Abunganira Ingabire babwiye Urukiko rw’ikirenga ko ukubogama k’Urukiko Rukuru arikwo ntandaro yo kuba Ingabire atarabashije kubona ubutabera kugeza ubwo ahamywa ibyaha atigeze aregwa mu rukiko

    Kigali kuwa 18 Mata 2013-Abunganira Ingabire Victoire babwiye Urukiko rw’Ikirenga ko  ukubogama gukabije k’Urukiko Rukuru arikwo ntandaro yo kuba uwo bunganira atarabashije kubona ubutabera kugeza ubwo ahamywa ibyaha atigeze aregwa mu rukiko.

    Kuri uyu munsi wa gatatu hakomeje urubanza rwa politiki leta ya Kigali iregamo umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi , Mme Ingabire Victoire aho yahawe ijambo ngo akomeze atange impamvu z’ubujurire bwe mbere yuko abamwunganira nabo bahabwa ijambo.  Ingabire akaba yagarutse ku cyaha gishya cyo gupfobya Genocide yahamijwe n’Urukiko Rukuru, aho yagaye umucamanza akavuga ko yamuhamije icyi cyaha agendeye ku marangamutima aho uyu mucamanza yifashishije ibimenyetso Ingabire yari yashyikirije urukiko kuri za raporo zitandukanye zirimo n’iza Loni zisobanura ibibyanye na Genocide yakorewe abatutsi, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu maze umucamanza akemeza ko Ingabire avugisha raporo ibyo zitavuze. Aha niho Ingabire yabwiye urukiko ko kuba umucamanza yemera gusa Genocide yakorewe abatutsi ntiyemere ko habayeho n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara nkuko binemezwa n’amategeko yashyizeho urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, ibi ni amarangamutima yuyu mucamanza, kandi kuba umucamanza yahana umuntu akurikije amarangamutima byaba bibabaje.

    Ingabire yanavuze ko usibye nuru rukiko rwa Arusha hari n’izindi raporo zagiye zigaruka kubyaha by’intambara no ku byaha byibasiye inyokomuntu . Mu gukomeza kwerekana ingingo zirengagijwe mu Rukiko Rukuru,  Ingabire yabwiye umucamanza ko mu kumuhamya ibyaha hirengagijwe ingingo ya 17 y’Itegeko Nshinga ivuga ko uburyozwacyaha ari gatozi. Ingabire akaba atumva ukuntu yahanirwa ibyaha byakozwe n’abandi nkuko urukiko rushaka kumugerekaho ibyaba byarakozwe n’abarwanyi ba FDLR ndetse n’abagiye boherereza amafaranga bamwe muri aba barwanyi maze urukiko rugashaka kubibaza Ingabire kandi nta nahamwe rwerekana izina rye mu mpapuro z’iyoherezanya ryayo mafaranga. Ingabire kandi yanagarutse no mu kwivuguruza k’umucamanza, aho hamwe usanga yemeza ko nta mugambi numwe ugaragarira mu bimenyetso Ingabire yaba yarigeze agira wo kuvanaho Leta usibye uwo kunyura mu matora ariko uwo mucamanza agahindukira agahamya Ingabire icyaha cy’ubugambanyi mu kugirira nabi ubutegetsi buriho ! Ingabire akaba yashoje asaba Urukiko rw’Ikirenga kumurenganura.

    Nyuma yibi bisobanuro ahagana mu ma saa sita n’igice z’amanywa, Urukiko rw’Ikirenga rwahaye ijambo umunyamategeko Me.Gatera GASHABANA wunganira Madame Ingabire Victoire. Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko uwo yunganira atigeze ahabwa ubutabera butabogamye . Aha uyu munyamategeko yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko igihe cy’urubanza mu Rukiko Rukuru mu mizi ihame ryo gufatwa nk’umwere kugeza umuntu akatiwe ritubahirijwe kuko uwo yunganira haba ubushinjacyaha haba n’umucamanza bamufataga nk’umunyabyaha kugeza nubwo umucamanza yifataga nk’umushinjacyaha kugeza ubwo uwo yunganira yafashe icyemezo cyo kuva mu rubanza tariki ya 16 Mata 2012 kubera kubona ko nta butabera uru rukiko rwari kumuha. Me. Gatera yanabwiye urukiko ko uku kubogama k’umucamanza mu Rukiko Rukuru kwanatumaga abunganira Ingabire bibasirwa n’abashinzwe umutekano kugeza ubwo bakorerwaga isakwa ridasanzwe bonyine nyamara ubushinjacyaha bwo ntiburikorweho nyamara amategeko agenga umwuga abagenera uburenganzira bumwe burimo ndetse n’ubudahangarwa bagomba guhabwa iyo bari mu murimo wabo.

    Me.Gatera Gashabana yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko mu gihe cy’urubanza mu Rukiko Rukuru barugejejeho inzitizi zirimo ukudasubira inyuma kw’itegeko mpanabyaha, ndetse n’inzitizi z’ubushobozi bw’Urukiko Rukuru mu kuburanisha bimwe mu byaha uwo yunganira yaregwaga, ariko urukiko ntirugire icyo rubivugaho ahubwo icyemezo kuri izo nzitizi kigatangirwa ahandi hatari mu rubanza aho umuvugizi w’inkiko z’uRwanda ariwe watangazaga ibigomba gukurikizwa abinyujije mu itangazamakuru kandi koko bagaruka mu rubanza ibyatangajwe akaba aribyo bikurikizwa. Kuri Me. Gatera iki akaba ari ikimenyetso cy’ukutigenga k’umucamanza. Me Gatera Gashabana akaba yanavuze ko uku kubogama k’umucamanza kwageze naho yiha uburenganzira bwo kubatuka no kubakangisha ko  umurimo wabo w’ubwunganizi ashobora kuwuhagarika burundu.

    Uyu munyategeko kandi yanabwiye urukiko ko uku kubogama k’umucamanza kwatumye n’umutangabuhamya wuwo yunganira yarahutajwe urukiko rukaruca rukarumira, ibi bikaba byarahutaje ihame ryo kureshya kw’ababuranyi imbere y’umucamanza ari nabyo ntandaro simusiga yo kuba uwo yunganira yarageze naho ahamywa n’Urukiko Rukuru ibyaha ubushinjacyaha butigeze buregera nyuma yaho Urukiko Rukuru rubuze ikimenyetso na kimwe rwaheraho ruhamya Mme Ingabire ibyaha 6 ubushinjacyaha bwari bwaregeye urukiko maze ahubwo agahamywa ibindi byaha bibiri icyo gupfobya genoside n’icy’ubugambanyi kandi ibi byaha nta na hamwe byigeze biregerwa nta n’aho uwo yunganira yigeze abibazwaho haba mu bugenzacyaha haba no mu bushinjacyaha. Kuri Me. Gatera ubu bubasha umucamanza yihaye bwo gutanga inyito y’ibyaha bukaba butarubahirije ibitegenywa n’amategeko.

    Nkuko bisanzwe iburanisha rikaba ryahagaritswe saa saba maze umucamanza avuga ko urubanza ruzakomeza kuwa mbere tariki ya 22 Mata 2013 Me. Gatera Gashabana akazakomeza asobanura impamvu z’ubujurire kuwo yunganira.

    FDU-Inkingi
    Boniface Twagirimana
    Umuyobozi wungirije w’agateganyo.

    images (1)

    Comments are closed.