyabo cyageze mu butabera ariko ntigikemurwe.

Ihorahabona Jean de Dieu ati: “Ubutabera bwacu turi kubona ko butigenga, twaracecetse cyane ariko igihe kirageze ngo aho kugira ngo duturike umutima ku bw’ibibazo tubona tuvuge ukuri kw’ibyacu”.

Chantal Nyiramana avuga ko abategetsi ku rwego rw’ibanze bari kuzana n’abapolisi bagatera ubwoba abo bagennye ko basenyerwa bakabasinyisha amasezerano yitwa ayo “Guhabwa ingurane ikwiye”.

Ati: “Niba umuntu ari mu kuri kuki basinyisha abantu amasezerano ku ngufu? Turibaza ngo ese amategeko y’u Rwanda ahatira umuntu ingurane? cyangwa umuntu ayumvikanaho n’ushaka kumwimura?”.

Aya masezerano avuga ko Akarere ka Gasabo kiyemeje guha ingurane ikwiye y’inzu uwimuwe bitarenze ukwezi kwa gatandatu 2020 no kumukodeshereza igihe cyose atarayihabwa.

Aya masezerano avuga ko umuturage yemeye kwakira inzu nawe agaha ubutegetsi icyangombwa cy’ubutaka bwe, kandi ko ayo masezerano azakomeza kugira agaciro mu gihe cyose umuturage azaba atarashyikirizwa inzu. 

Ingurane
ingurane

Umuturage usinye ayo masezerano ahabwa amafaranga 90,000Frw ngo bashake aho bakodesha inzu mu mezi atatu nk’uko abo baturage babivuga.

Bwana Ihorahabona ati: “Hari abamaze kuyasinya kuko bashyizweho iterabwoba, ariko se ibihumbi mirongo icyenda ni hehe bari bubone inzu ijyamo umuryango y’ibihumbi 30?

“Kandi urebye neza uwimutse hariya akodesheje inzu y’amezi abiri cyangwa atatu nyuma y’aho nta kindi bazamuha, abo bantu bazabaho bate? benshi bari batunzwe n’inzu bakodesha abo bantu bazabaho bate?”

Bamwe muri aba baturage babwiye BBC ko ubu bari gutanga ikirego gisaba gutambamira isenywa ry’inzu zabo, nubwo kuzisenya biri gukorwa.

Bwana Ihorahabona ati: “Niba itegeko ry’u Rwanda rivuga ko umuntu yimurwa ari uko abanje guhabwa ingurane, tukaba twarabariwe ariko bakaba bari kutwimura ku ngufu, mu by’ukuri itegeko ry’u Rwanda riri kubahirizwa ni irihe?”