Afrika y’Epfo: Camir Nkurunziza yashyinguwe.(Amafoto)

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Kamena 2019, mu mujyi wa Cape Town muri Afrika y’Epfo habaye umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Camir Nkurunziza wapfuye ku wa kane tariki 30 Gicurasi 2019 yishwe n’amasasu yarashwe na Police ubwo yari ihanganye n’abantu bagerageza kumushimuta.

Kugeza ubu Police y’Afrika y’Epfo ntabwo iratangaza umwirondoro w’abagabo babiri batawe muri yombi ubwo bari mu gikorwa cyo gushaka gushimuta Nyakwigendera.

Uru rupfu rwavugishije menshi abayobozi b’u Rwanda kugeza ubwo umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe ageza aho yemeza ko Nyakwigendera yarashwe arwanya Police ndetse ngo n’umuntu ukora iterabwoba.

Nyuma y’iminsi mike umwe mu nshuti za Nyakwigendera ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yarasiwe n’abantu bataramenyekana ku irembo kwa Nyakwigendera aje mu kiriyo ariko Imana ikinga ukuboko ntiyahasiga ubuzima ariko byabaye ngombwa ko ajya mu bitaro.

Umusomyi wa The Rwandan

Cape Town

1 COMMENT

  1. Umujinya Polo yateye abanyarwanda benshi umunsi bamushyikiriye bizagenda bite? Uyu mugabo iyo ntekereje ku iherezo azagira numva mugiriye impuhwe kuko umenya abamurwanya nibamushyikira bazamwica urupfu rubi rurenze rumwe bishe kadafi. Ariko ubundi kwisubiraho ukareka ubugizi bwa nabi byagutwara iki?

Comments are closed.