Adeline Rwigara: nawe nabere urugero rw’ubutwari abanyarwanda FPR irikurenganya

Abifuza impinduka bari bakeneye igikorwa cyabahuza, akarengane ka ADELINE Rwigara nikabe imbarutso. FDU-Inkingi, RNC, RDI-Rwanda Rwiza, Ishema, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri, PDR-Ihumure, n’andi mashyaka yose avugako adashimishijwe n’ubutegetsi bwa FPR, ndetse n’amashyira hamwe yigenga, nimubwirire Kagame icyarimwe muti: VA KURI UWO MUBYEYI N’UMURYANGO WE N’UMUTUNGO BYAWO, NIBA UTAWUVUYEHO TURABWIRA ABAYOBOKE BACU KUKWIGOMEKAHO AHO BARI HOSE MU NZEGO ZOSE Z’UBUTEGETSI NO MU GIHUGU CYOSE.

Na revolisiyo yo muri 59 yatangijwe n’ikubitwa rya Dominiko Mbonyumutwa abantu barambiwe akarengane. Muri Amerika umwiraburakazi Rosa Parks yatumye ivangurwa ryabirabura mu ma bisi rivaho igihe yangaga kuya 01/12/1955 guhagurukira umuzungu. N’Adeline Rwigara mu gihe akomeje kwanga gukomeza kugaraguzwa agati na Kagame, abanyarwanda tumujye inyuma muguca akarengane igihugu cyose FPR idukorera.

Hari abajya basuzuma ibya FPR mu Rwanda mur’iki gihe bagahera gusa kuri 94 imaze gufata ubutegetsi. Ariko birushaho gusuzumwa neza iyo umuntu abihereye muri 90 itera iturutse i Buganda.

Hari akaririmbo kahozeho k’umuhanzi w’umunyarwanda Nkurunziza Francois kagiraga gati “amahoro ku giti cy’umuntu.” Kuva muri 90 kugeza uyu munsi, sinzi niba hari abanyarwanda, bicara bagashyira umutima hamwe, bakaba bagira bati, dufite ariya “mahoro ku giti cy’umuntu” avugwa muri iriya ndirimbo.

Abazi amahoro yariho mbere ya 90, nubwo nta byera ngo de, nibo bashobora kuvuga ibyiza abanyarwanda twavukijwe na FPR. Kuko ntagishobora kunganywa amahoro. Ushobora gukena, bibaho kandi biriho, ariko iyo hiyongeyeho kubura umutekano no guhora utotezwa n’abakaguhaye amahoro, uhungabana kurushaho.

Abatazi ibya mahoro avugwa aha ntawabarenganya. Nkabakiri bato bakuriye ku ngoma ya FPR bo bashobora kubona urugomo ihoza ku banyarwanda, bakaba babona ko ariyo mahoro, kuko nta yandi bazi bashobora kuyagereranya nayo. N’abandi wenda baba bari mu buzima butari bwiza, ariko butari mu Rwanda, bashobora kubibona gutyo.

Iyo urebye neza ariko, usanga urugomo n’ubugome bwa Kagame na FPR ye aribyo bishobora kuzabihitana. Babwerekanye kuva mu ntangiliro, na n’ubu batararuhuka kuko busa nkaho aribwo bugenga ingengabitekerezo bagenderaho. Ubwo bugome bwasakajwe no mu mikorere y’inzego zose z’ubutegetsi bw’igihugu.

Usanga abantu bazagera igihe bagahaguruka bakavuga bati gukomeza kwicwa urubozo gutya ntitugishoboye kubyihanganira. Ushobora guhitamo gupfa uhagaze, cyangwa ugapfa rimwe gusa, ariko ugapfa wihagazeho udashinyagurirwaho. Noble Marara niwe wavuze ati: “Gupfa ntawe byishe.”

Iby’urugomo rwa FPR rurikuvugwa henshi cyane cyane mu banyarwanda aho bari hose mur’iki gihe ni ururi gukorerwa umuryango wa Rwigara Assinapol. (hari n’impunzi z’abahutu mu mashyamba ya Kongo ubu zongeye guhingwa nk’inyamaswa n’ibyitso bya FPR mu ngabo za Kongo) Siwo wa mbere, kandi sinawo wanyuma mu gihe iriya ngoma igifite inkomamashyi zigitegereje urwazo, nkuko idasiba kubyereka abashaka kubona.

Taliki ya 05/08/15 BBC Gahuzamiryango yavuganye na Adeline Rwigara. Icyo umunyamakuru yaganiye n’ uyu madamu wa nyakwigendera Rwigara Assinapol, ni ibarwa ngo bandikiwe n’umugi wa Kigali ubasaba kuzasenya igice kimwe cy’ihoteli yabo, ngo kuberako kitubatswe hakurikije amabwiriza aboneye.

Rwigara Assinapol yari umushoramari w’umunyarwanda wari uzwi cyane mu Rwanda, wagize ubutunzi cyane ku ngoma ya Habyarimana, ariko Inkotanyi zifashe ubutegetsi, nubwo yari yarazifashije, ntizamuha amahoro ngo akomeze atunganirwe, kugeza ubwo mu kwa kabiri kw’uyu mwaka yapfuye mu buryo bufifitse; umuryango we ukavugako yishwe n’abashaka gutwara ibintu bye.

Adeline Rwigara yabwiye umunyamakuru wa BBC ko ari urugomo barigukorerwa n’ubutegetsi kuberako ibyo byangombwa byose abifite. Akanavugako babahereye kera, bikaba aribyo byanatumwe Rwigara Assinapol yicwa.

