Adeline Mukangemanyi ni Intwari

Uko amarorerwa ya Paul Kagame arushaho kumenyekana ni nako abanyarwanda b’indashyikirwa mu butwari barushaho kudutangaza twese kubera ubwitange bwabo, batwereka urukundo bafitiye u Rwanda n’abanyarwanda.

Tumenyereye kubwirwa ko abanyarwanda benshi bishe abandi banyarwanda muri jenoside ndetse no mu yandi mahano yagwiriye igihugu cyacu, ariko abantu nka Adeline Mukangemanyi na Déo Mushayidi n’abandi benshi batwereka isura nziza y’intwari z’u Rwanda. Muri izo ntwari harimo abahutu n’abatutsi, ab’igitsina gore n’ab’igitsina gabo, abakuru n’abato; bashinze ibirindiro bamagana ubwicanyi ndengakamere bwa Paul Kagame, barabizira. Umubyeyi Adeline Mukangemanyi ni icyo azira nk’uko mubyiyumvira kuri iyi audio video ijyanye n’iyi nyandiko:

Umubyeyi Adeline Mukangemanyi yanze gukomera amashyi umwicanyi ruharwa Paul Kagame n’agatsiko ke kamupfakaje, kagira abana be imfubyi, karamusenyera, kigarurira imitungo yabo, kamufungira ubusa umwaka wose we n’umukobwa we Diane Rwigara. Uko umwicanyi ruharwa Paul Kagame n’agatsiko ke kishe Assinapol Rwigara kakamuherekesha itekinika ni nako kakoresheje itekinika kamaze kwica Dr. Emmanuel Gasakure, André Kagwa Rwisereka, Seth Sendashonga, Sergent Emile Gafirita, Lt Col Augustin Cyiza, Colonel Patrick Karegeya, Colonel Wilson Rutayisire n’abandi benshi.
Mw’ijwi ryitonze imbere y’umucamanza umubyeyi Adeline Rwigara yerekanye ubugome ndengakamere bw’umwicanyi ruharwa Paul Kagame bityo aba yunze mw’ijwi rya Radio Inyabutatu yatangaje kuva kera mu biganiro byayo bidahagaragara (bihita amasaha 24 kuri 24) ko Paul Kagame atahagaritse jenoside yakorewe abatutsi bari mu rwanda  ahubwo yayitangije  anayigiramo uruhare rugaragara nk’uko BBC untold story nayo yabishimangiye.  
Umubyeyi Adeline Mukangemanyi ni intwari, azira ko atakomeye amashyi umwicanyi Paul Kagame n’agatsiko ke kamuhekuye, ahubwo ni ko kari gakwiye gushyikirizwa ubucamanza. 
Umubyeyi Adeline Mukangemanyi yanze gukomera amashyi  umwicanyi ruharwa Paul Kagame wamupfakaje.

Nanone kandi dore amagambo ya Martin Luther King jr ashobora kudufasha ku rugamba turimo:
-There is a time when silence is a betrayal.
-The time is always right to do what is right.
-Our lives begin to end the day we are silent about things that matter.
-He who passively accepts evil is as much involved in it as he who helps to perpetuate it.
He who accepts evil without protesting against it is really cooperating with it.
-Love is the only force capable of transforming an enemy into a friend.
-Darkness cannot drive out darkness, only light can do that. Hate cannot drive out hate, only love can do that.
-We can no longer afford to worship the god of hate and to bow before the altar of retaliation.
Kuyoborwa n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame ni byo byago u Rwanda rwagize.
Imana itabare umuryango wa Assinapol Rwigara!
  
Yozefu Mutarambirwa
Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu (RPRK)