Abusamihigo: biyemeje hamwe n’abandi kubaka iteme berekeza mu mpinduramatwara.

Bamwe mu basore bintarumikwa bagize " abusaMIHIGO"

Yanditswe na NSANZIMANA Eugène.

Abanyarwanda bo mu ngeri zitandutanye bababajwe n’urupfu rwa KIZITO Mihigo biyemeje gutangiza urugendo rwo kubaka u Rwanda bashingiye ku ubumwe  n’ubwiyunge nyabwo bw’inyabutatu nyarwanda ndetse no kurwanya buri umwe wese mu moko yose ugaragaraho invugo y’ubuhezanguni n’inyigisho zigamije guheza rubanda murujijo no kubavangura mu nyungu ze bwite. 

Ku mpamvu yo kurandura ikinyoma cya politike cyagizwe umuco i Rwanda n’ubutegetsi bw IGISUTI, biyemeje kurangiza ntagisibya inshingano bazajya bihaho imihigo bakurikije ukwiyemeza n’ubwitange nka Kizito Mihigo cyane bamukorera mu ngata kandi basigasira umurage we.

Bamwe rero mubagize urwo rugaga rw’Abusamihigo baraye bahuriye i Buruseli mu Bubiligi ku italiki ya 06 kanama 2020, biyemeza gukomeza gahunda ya mbere bihaye yo gusigasira no kusa ikivi cyateruwe na Kizito Mihigo nk’umusore ntangarugero mu kwitangira ubumwe n’ubwiyunjye akaba yarishwe aricyo azira.

Abusamihigo kandi bamaze kubona ko benshi mubanyarwanda bakomeje umuco wo kuba ba ntibindeba no gukomeza gutega agatwe. Baributsa cyane cyane urubyiruko kucyo byabasaba cyose ko igihe kigeze  ngo bafatire mungata base na ba sekuru bagiye barangwa nibyo bise “Gatebe Gatoki” bitabereye abanyarwanda nagato, maze bagafata iyambere mu mpinduramatwara yo gukuraho ubutegetsi bw’IGISUTI no kubanisha abanyarwanda mumokoyose ntamucakara ntanumutware! ibyo kandi bakabiharanira niyo ikiguzi cyaba icyamaraso y’ubuzima bwabo nkuko Mutagatifu KIZITO Mihigo yababereye urugero abacira inzira y’ubutwari. 

Nyuma ya Jenoside  yakorewe abatutsi yo mu 1994, n’ubundi bwicanyi butiswe genocide. Buri wese akwiye kunvako ari nkundi kandi agaharanira ukuri anasigasira indangagaciro na kirazira  nyarwanda  zibumbatira hamwe inyabutatu nyarwanda  zisangira gupfa no gukira tubanza “Ndi umuntu” mbere ya “Ndumunyarwanda”.

Abusamihigo bazahora bigana kandi bisunga KIZITO Mihigo mu migirire, imitekerereze n’imibereho, kugirango babere urumuri rubonesha kandi rwandura n’agakiza   bya  rubanda  mu ntero igira iti  : « Gukora ibyo dufite gukora niko gukora ibyo tugomba gukora n’iyikiguzi cyaba urupfu ». Bityo rero Abusamihigo barashishikariza Abanyarwanda kutazarira ukundi ngo buri wese arangize uruhare rwe mu gutabara no kubaka u Rwanda rwiza, rw’ejo hazaza, rumwe rutemba amata n’ubuki bigashishisha abana barwo bose uko bangana mu bumwe bw’inyabutatu nyarwanda.

Mu rugero rwa Kizito Mihigo Abanyarwanda bagomba kubana nta rwikekwe no kwishishanya hagati y’amoko, bakanganya amahirwe n’uburenganzira haba muburezi, ubucamanza,  mubuyobozi, mugutanga ibitekerezo no mumirimo ya leta.  Bityo bakibona iteka m’ ubuvandimwe kuko ubumwe bw’Abanyarwanda atari ivangavanga (confusion) ahubwo ni ubwubahane n’ubusabane mu bwisanzure bwa buri wese kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa.

Abusamihigo kandi mugukemura ibibazo nimpinduramatwara bashyize imbere urukundo, ubumwe, amahoro, kudaheza, ukudahutazanya, gushyikirana no kuganira hagati y’abanyarwanda,

Abusamihigo barifuza inkunga y’ubushobozi n’ibitekerezo by’Abanyarwanda bose b’umutima mwiza mu kubaka bwa bumwe n’ubwiyunge Kizito Mihigo yaririmbye, akabuharanira kandi akabupfira, bukava munvugo bugashyirwa mubikorwa, maze uwishe wese, uwasahuye wese, uwateje ibyago abanyarwanda, yaba genocide cg yarihoreraga agasaba rubanda imbabazi.  Ubwo bumwe niyo nkingi ya mwikorezi y’u Rwanda rw’iterambere nyaryo rirambye kandi rufite ijambo muruhando n’andi mahanga.