Abimukira leta y’u Rwanda yarwaniye banze kuva muri Israel, batangiye kujyanwa muri Gereza ya Saharonim nk’uko babisezeranyijwe

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

N’ubwo bimaze kuba agateranzamba hagati ya Leta ya Isiraheli na bamwe mu bategetsi b’u Rwanda aribo Amb Nduhungirehe ndetse na Minisitiri Mushikiwabo, Amakuru agera kuri The Rwandan n’uko izi mpunzi na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda yatekinise kenshi,ndetse inyungu ya mbere yari ugucungira ku dufaranga iki gihugu cyari kumuha. Wakwibaza ko u Rwanda rufite izazo kuki rwarwaniraga impunzi z’ibindi bihugu?

Isiraheli iherutse gutangaza ko yiteguriye kwirukana abanyasudani n’abandi bakomoka muri Eritrea ibihumbi n’ibihumbi ivuga ko binjiye mu buryo budaciye mu mategeko kandi batasabye ubuhungiro.

Isiraheli yabahaye guhitamo kuva ku butaka bwayo kw’italiki ya mbere y’ukwezi kwa kane, bagasubira mu bihugu baje bavamwo cyangwa bakajya mu bindi bihugu cyangwa bagafungwa.

Abanyafurika bose bakomeje gusaba ubuhungiro mu gihugu cya Israel bafungiye mu kigo cya Holot, guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Gashyantare 2018 batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bamagana ifungwa ryabaye ku manywa yo kuri uwo munsi rya bagenzi babo b’Abanya-Eritrea barindwi bazize kwanga kuva muri Israël.

Ni ku nshuro ya mbere usaba ubuhungiro muri iki gihugu afunzwe ku mugaragaro azira kwanga kuva muri Israel nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Haaretz dukesha iyi nkuru. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo abo Banya-Eritrea 7 bahamagawe ngo bumvwe birangira bajyanwe muri gereza ya Saharonim nyuma yaho.

Aba bakaba bari barabanje kuba mu kindi kigo gifatwa nka gereza na none n’ubwo gifunguye cya Holot, bakaba bari bamwe mu basabwe ku ikubitiro kuva muri Israel ubu hashize ukwezi. Babiri muri aba bakorewe iyicarubozo muri Sinaï berekeza muri Israël ariko ubusabe bwabo bw’ubuhungiro buterwa utwatsi.

Kubera ko aba banze kuva muri Israël ngo basubire iwabo muri Eritrea cyangwa ngo bajye mu Rwanda, bagiye gufungirwa muri gereza ya Saharonim kugeza mu gihe kitazwi nk’uko bari babimenyeshejwe, keretse mu gihe bahindura intekerezo bakubahiriza amabwiriza mashya ya minisiteri y’umutekano inafite mu nshingano ibijyanye n’abimukira n’ubuyobozi bugenzura imipaka.