Umuryango wa Paul Rusesabagina uravuga ko uhangayikishijwe n’imibereho ye muri gereza nyuma yo kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, aravuga ko Leta y’u Rwanda yari ikwiye kubanza gusobanura uko yafashwe. Yatangiye abwira mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana uko bamubonye ageze mu rukiko kuwa Mbere rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa Mbere tariki ya 14/9/2020.