Mbere yuko avugana na BBC we n’abandi bo mu muryango we baribashoboye kuvugana n’ibinyamakuru nka RFI ndetse na VoA. Kuvugana n’itangazamakuru ry’igenga ry’irinyamahanga akaba aribyo byarakaje Kagame n’ubutegetsi bwe, mu gihe baziritse umunwa abanyarwanda bose, bubabuza gushyira hanze akarengane bakorerwa.

Kuya 07/08/15 nibwo CID ngo n’abasirikari bageze kuri 20 yateye kwa Rwigara ibanje kurira igipangu nuko isanga Adeline mu nzu bamaze ngo kumenagura amadirishya n’inzugi, nuko baramutwara.

Nkuko yariyabibyiye abanyamakuru kuri telefoni, yariyavuzeko itegeko umugi wa Kigali umuha ryo kuba yarangije gusenya mbere y’itariki ya 15/8/15 igice cy’ihoteli yabo ngo kitubatswe mu buryo buboneye, atazaryubahiriza. Ngo ntawisenyeraho inzu. Ngo ni ubukunguzi, no gushinyagura.

Ngo no mubyago habamo inyigisho abantu bashobora kwifashisha. Kuva umuryango wa Rwigara wahura n’aya manzaganya anagikomeje (dore ko Adeline Rwigara arigufungwa afungurwa FPR ikazashyirwa imumanuyemo burundu nkuko yabigenje ku bandi), uburyo babyitwayemo kandi bakomeje kubyitwaramo bikwiye kubera abanyarwanda twese urugero mu kurwanirira uburenganzira bwacu. Abanyarwanda bahagurikiye icyarimwe, Kagame ntiyabafunga bose.

Mu gihe CID n’umugi wa Kigali bari gutekinika ibyo bazabeshya abanyarwanda nkuko inzego z’umutekano zabababeshye igihe Rwigara Assinapol yicwa, ababona arengana bose cyane cyane abari mu Rwanda, baba abo mu muryango we, abakoraga mu nganda ze, mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, abaturage bandi barikurengana, ni bajye inyuma ya Adeline Rwigara, Bibagirwe ibishobora kuba byatuma batamuginyuma, kuko aricyo FPR yakomeje icungiraho.

Biragaragarako arikurenganywa. Nk’ubu CID yamutwaye kuya 07/08/15 bakamumaza amasaha arenga 18 araho, akarekurwa mu ma sa cyenda y’ijoro ashyira uwa gatandatu tariki 8/8/15, ariko akabwirwako agomba gusubirayo sa yine z’uwo munsi kwitaba, ari gufatwa nka Karake Karenzi wamaze abanyarwanda n’abanyahanga ubu ufungiye mu Bwongereza. Generali we hari ibyaha bizwi azira. Ariko Adeline Rwigara arazira akamama. Amashyaka n’amashyira hamwe avuga ko arengera ikiremwa muntu yarakwiye guhaguruka akereka Kagame ko uriya mubyeyi aramutse akomeje kugaraguzwa agati bishobora guteza revolisiyo mu Rwanda.

Abifuza impinduka baribakeneye igikorwa cyabahuza, akarengane ka ADELINE Rwigara nikabe imbarutso. FDU-Inkingi, RNC, RDI-Rwanda Rwiza, Ishema, PDP-Imanzi, PDR-Ihumure, PS-Imberakuri, n’andi mashyaka menshi yifuza impinduka, ndetse n’amashyira hamwe yigenga, nimubwire Kagame icyarimwe muti: VA KUR’UWO MUBYEYI N’UMURYANGO WE N’UMUTUNGO BYAWO, NIBA UTAWUVUYEHO TURABWIRA ABAYOBOKE BACU KUKWIGOMEKAHO AHO BARI HOSE MU NZEGO ZOSE Z’UBUTEGETSI NO MU GIHUGU CYOSE.

Adeline Rwigara nabere urugero rw’ubutwari abandi banyarwanda FPR irikurenganya. Mwabonye bariya baturage baje gusenyerwa, noneho bagahagurukana imyase n’imihini, babwira abaje kubasenyera bati muradusenyera namwe ntimuhava muri bazima.

Abaturage nimujye inama ku buryo mwarwana k’utwanyu. Abambuwe amasambu yanyu, abasenyewe, abimwe akazi, abatiga atari Ukuberako babyanze, mwumvikane umunsi umwe mwese, mugire icyarimwe kureba uwakagombye kurangiza ikibazo cyanyu. Muzahave hari igihindutse. Abahuje ikibazo mukorere hamwe mukukibonera umuti.

Abapfuye barapfuye, abafunzwe barafunzwe, ntimugirengo kwicwa, gufungwa, kurenganywa kundi ukwariko kose, kw’abandi, niba bitarabageraho, ngo nuko muri ibihangange. FPR na Kagame barabibikiye. Murebe iruhande rwanyu, abo mwakekagako akarengane karigukorerwa abandi bo katabageraho. Barihe?

Byumvikaneko abanyarwanda bavugwa mur’iyi nyandiko batandukanye na babandi Kagame aba avuga agira ati “ndi umunyarwanda” cyangwa ngo “abanyarwanda twihe agaciro.” Abo mu mvugo ya Kagame ni abarenganya abandi, naho abo mu nyandiko ni abarenganywa.

Ambrose Nzeyimana