ABIYITA KO BARWANYA LETA YA KIGALI BAKORA POLITIKI IRWANYA AKARENGANE KA RUBANDA CYANGWA BIBERA MU MATIKU YO KUBA BACUMA IMINSI ???

Muri iyi nyandiko ndagira ngo ngerageze gusubiza ibibazo na bajijwe na SEBATWARE Marcel, wa FDU igice cya Bukeye, na MICOMBERO Jean Marie wa RNC igice cya Nyamwasa, mu nama y’abiyise p5 yabaye kuwa 29/10/2016.

Mbere yo gutangira ndagira ngo nshimire by’umwihariko, Bwana Munyampeta Jean Damascène wa PDP, ku buhanga ,ubushishozi, n’ubwisanzure yayoboranye iyo nama.
Ngo urwishe ya mbwa ruracyayirimo, nkeneye nanjye kumenya impamvu bambaza ibibazo hanyuma ntibampe ijambo ngo nisobanure !!! Kuki musaba demokarasi namwe ntayo mugira ?

Ikibazo gituma abo banyapoliki navuze hejuru batagoheka ngo giteye uku :
« Ni irihe banga Habimana Bonaventure mwene Bitihuse afite rituma ajya mu Rwanda akagaruka ntakibazo ? »

Ariko hari n’abandi kuri icyo kibazo bongeraho ngo « Mwene nyina wa Nzirorera Joseph ».
Ndatanga igisubizo kigufi kandi gisobanutse, ni ukuvuga cyumvikana :

– Habimana Bonaventure mwene Bitihuse nta nakimwe yishinja cyangwa ashinjwa kugeza ubu, nta dossier y’ubwicanyi, cyangwa iy’ubujura agira mu rwanda , ntagira ubwoba, kandi icyo yiyemeje aragikora.

– Nzirorera Joseph mwene Bitihuse ni umwere, yafunzwe Arusha imyaka 14, nta cyaha na kimwe cyigeze kimufata. Imana yamwakiye neza mu bwami bwayo.

None rero Sebatware na Micombero niba namwe mubona ijuru ryo hejuru yanyu ari ryeru, igisigaye ni ugushiruka ubwoba ukagenda wiyizeye.

Nanjye rero ngire icyo mbasaba, mwe n’abandi nkamwe muhumeka ikinyoma. Murekeraho kugira abanyarwanda(impunzi) imfungwa zanyu. Niba munaniwe ni mwicare muruhuke , ejo mudasigara mutakigira agasatsi ku mutwe kubera kurara mucura amatiku.

Birababaje kubona umuntu nka Micombero ahabwa ijambo , p5 izi ko agaiye gusubiza ibyabayobeye yagera kuri micro agatangira ngo ugiye mu Rwanda yafungwa cyangwa agapfa”iyo ni terrorisme déguisé”. Ubu se Bwana Micombero ufata indege cyangwa utwara imodoka utazi ko byica abantu ?

Naho akumiro Sebatware we nubundi niko yabaye, yakoresheje cya gitugu asanganywe afata ijambo atarisabye, atangira kumvugiramo nga Nyabingi ! Buriya ngo yashatse kwerekana ko ngo ariwe uyoboye FDU, ngo abandi ni udukingirizo ! Hahaha azasoma matayo itanu. Ça va se savoir.

Sebatware Marcel yigeze kumbwira ngo we ntiyatinyuka kujya mu Rwanda nkanjye, nanjye ndamusubiza nti none se urigereranya nanjye wowe warayoboye uruganda nka CIMERWA ?
Ubu se Sebatware ayobewe ko ari Wanted !

Ikibazo rero gikomeye, ibyo mutinya ni mureke kubirunda mu bana banyu na barumuna banyu, ahubwo mubabwize ukuri, kuko iyo ushaka ko umuntu agufasha umubwiza ukuri.

– Ishyaka PPR- Imena mbereye umuyobozi muri iki gihe ntiryemera uwariwe wese ushaka kumvisha abandi ko amarorerwa yabaye mu Rwanda yakozwe n’abantu bose bo mu bwoko runaka.

Nta nubwo rizemera ko abakoze amarorerwa bigira nyoni nyinshi berekanako ibyo babazwa bibangamiye n’abandi bose. Icyaha ni gatozi.

Nta muntu ugomba kubuza cyangwa kubwiriza undi gutaha mu Rwanda:

Waba warishe umuntu ugataha ujya he ?

Waba waribye, warasahuye ugataha ?

Waba wifitiye akazi keza hanze ukakareka ngo uratashye ?

Waba utakigra umuvandimwe mu Rwanda se ngo uratashye?

Waba waragize imibereho myiza aruko ugeze hanze ukahava ngo uratashye ?

Waba uri Wanted mu Rwanda ngo uratashye ?

Buri muntu afite uko abayeho, kandi nta muntu uberaho undi, iyo ufite ibyo urimo ha nundi amahoro nawe akore ibye.

Abirirwa biyoberanya bakandika ngo Habimana ni umugambanyi, bazavugishe ukuri kuko abenshi ni aba bakatiwe mu Rwanda kubera amarorerwa bakoze. Nta ruhari mbifitemo.

Mu banyarwanda hari benshi b’inzirakarengane, ariko hari n’abakoze amahano. Kandi iyo umuntu akubwiye ngo uzisobanure ntabwo aba aguhamije icyaha.

Mbere yo kurangiza iyi nyandiko , ndasaba abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, kuba maso

Twamagane abanyabinyoma bose, kuko ntaho twaba tujya ikinyoma gisimbujwe ikindi.
Niba abiyita opposition dushaka kugira icyo twageraho hari ibyihutirwa :

– Guha ikiruhuko abantu bose bameze nka Sebatware Marcel, n’amashumi ye, bavugako ntamuntu ugomba gukorera politiki mu Rwanda kandi aribo bohereje intwari Victoire Ingabire.

– Gufata abanyarwanda batanduye, batagira icyo baregwa, bagifite ingufu, aribo bajya imbere,barahari benshi ariko bagoswe na babandi bazi ko ibyo baregwa bagomba kubisangiza bose.

– Ntihagire uzongera kubakanga mwebwe Rubyiruko ngo ni “inararibonye” zabonye iki?

– Mureke kugwa mu mutego wa FPR, ikorera muri izo ngirwa nararibonye zikabadindiza.
Abayobozi bahora basimburana mu gihugu kimwe .

Izi nararibonye zidashaka gukorera politiki mu Rwanda, zizashyireho amashyirahamwe yita ku mpunzi, naho harimo akazi ! Ubwo se abari mu Rwanda bazaba abande ?

Bonaventure Habimana
PPR-Imena