Affaire Judith, Safi n’Umuzungu

Amakuru amaze iminsi avugwa cyane hano mu Rwanda n’inkuru y’umukobwa Judith uherutse gukorana ubukwe n’umuhanzi Safi bikavugwa ko uwo mugore yibaniraga buraya n’umuzungu muri Canada. Iyi nkuru ikavuga ko uyu muzungu yareze uyu mugore mu nzego za Canada kuba yarashatse 2 akamurya n’amafranga atari make ngo miliyoni 10.

Mu itohoza twakoze twasanze ubusanzwe ibi nta nkuru yaririmo ahubwo benshi mubo twavuganye basanga iyi ngirwa-nkuru yaba yaragizwe inkuru na zimwe mu nzego zo mu Rwanda hagamijwe kuburizwamo ivugwa ry’inkuru y’ifatwa n’ifungwa rigayitse ry’umuryango wa Rwigara.

Umwe mubo navuganye nawe utaranyemereye gutangaza amazina ye uba muri Canada mu mugi umwe naho Judithe n’uwo muzungu bahuriye; yadutangarije ko akimara kubona ko uwo muzungu yiyemerera ko bahuriye kurubuga rwa Ashley yahise yumva ko nta nkuru irimo. Yagize ati:” Urubuga rwa Ashley n’urubuga rw’abantu bafite abagore cyangwa abagabo ariko bakeneye gusambana ku ruhande; ruhuza abantu batuye mumugi umwe baba bagambiriye gusa guhura bagasambana.

Yakomeje ambwira ko uwo muzungu nawe abizi neza ko Ashley idahuza abantu ngo bazabane birebire. Bityo ntiyiyumvisha icyasunikiye uwo muzungu kwandika avuza iyabahanda.

Undi twavuganye nawe yagize ati:”Yego gusambana n’inkuru ishyushye mu Rwanda ariko se Judith ni muntu ki mu Rwanda ku buryo gusambana kwe haruwo byashishikaza mu Rwanda? Iriya nkuru yakuririjwe na DMI igamije kurangaza abanyarwanda ntibite kubirimo kuba kumuryango wa Rwigara.”

Uwo muntu nawe utaranyemereye gutangaza amazina ye yansabye kureba timing y’igihe iyo nkuru yasohokeye nukuntu yagiye itangazwa mumaseries.

Nanjye nagerageje gusuzuma amafoto uwo muzungu yashyize hanze nsanga ari amafoto asanzwe wabona kenshi kuri za piscine mu Rwanda.

Banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti z”uRwanda nimutekereze munashyire umutima wanyu wose kubirimo kuba kumuryango wa Nyakwigendera Rwigara. Mwirangazwa n’ukuru twamafuti imfubyi n’abapfakazi barimo kugaraguzwa agati.

Kanuma Christophe

3 COMMENTS

  1. twese twaje kubitahura nigute umuzungo yajya gutumwanya mubanyarwanda byitangaza makuru hari za ambasade isi yose niba umukobwa yaramwibye aliko baziko ananyarwanda ari bicucu
    tubabajwe nimiryango yacu naho ayo manjwe muyatuvaneho

    urubyiruko turidebu ibyomukora turarereba

  2. Utagiye kure, niba batarasezeranye mumategeko nk’umugabo n’umugore cg partenaires, akaba nta n’inyandiko afite yemeza ko ayo mafaranga yayamugurije, ni ubusa. Uwo muzungu yayatayemo. N’iyo yaba yarayatransfeye kuli compte ye, umukobwa yavuga ko yayamuhaye tout simplement ntayindi condition yali ilimo. So niyihanagure ahubwo uyu mukobwa abaye sharp yamurega akamukuramo ayandi. Uretse ko umuzungu yamwica cg akamwicisha kuko ni abagome kandi bapanga bacecetse.

Comments are closed.