Afrika y’Epfo: abakekwa kwica Col Patrick Karegeya bashyiriweho inyandiko zo kubafata.

Col Patrick Karegeya

Yanditswe na Ben Barugahare

Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Africa y’Epfo (The National Prosecuting Authority (NPA) bwasohoye inyandiko zo gufata (mandats d’arrêt) babiri mu bantu bane bakekwa kugira uruhare mu kwivugana Col Patrick Karegeya wahoze ayobora inzego z’iperereza zo hanze mu Rwanda. Ibi bikaba byatangajwe n’umuryango AfriForum.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeli 2019, Gerrie Nel, ushinzwe igisata kigenga gishinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha mu muryango AfriForum, yatangaje ko harimo gusabwa ko abanyarwanda babiri :Ismael Gafaranga (Apollo) na Alex Sugira bafatwa bakohererezwa ubutabera bwa Afrika y’Epfo.

Yantangaje ko ubwo busabe nibwemerwa Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Africa y’Epfo (The National Prosecuting Authority (NPA) buzasaba polisi mpuzamahanga (Interpol) ko bashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa mu rwego mpuzamahanga (Red Notices)

Muri Mata 2019, urukiko rw’ibanze rw’ahitwa Randburg muri Afrika y’Epfo bwasubije ikibazo cy’urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu bushinjacyaha kugira ngo bufate icyemezo niba bugomba gukurikirana abakekwa kugira uruhare mu rupfu rya Col Karegeya.

Nabibutsa ko Col Patrick Karegeya yiciwe muri Hoteli Michelangelo iri ahitwa Sandton mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo mu 2013.